AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE

Shampiyona y’ u Rwanda k’umunsi wa munani

Rayon Sport ikomeje kuyobora naho Gicumbi FC ica agahigo.muvandi12

Shampiyona  itangiye kwerekana amwe mu makipe ashobora kuzigaragaza ko ashaka ibikombe bikinirwa mu Rwanda.Ubu bimaze kugaragara ko abatoza bamwe  batangiye kujya mu manegeka. Isesengura ryerekana ko ubushobozi bushingiye ku ifaranga nabwo bwatangiye kwigaragaza. Abasifuzi nabo bavugwaho guhuzagurika cyangwa guhabwa insimburamukino ku ikipe ishaka intsinzi.Rayon Sport ikomeje gushaka igikombe                                                        Rayon Sport ikomeje gushaka igikombe

Ibisabwa kugirango shampiyona ikomeze ibe nziza birasaba guhemba abakinnyi,guhemba abasifuzi n’ibindi byose biranga umupira w’amaguru.Ikipe ya Rayon sport hamwe na Espoir bikomeje kwerekana ko mu gice cya mbere  cya shampiyona biriho biraziha amahirwe yo kwinjira mu kwa mbere  bafite icyizere cyo kuba muri enye za mbere.gicumbi  lll

                                                                           APR Fc yatsinze Sunrise

Ikipe ya APR FC nayo kuva aho ihinduriye umutoza byahindutse kuko irabona intsinzi.Ikipe ya Police fc nayo umutoza wayo arashaka kuyubakiraho izina. Etencelles yo biraboneka ko umutoza wayo bitangiye kumukomerana. Ikipe  ya Espoir umutoza wayo arashaka kubakira izina i Rusizi.pppppp

                                                 Police Fc irashaka guhindura amateka

Amazamu ya Rayon Sport ntakiri isugi, mu gihe ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Espoir muri enye za mbere, Kiyovu kuzanzamuka,Marine yikura ku rutonde rw’amakipe azamanuka naho Mukura  Vs irerekeza ku manegeka, na Sunrise igenda ishira nk’isabune imesa imyenda y’uruganda.espoir-fc-yatsinze-apr-fc                                             Espoir Fc ikipe itaratsindwa igitego na kimwe

Mu gihe hibazwaga ninde mukinnyi uzatsinda igitego mu izamu rya Rayon Sport,?w’ikipe yihe ?ku kibuga kihe?agahigo kaciwe kuko  rutahizamu w’ikipe ya Gicumbi FC umugande Mutebi Rashid niwe washubije icyo gisubizo.As-Kigali-3-2-Etincelle-14

                                                AS Kigali ibibazo ni byinshi

Ubu rero Mutebi niwe wagaragaye ko   aciye agahigo iyo kipe izwi kugira abafana benshi yarigejeje ku munsi wa karindwi wa shampiyona itaratsindwa igitego.Ni ku mukino wo ku munsi wa munani wa shampiyona nkuru y’igihugu izwi nka AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE” nk’umutera nkunga rukumbi ubwo habaga impinduka zidasanzwe ku mukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sport yakiriye ikipe ya Gicumbi FC kuri stade ya Kigali kuwa gatandatu tariki 10/12/2016 akaba aribwo paje ya Rayon Sport yanduzwaga hafungurwa amazamu yayo hinjizwamo ibitego mu mikino irindwi yose  yari ikinnye yaba yakira cyangwa yasuye byari bimenyerewe ko  itsinda idatsindwa.Usibye guca ako gahigo uwo mukino niwo wabonetsemo ibitego birindwi bikaba aribyo  byinshi bibonetse mu mukino umwe kuva shampiyona yatangira.bugesraw

                                                     Bugesera Fc ifaranga ryatangiye kuba ikibazo

Ibi byagaragaye  nka kandi gahigo kari gaciwe muri iri rushanwa. Ibitego byinshi byabonetse ntibyarengaga bitanu.Uyu mukino wahuzaga Rayon Sport na Gicumbi wari wabimburiwe n’umukino wahujije ikipe ya AS Kigali na Musanze FC, aho uwo mukino warangiye AS Kigali itsinze 2-1 nk’uko byari byitezwe, Musanze FC iba itakaje imikino itatu ikurikirana.etincelles11

                                                                Etincelles yugarijwe nibibazo

 Rayon Sport yihereranye iyo Gicumbi iyitsinda ibitego 5-2 ari nabyo bitego byinshi iyo kipe itsinze kuva shampiyona itangiye.Indi mikino yabaye kuri uwo munsi wa munani, Espoir yakomeje intego yayo yo kudatsindwa itsinda Kirehe iwabo  igitego 1-0 bituma iza muri Big 4 (enye za mbere) naho Kirehe FC iba itsinzwe imikino ibiri ikurikirana.zamani

                            Sunrise Fc ikomeje kwerekana ko ntakerecyezo ifite mu mupira w'amaguru

Bugesera yatsinze Amagaju iwayo 2-1 naho Police FC itsinda Pepinieri itaratsinda umukino n’umwe ku Ruyenzi 2-1 ku kibuga cyari cyuzuye amazi. Mukura igabana inota na Marines i Rubavu bituma Marines iva mu murongo utukura iwusigamo Amagaju na Pepinieri.EEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

 Kirehe Fc niyo ifunze umurongo ku munsi wa munani wa shampiyona

Shampiyona yarakomeje Etencelles yakiriye Kiyovu i Rubavu, Aho Kiyovu yayigirijeho nkana iyitsinda 3-1 bituma Kanamugire abona itsinzi ye ya kabiri kuri Kiyovu ubu utarayitsinze nasubizwe amerwe mu isaho. APR FC yari yakiriye Sunrise yigize kuyobora urutonde rw’ agateganyo rwa shampiyona. Aho APR FC yabonye itsinze bigoranye itsinze uwo mukino 2-1.gicumbi222222

                              Gicumbi Fc niyo yaciye agahigo ku ikipe ya Rayon Sport

Kugeza ubu abakinyi bahiga abandi mu bitego ni;

Kambale Salita Gentil ibitego 7 (Etencelles)

Usengimana Danny ibitego   6 (Police FC)

Nahimana Shasir ibitego  6 (Rayon Sport)

Kwizera Pierrot ibitego  5 (Rayon Sport)

 

Shampiyona izakomeza ku munsi wa kenda;

16/12/2016 : Mukura Victory vs Rayon Sport Huye stadium

                      :AS Kigali vs Kirehe FC Kigali stadium

                       :Espoir vs Pepinieri  Kamparampaka stadium (Rusizi)

17/12/2016: Police FC vs Etencelles Kicukiro

                     :Gicumbi  FC vs Bugesera FC Mumena stadium

                     :Kiyovu vs APR Kigali stadium

18/12/2016:Musanze vs Marine Nyakinama stadium (Musanze)

                    :Sunrise vs Amagaju Nyagatare stadium (Nyagatare)

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *