Mukura victory bomboli bomboli yayibasiye

Ibihe byashize  byerekanaga ko ikipe ya Mukura nta kibazo kiyirangwamo.Mukura niyo  kipe yabayeho mbere yizindi zose mu zikina umupira w’amaguru. Ikipe Victory  niyo yashinzwe n’Abafurere b’urukundo ,arinabo bashinze Ishuri ry’Indatwa ubwo hari 1928.mikura

                                                                      Mukura Vs

Ikipe yahinduye izina mu gihe u Rwanda rwari rwigenze yitwa Mukura kuko muri Astrida bari bahise Komine Mukura naryo iryo zina ryavuyeho 1974 hitwa Komine Ngoma. Mukura yubu iri mu manegeka n’ibibazo hagati mu bakunzi bayo kongeraho n’umutoza.

Ubu hari bamwe mu bafana bakoze amakosa ngo bayakoreshejwe n’umutoza Okoko,kugirango muri bamwe mu bayobozi ba Mukura hazemo ikibazo. Amakuru azunguruka mu mujyi wa Butare arahamyako Shekh Habimana Hamudan atigeze akoresha bamwe mu bafana ngo batukane. Umwe mubakunzi ba Mukura waganiriye n’ikinyamakuru ingenzi yagitangarije ko ibyavuzwe ku mukino wahuje ikipe ebyeri arizo,Mukura na Rayon sport hakagaragaramo imyitwarire y’abafana ko bitakwitirirwa Shekh Habimana Hamudan kuko nta ruhare yagizemo.Ibi bije nyuma yahoo bamwe bari batangarije umunyamakuru w’ikinyamakuru ingenzi ko yaba yari inyuma yabiriya bikorwa bigayitse by’abafana. okokokokot                                               Umutoza Okoko umaze guteza ibazo mu ikipe ya Mukura

Twanaganiriye n’impande zitandukanye zose zemeza ko Habimana Hamudan nk’umuntu ukunda Mukura kandi wayibayemo  atakora ibikorwa bigayitse. Umufana umwe ati:Bagenzi bajye bakoze amakosa yo kwibasira bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Mukura  bityo bakaba baranabihaniwe. Ubu rero hakaba hamaganwa imifanire iba yihishe inyuma y’inzangano zitandukanye n’umupira w’amaguru.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *