Ibibazo byÔÇÖuburezi mu Rwanda byaburiwe umuti!!

Amashuri amaze imyaka myinshi yumvikana mu Rwanda,gusa ibibazo byabaye ingutu. Repubulika ya mbere niya kabili zo zubakiye ku bwoko,akarere n’ibindi nk’ibyo.Amashuri yari makeya none yabaye menshi . Reka turebe impinduka mu burezi bw’u Rwanda.

Kuva RPF inkotanyi iyobora mu Rwanda ifatanije n’andi mashyaka cyangwa imitwe ya politiki nka MDR, PSD, PL n’ayandi, Minisiteri zitandukanye zagiye zihindurirwa abayobozi harimo n’izo abantu bakunze kwita Minisiteri zikomeye nka, Minisiteri y’ingabo, Minisiteri y’imari, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.x2

                                                            Pierre Celestin Rwigema

Muri izi Minisiteri n’izindi zizwi, n’ubwo zagiye zihindura amazina, izi ntabwo zihindura ahubwo hongerwaho ijambo ariko umusingi cyangwa igishyitsi ntigihinduka.

Ni ingabo, imari, ububanyi n’amahanga. nibyo rero iyo ufite ingabo, ukagira imari, ukabana n’abantu ibindi bigenda neza kuko uba ufite umutekano, uba ufite ubukire cyangwa umutungo kandi ubana neza, wirinda kandi ukamenya ibyo hanze cyangwa nyuma y’urugo mu baturanyi, abagenzi n’abanyamahanga kuko no mu Kinyarwanda abanyamuhana n’ibimanuka iyo utabarebye neza niho hava ingasire mbi n’imbeba y’uruhuga ndetse n’abatera iwawe.x1

                                                                            Dr col Karemera Joseph

Ibindi byubaka urugo, umuryango, agasozi n’igihugu byubakira kuribyo. Ibi kandi nicyo kimwe na Minisiteri kuko gishingira ku miyoborere, ubutunzi n’icyerekezo cyabatuye igihugu cyangwa abaturarwanda n’abanyarwanda.

Minisiteri y’uburezi ishinzwe kurera no kwigisha abanyarwanda. Mugusesengura ibibazo by’uburezi mu Rwanda, nahereye ku nama y’abayobozi b’uburezi mu gihugu. Naganiriye nabo kuya 10 ugushyingo 2016 aho nahuye na bamwe bavuye mu nana kuri Hoteli chez Lando iri mu mujyi wa Kigali. Iyi nama yarimo abayobozi batandukanye barimo abo muri Minisiteri harimo n’umunyamabanga uhoraho wayo, abayobozi baza Kaminuza, harimo n’izigenga nk’iyitwaga INATEK ubu yitwa UNIK n’izindi.

Harimo kandi abayobozi bakuru ba Rwanda Education Board (REB) ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi n’imyigire n’imyigishirize mu Rwanda ndetse n’abaterankunga n’abafatanyabikorwa mu burezi.x01

                                                                   Mudidi Emmanuel

Ikibazo: Kuki ibibazo mu burezi bidakemuka? Kuki iyi Minisiteri iyoborwa n’abahanga ariko ibibazo ntibikemuke?

Nawe se reba abaminisitiri bamaze kuyiyobora mu myaka makumyabiri n’ibiri gusa, nabo ni nka makumyabiri.

Mr. BIZIMANA J.P.

Mr. NGIRABANZI

Mr. MUDIDI

Mr. MUREKERAHO

Mr. RWAMUKWAYA

Mr. NSENGIYUMVA Albert

Mr. Pierre Cel. RWIGEMA

Mr. MUTSINDASHYAKA

Dr. HABUMUREMYI P. D.

Dr. HAREBAMUNGU

Dr. NTAWUKURIRYAYO

Dr. GAHAKWA

Dr. MURIGANDE

Dr NSENGIMANA

Dr KAREMERA

Dr Jeanne d’Arc MUJAWAMARIYA

Dr MUSAFIRI

Prof MURENZI

Prof. RWAKABAMBA

Aba baminisitiri ni abantu bazwiho kuba ari abahanga mubyo kwigisha, ubushakashatsi ndetse n’umuco n’ubujyanama. Ikigo cya Rwanda Education Board (REB) gishinzwe gutegura no kumenya inyigisho, gishinzwe gutegura no gutanga ubumenyi, gishinzwe kandi no gukurikirana imiyoborere myiza mu mashuli n’imyigire n’ibindi birebana n’uburezi, nubwo ari gishya nacyo kiyobowe n’abantu bamenyerewe mu burezi ndetse hari n’abayoboye ibigo by’abihayimana cyangwa abavugabutumwa n’amadini y’abagaturika, abadivantisiti, abaporoso n’abandi.x5

                                                                         Murigande Charles

Abagerageza kuganira no gusesengura uko ikibazo giteye no kumenya impamvu, bavuga ibintu bitatu. Icyambere bati: ni system: bisobanura umuyoboro bakoreramo, nanjye nti reka da! Sibyo.

System y’u Rwanda n’inkotanyi imeze neza rwose nta kibazo ifite ahubwo abatayizi batanasesengura nibo bicwa no kutayimenya bakavuga ibyo. Kuko mu ngabo ikora neza,mu mari barahengeka bikagenda , no mububanyi ikora neza!Abandi bati ni ubuswa no kutabaza!Nanjye nti yego! Nkongera nti oya! Ubwo rero ni byombi.Theoneste-Mutsindashyaka

                                                             Mutsindashyaka Theoneste

Harimo ubuswa bwa bamwe no kutabaza kw’abandi. Abaswa ni nkabo umuntu agana akabereka ibitagenda ndetse akanabagira n’inama ntibashake kumva cyangwa ngo bashishoze barebe icyo inama ubagira iganishaho, ahubwo bagatsimbarara ku kwitwa abayobozi cyangwa ba Diregiteri.Ati jyewe nshinzwe imfashanyigisho cyangwa iki n’iki? ibyo umbwiye ntibindeba. Undi ati jyewe nshinzwe ibizami ntabwo imyigire indeba.Matho

                                                                         Harebamungu Mathias

Ndetse hari n’abagera muri iyo myanya bakabona ko ba Minisitiri babayobora ntacyo babarusha ibyo bababwiye bakabyumva ariko ntibabikurikize bati natwe twayobora. Bakaba bigize ba kaganga, uburezi bukahazaharira.

Ikibazo rero nyacyo ntigishingiye kubuswa ahubwo gishingiye k’umugani w’ikinyarwanda ugira uti: “intabaza irira ku miziro.” Abayobozi b’uburezi aho bava bakagera nibite ku bintu bitatu bikurikira cyane cyane abo mu rwego rwa Minisiteri n’aba REB:mui

                                                       Mujawamariya Jeanne d'Arc

  • Mwarimu cyangwa umwigisha
  • Umunyeshuri cyangwa uwiga
  • Icyigwa cyangwa inyigisho n’imfashanyigisho naho yigira!Ntabwo umuyobozi w’uburezi ugendera mu modoka imeze cyangwa ijya kumera nk’indege, bazanira icyayi n’umugati usize buri nyuma y’amasaha abiri azibuka aho yigiye cyangwa ahasa naho cyereka nacisha bugufi akaganira no kumva ibitekerezo byabarugana.Murenzi0
  •                                                                 Murenzi Romain
  • Kugirango uburezi bugende neza ni uko nawe yabazwa igihe aherukira gusura amashuri asa nayo yizemo, akamenya ibibazo bihari byibura akibonera hamwe na hamwe uko imibereho ya Mwarimu n’umunyeshuri imeze!Abayobozi ba REB n’abayobozi bandi ba Minisiteri n’ibigo bikuru by’amashuri nibashake “uruvugiro” n’uburyo babona cyangwa bumva ababyeyi, abarimu n’abanyarwanda muri rusange, icyo bavuga ku nyigisho zitangwa, ibitabo bikoreshwa aho kwita ku masoko cyane, rimwe na rimwe akurura irari ry’amafaranga na ruswa yambaye igishura cyangwa isinde cyangwa ingofero!Abayobozi b’uburezi guhera kubo hejuru muri Minisiteri na REB byaba byiza bagerageje gushyiraho urubuga rw’ibitekerezo no gusesengura ibyo abafatanyabikorwa nu burezi bavuga kandi bagashyiraho itsinda ry’ubushakashatsi mu burezi “Education system research & Evaluation” ibi byashoboka kandi abitwa “Board” y’uburezi iteye intambwe ikajya iterana no gushyiraho ingamba zifatika kuko hari ibidindira byinshi kubera ko bamwe mu babishinzwe bategereje ko ngo board iterana, kuko aho mfite gihamya, umuyobozi wagejejweho ibintu ngo abyigeho, nyuma y’amezi umunani agasubiza ko ategereje ko board iterana ngo atange igisubizo!Harageze ko uburezi mu Rwanda bagisha inama zisesuye, bagakora kandi bagakoresha ubushakashatsi n’ubushishozi no kungurana ibitekerezo nkuko umwanditsi w’iyi nkuru yabiganiriye n’umwe wari muri iyo nama yo kuwa 10 Ugushyingo 2016.Rwakabamba Silas                                                    Rwakabamba Silas
  • Umunyamakuru yaganiriye n’umwe mu bashakashatsi akaba numwanditsi w’ibitabo Prof Malonga Pacifique baganira uko we abyumva? Prof Malonga ati:   Mbere yo kugusubiza reka mbanze nkubwire ko maze imyaka mirongo itatu ndi umwalimu nkaba n’umushakashatsi. Umunyamakuru yifuje kubaza Prof Malonga uko abona ikibazo n’uburyo cyakemuka?
  • Prof Malonga ati:Umwalimu nahabwe umwanya we kandi awukore awukunze ,bityo ababishinzwe bareke kwica ijisho rimwe kuko ariryo ridindiza uburezi. Umunyamakuru yabajije Prof malonga uko abona uburezi bw’ubu n’ubwo hambere? Prof Malonga we ngo ubu Kaminuza zabaye nyinshi ,ariko zikenewe guhabwa ubumenyi,ayisumbuye nayo yarashinzwe ariko ubumenyi buracyari ingorabahizi.Rwamuka
  •                                                               Rwamukwaya Olivier
  • Umunyamakuru ati: Prof Malonga dusoza ikiganiro ari nkawe bagize Minisitiri wakora iki?wahindura iki?ishusho y’uburezi wayikora ute?inama yawe niyihe  kugirango uburezi bw’u Rwanda butere imbere? Prof Malonga we ati:Urakoze kumbaza icyo kibazo  n’ubwo wabigize byinshi ndagusubiza mu magambo amwe ariyo ayangaya: Umuntu wese mu kazi ke n’umuhanga,ariko kuvuga ngo ntuzi uko nahawe,ntuzi uko nkora nibyo byatuye  hasi uburezi.
  •                                              Musafiri Malimba ubu niwe Minisitiri w'uburezi                 
  • Niba wibuka wibuke igihe cyabagabo babili barwaniye muri Minisiteri y’uburezi 1997 ntabwo natangaza amazina yabo bo bariyizi nabandi barabibuka. Abashinzwe uburezi nibabukunde kuko nabo barigishijwe nicyo gisubizo .Abo bireba nibashyiremo imbaraga amazi atararenga inkombe.
  • Kimenyi Claude

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *