ADEPR ikomeje ivugabutumwa no mu mahanga

Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryanze kwiherereana ijambo ry’imana ririsangiza abaturanyi bo mu gihugu cy’abaturanyi  cya Uganda.Ibi byashimangiwe mu cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bw’Itorero ADEPR,bwasangije abagande ijambo ryo gukiranuka rinyuza mu izina rya Yesu Kirisitu. Ubu bikaba bimaze kwemezwa ko mu gihugu cya Uganda hafunguwe urundi rurembo rw’itorero rya ADEPR.Abakirisitu bakira agakiza

Abakirisitu bakira agakiza

Ibi byose bikaba ari ivugabutumwa ryo kuvuga umurimo w’imana ,bityo buri  muntu agakiranuka hatarebwe inkomoko y’igihugu cye. Amakuru ava mu gihugu cya Uganda avuga ko ADEPR yari yarimitse abapasiteri bagera kuri 40. Ibi rero byo kwimika aba bapasiteri kwari ukugirango babone uzakorayo umurimo w’imana.Abajyanama b’inteko rusange isanzwe ya ADEPR, yari yarateraniye i Kigali ku nyubako nshya yayo ku Gisozi  , igihe bareberaga hamwe uko umwaka mu Ivugabutumwa wagenze.adpr2

                                                             Ibitangaza by'umwuka wera

Imibereho myiza, Ubukungu n’iterambere n’Imibanire myiza n’izindi nzego bafatiramo imyanzuro itandukanye irimo no kongera indembo.Icyo gihe, Inteko rusange yemeje ko ADEPR-PCIU (Pentecostal Church International of Uganda) ari Ururembo rwa gatandatu mu ndembo zigize itorero ADEPR.adpr11

                                       Abakirisitu bamaze kwinjirwa n'agakiza

Na none muri  iyo nteko, hemejwe ko umukristo wa ADEPR uzajya ajya muri Uganda, kwiga cyangwa gukorerayo, azajya ahabwa urwandiko rw’itorero rutuma yakirwa mu ishami rya Uganda.Ubusanzwe indembo za ADEPR zari eshanu, harimo urw’Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba, Iburengerazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali.None ADEPR irimo kuzongera yambuka imipaka igana mu gihugu cya Uganda.Itorero ADPR,  rizwi kw’izina rya Pantekote(Abapantekote),rikaba rimaze imyaka itari mike mu Rwanda, nkuko ririya zina ribigaragaza.adpr3

                                   Aha bari bamaze kwigishwa ijambo ry'Imana bahaguruka bihana ibyaha

Iryo torero rikagendera cyane ku kwemera ko , Yesu yatanze Umwuka wera mw’itorero rye, akabatiza muri uwo Mwuka, ibyo bigaherekezwa n’impano z’uwo Mwuka, zirimo kuvuga indimi,, kwirukana abadayimoni.Akaba ari muri urwo rwego itorero rya ADEPR, ryaguye amarembo muri icyo gihugu, nkuko twabivuze haruguru, bakaba barakoresheje ibiterane muri District ya Kibare ahitwa Kayaza center bahava berekeza muri District ya Kiryandongo.adpr45

                                                             Korali  ihimbaza mu gitaramo

Amakuru agera ku kinyamakuru  ingenzi, avuga ko muri ibyo biterene byombi byari byitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi bakaba barakiriye agakiza, bakihana ndetse bakabatizwa mu mazi menshi. Cyane ko ADEPR ,yemera umubatizo wo mu mazi menshi, rikigisha ukwihana kujyanye no kwatura ibyaha, rikemera imbaraga zo gukora ibitangaza no gukiza indwara.Muri ibyo biterane byombi byari byitabiriwe n’umushyitsi mukuru Tom Rwagasana,umuvugizi wungirije w’itorero rya  ADEPR mu rwego rw’igihugu.

Bamwe muri bari bitabiriye ibyo biterane , batangarije ikinyamakuru ingenzi ko byagenze neza, I Kibare, abashyitsi benshi bari baturutse mu Rwanda bari bayobowe na regional w’Intara y’Iburasirazuba pasteur Kajyibwami n’abashumba b’Uturere bagize iyo ntara.Ibirori bikaba byarasusurukijwe na korali Betaniya y’i Cyangugu mu Ntara y’Iburengerazuba aho ADEPR ,yaboneye izuba.Naho ibiterane byabereye Kiryandongo , byari biyobowe( chef de délegation) na Rev.Past Rurangirwa, umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali n’abashumba b’Uturere tw’uwo mujyi.adpr7

                                    Iyo wumva ijambo ry'Imana ntukangwa n'imvura hamwe n'Izuba

Korali yari Kiryandongo ni iya Niboye mu Karere Kicukiro.Muri izo District zombi, itorero ADEPR mu Rwanda rikaba ryarakoze imirimo byinshi ifitiye Abagande akamaro. I Kibare , ADEPR yaguze yo ikibanza , itanga n’amabati yo kubaka naho Kiryandongo bahaguze ikibanza n’amabati yo gusakara ndetse n’ipikipiki w’umuyobozi w’itorero rya Kiryandongo. Abakirisitu ba ADEPR bati:Ibihe byiza byatangiye gusakara mu itorero ryacu. ADEPR yafunguye ururembo mu gihugu cya Uganda n’igikorwa gikomeye cyane .

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *