Gitifu Uwamahoro kurenganya abaturage yabigize umuhigo

Umurenge wa Kinyinya kuniga iterambere no gutanga serivise mbi nibyo bashyira imbere,bikaba bitandukanye n’impanuro umukuru w’igihugu aha abayobozi bo mu nzego z’ibanze.Mu murenge wa Kinyinya ubusumbane imbere y’amategeko Gitifu Uwamahoro yabugize umuhigo.Inkuru ikomeje gusakara ko kubona icyangombwa cyo kubaka cyangwa gusana inzu atari buri wese ugihabwa.Ninde ukigenewe?Ninde utakigenewe?  Ingingo ya 12 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda ivugako abantu bangana imbere y’amategeko,bityo ingingo ya 15 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda ikavuga ko buri wese afite uburenganzira bwo kubaho. m_25

Umuyobozi wa Karere ka Gasabo niwe ababyeyi barerera kuri Batsinda Education for Better Future batezeho igisubizo

Ese mu murenge wa Kinyinya si mu Rwanda? Nyuma yaho itsinda ry’ababyeyi bakusanyije imbaraga zabo bagashakira hamwe  uburyo barera abana babo babarinda kurara mu muhanda no kwishora mu biyobyabwenge,bagashinga ikigo bise Batsinda education for Better Future, ubu baribaza aho abana babo bagiye kwerekeza nyuma yo kwangirwa na Gitifu Uwamahoro gusana  no gukora amasuku ku kigo cyabo.Ubwo twageraga muri uwo murenge twasanze agahinda ari kose kuri abo babyeyi bemeza ko abana babo bari bahamaze imyaka irenga ine baharerwa.Ubwo twageraga aho icyo kigo cy’ishuri kiri twahuye nabamwe mu babyeyi bibaza niba Gitifu Uwamahoro yubakira ku mpanuro z’umukuru w’igihugu cyangwa ize ku giti cye.

Ubu Gitifu Uwamahoro akaba yaranze ko hagira igikorwa na kimwe gikorwa ndetse nibyageragejwe gukorwa kuri uyu wa 31 ukuboza 2016 akaba yarabirambitse hasi ari  kumwe n’itsinda rye bakorana.Ubwo twasangaga Gitifu Uwamahoro aho icyo kigo cyubatse mu kiganiro gito twagiranye twamubajije impamvu adashaka ko icyigo cya Batsinda education for Better Future kidakorera mu murenge we?

Gitifu Uwamahoro asubiza ikinyamakuru ingenzi yavuzeko biterwa nuko icyo kigo kitemewe mu Rwanda kandi kikaba kitujuje n’ibyangombwa bisabwa, harimo inyubako zijyanye n’igihe.Ibyo abitangaje mu gihe icyo kigo kimaze imyaka irenga ine naho we muri uwo murenge akaba ahamaze amezi  atatu. Uwamahoro yazanywe mu murenge wa Kinyinya avuye mu ntara y’amajyaruguru.

.Aha rero niho abaturage bibaza ukuntu uwo Gitifu yavuga ko icyo kigo kidafite ubushobozi kandi hari inyandiko z’umurenge wa Kinyinya  yanditse atumira Batsinda Education for Better Future muri gahunda zigiye zitandukanye harimo namwe mu mahugurwa yari agenewe abarimu yasabaga ko bayitabira.Niki kihishe inyuma yiri hagarikwa ry’iki kigo? Bamwe mu baturage twaganiriye batashatse ko amazina yabo atangazwa batubwiye ko,Gitifu Uwamahoro yanze ko basana kubera inyungu ze bwite,amakuru baduhaye ni uko Gitifu ashaka kudindiza isana n’isukura igihe kitangira ry’amashuri ryagera akanga ko abana baza kwiga bakerekezwa muri Batsinda Vision School .Aha rero abaturage bavuga ko afitemo imigabane.

Gitifu Uwamahoro ahagaritse ibikorwa bifitiye abanyarwanda akamaro yitwaje ububasha yahawe n’abanyarwanda avugako mu murenge wa Kinyinya hagenewe inganda ko ntazindi nyubako zihemerewe.Amakuru yamaganiwe kure n’ababyeyi barerera muri Batsinda Education For Better Future bavuga ko ashaka kubahagarika ku bw’inyungu ze bwite kuko hirya no hino inyubako ziri kuzamurwa zaba iz’abantu ku giti cyabo cyangwa iz’amashuli.Aha batanze ingero zitandukanye aho Ecole primaire Methodiste ubu yujuje ibyumba bitatu naho icyitwa Hope for Tomorrow ,Malanata Nursery School,les anges nursery school ibikorwa byo gusana no gusukura bikaba bikomeje.

Niki ababyeyi bifuza? Kuribo bati:Ikigo Batsinda Education For Better Future cyakira abana 740 harimo abarenga 50 batanzwe na Leta bakaba bigira ubuntu,icyifuzo cyabo ni uko bahabwa ibyo amategeko abemerera bagahabwa uburenganzira bwo gusana no gukora amasuku nkuko biri gukorwa ahandi mu murenge wa Kinyinya.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *