Caritas Kigali igisubizo cyÔÇÖabana bo mu muhanda

Inama y’umushyikirano ku nshuro ya 14 yavugiwe mo byinshi bitandukanye,ariko yari igiye kurangira hirengagijwe ikibazo cy’abana bibera mu muhanda ndetse no mu mateme no mubiraro bitandukanye.Bernard Makuza

                                                    Bernard Makuza Perezida wa Sena

Aha  niho Musenyeri Nzakamwita yagaragaje ikibazo cy’umutekano muke wo mungo ,anashimangira ko ariho hava abana b’inzererezi.

Caritas Kigali  ibarirwa mu  idini Gaturika Musenyeri Nzakamwita ayobora .Aha muri iyi nama y’umushyikirano Evode Uwizeyimana yaje gutana nyuma Perezida wa Senat Bernard Makuza yemeranya na Musenyeri Nzakamwita.Caritas Kigali  igaragaza ibikorwa byiza.evode-uwizeyimana

                                                               Evode Uwizeyimana

Abana bahoze ari inzererezi mu muhanda ubu bafashwa na Caritas ya Kigali,baravuga ko ubumenyi ngiro bahigiye buzabafasha kwibeshaho mu bihe bizaza.

Nyuma y’ibikorwa bitandukanye Caritas  Kigali yagiye ifasha aba bana kugirango bave mu buzima barimo butari bwiza bwo kuba inzererezi mu mihanda,bamwe mu bana bagera kuri 514 b’Abadacogora n’Intwali bafashijwe kwiga imyuga itandukanye,ubukorikori n’ubugeni ndetse n’ubuhanzi butandukanye,baravuga ko ubu bumenyi ngiro buzabafasha kwibeshaho mu bihe biri imbere.ubugeni abana

                                                    Bamwe mu bana bigishwa gukora inigi bambara mu ijosi

Mushashi Josiane,umuzabikorwa w’umushinga w’abadacogora n’intwali,avuga ko abana bavuye ku mihanda bigisha mu gihe cy’ibiruhuko,biga byinshi bizabagirira akamaro mu gihe kizaza kuko bizabahesha amafaranga,bityo bakabasha kwibeshaho.

Yagize ati:”Hari abiga kudoda,gukora inigi,kwandika ku mipira,gufuma,gukora imitako itandukanye n’ibindi byerekeranye n’ubuhanzi butandukanye;mu gihe cy’ibiruhuko bitewe n’uko babihisemo.Twebwe nk’abarezi tubareberera buri wese tumufasha kumenya neza ibizamugirira akamaro bitewe n’ibiri ku isoko.”

Josiane kandi yasabye abana bahoze ari inzererezi ku mihanda hirya no hino mu mujyi wa Kigali n’ahandi ko  bakomeza ibikorwa byiza birimo kugana ishuri, kwiga imyuga itandukanye, kugirango bazagire icyo babasha kwimarira mu buzima bwabo.ubugen201

                                                                                Abana basubijwe mu mashuli

Ku rundi ruhande ariko,ngo haracyari imbogamizi,z’uko nta ho kurerera abana bavuye mu mihanda hahagije,ndetse n’ubushobozi bucye mu kubitaho,ariko ngo ikiza ku isonga ngo ni ukuba ababyeyi batacyubahiriza inshingano zo kwita kubo bayaye,ari yo ntandaro yo kuba umubare munini w’abana,b’ibitsina byombi; abahungu n’abakobwa Ukomeje kwiyongera,asoza asaba ababyeyi kwita ku nshingano zo kurera abana no kubitaho umunsi ku munsi.

Umwe mu babyeyi bafite abana barerwa n’ikigo cy’Abadacogora n’intwali utarashatse ko amazina ye atangazwa,yavuze ko kuba abana bajya mu mihanda,babiterwa no kuba ababyeyi babo batabambika,batabagaburira ngo bahage,bityo bakajya gutoragura ibyuma,ibirayi n’ibindi,bakeka ko ariho babonera ibyo baburanye ababyeyi babo,avuga ko kuba umwana we yarigishijwe imyuga bizamufasha kwibonera ibyo akeneye bivuye mu maboko ye,atagombye kuba inzererezi.ubugrenn

                                     Bimwe mu byo abana bamaze kwigishwa gukora bizabinjiriza amafaranga

Yagize ati:”Abenshi ni ubukene,kutabagaburira ngo bahage,kutabambika.Hari abatoragura ibyuma.Hari abatoragura ibirayi,ariko iyo begereya nk’aba babyeyi bamfashije kurera umwana wanjye,bahavana ubumenyi ngiro buzabafasha kwibeshaho,ntibazongere gutaka ubukene,kwicwa n’inzara n’ibindi byose bibatera kuba inzererezi.”

Munezero Franco,umwe mu bana bahoze ari inzererezi mu mihanda,ubwo basozaga amasomo y’imyuga n’ubukorikori yagize ubutumwa aha abana bagenzi be bakiri mu mihanda,avugako aho kwirirwa bazerera,bakwegera ababafasha bakaba bakwiga imyuga izabagirira akamaro bo n’imiryango yabo.”

Ati “ Icyo mbasaba ni ukugana ibigo nk’ibi bakiga  imyitwarire myiza ibaranga mu mibereho yabo ya buri munsi kandi bakabasha no kwiga imyuga.Urugero nkanjye nize kwandika ku mipira.Ibyo nzi neza ko bizantunga kuko nzajya mbona ibiraka bizajya bimpa amafaranga”.

Abadacogora n’Intwali bashinzwe mu 1984, abana b’Intwari n’Abadacogora bakaba bashimira Caritas ya Kigali uburyo yabafashije kubasha kwiga bakaba bafite ubumenyi buzabafasha kwibeshaho.

 Ibindi bikorwa bafashwa na Caritas ya Kigali,ni ukongerera ubushobozi imiryango yabo, kubigisha gukora imishinga iciriritse ibyara inyugu, guhyira abana mu mashuri, no kubatoza uburere bwiza ndetse bakabasubiza no mu miryango yabo.

Clementine Nyirangaruye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *