Uwilingiyimana Germaine arasaba ubutabera ko uwishe umwana we Agahozo Kiella yakurikiranwa

 Inkiko zirenganure Uwilingiyimna kugirango ukuri kujye ahagaragara. Ubutabera bureberera rubanda rwa giseseka buhagaze he mu rupfu rwa Agahozo Kiella kugirango intimba ya nyina ishire,nubwo atashira agahinda ariko intimba yagabanuka kurenza guheranwa no kubona ko  yimwe ubwisanzure  mu butabera.Prof-Sam-Rugege

                                                    Sam Rugege Perezida w'urukiko rw'ikirenga

 Abakera bati:mukaso si nyoko,iyi niyo ntandaro y’urupfu rwa Agahozo Kiella wishwe  tariki 16/ukwakira 2016.Ubwo twaganiraga na Uwilingiyimana Germaine kuri telephone ye igendanwa ariyo  0787333873 ,nyuma yemeye ko duhura turavugana. Mu kiniga cyinshi Uwilingiyimana ati:Mbere na mbere ndasaba ubutabera ko bwambariza Niwe Elvis hamwe n’umugore we  Iraguha Grace urupfu rw’umwana wanjye Agahozo Kiella.akanaka

                         Uyu mugabo yitwa Niwe Elvis uyu mwana uri kwigare niwe witwaga Agahozo Kiella wishwe

Mu kiganiro twagiranye na Uwilingiyimana Germaine twamubajije uko yumvise iby’urupfu rw’umwana we?Uwilingiyimana Germaine ati: Ndababaye cyane kubona umwana wanjye apfa mu buryo butunguranye ntihagire gikurikirana. Uwilingiyimana yadutangarije ko yashakanye na Niwe Elvis bakabana amezi icumi gusa bagatandukana afite inda ariyo yabyayemo Agahozo Kiella wishwe afite imyaka ibili n’igice.10.

                             Uyu yitwa Niwe Elvis Se wa Agahozo Kiella wishwe

Uwilingiyimana yatangarije ikinyamakuru ingenzinyayo .com ko umwana yajyaga amuha se bakabana ko n’ubwo yishwe ariho yarari. Ibirori byabereye aho Uwilingiyimana  Germaine akorera nibyo byatumye ngo Iraguha Grace abasha  gusigarana na Agahozo Kiella mu rugo.Uwiliniyimana ati: Muri ibyo birori natumiyemo Niwe Elvis nk’umugabo wanjye kandi twabyaranye dufitanye n’umwana.Ibirori byararangiye Niwe Elvis arataha ageze mu rugo ngo yabwiye Uwilingiyimana Germaine ko umwana arwaye kandi aruka.Germaines

                                    Uwilingiyimana Germaine Nyina w'umwana witwaga Agahozo Kiella wishwe

Uwilingiyimana yadutangarije ko yabwiye Niwe Elvis ko niba babona arwaye bamujyana kwa muganga. Uwilingiyimana ati: Mugihe niteguraga kujya kureba umwana wanjye kwa muganga nibwo umugabo wanjye yambwiye ko birangiye umwana amaze gupfa. Ivuriro ryaguyeho Agahozo Kiella ryitwa Polypham rikorera I Remera.Agahozo akimara gupfa bamutwaye ku bitaro bya Polisi Kacyiru . Uwilingiyimana ati: Polisi yahise ifunga Niwe Elvis hamwe n’umugore we Iraguha Grace,ariko ubu bararekuwe. Grace1

                 Iraguha Grace umugore wa Elvis wafunzwe akekwaho ko yishe Agahozo akaza kurekurwa

Twabajije Uwilimgiyimana  uko yumva ivyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana we?Uwilingiyimana ati:Niwe tukimara gutandukana kugeza umwana apfa ntiyari yakambwira ko afite umugore kuko iyo abimbwira ntabwo nari kumumuha ngo abe yo n’isegonda nimwe. Twabajije Uwilingiyimana niba akeka ko umugore twakwita mukeba we yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’umwana we?Uwilingiyimanaati: Ndabimushinja kuko umugabo avuye murugo nibwo Agahozo yahuye n’ikibazo gikomeye kugeza apfuye kuko umubili we wagaragayeho inkoni .

Twabajije Uwilingiyimana ikimenyetso yashingiraho cyemeza ko Iraguha yagize uruhare mu rupfu rwa Agahozo kugirango abidutangarize?Uwilingiyimana ati:Uretse nanjye hari n’umutangabuhamya wo mu gipangu batuyemo wabimushinje avuga ukuntu Iraguha yajyaga akubita Agahozo Niwe adahari.

Twabajije Uwilingiyimana icyo yarenzaho kubyo twaganiriye?Uwilingiyimana ati:Nifuza ko hakorwa iperereza hasshingiwe ku mafoto ya mu ganga kongeraho ubuhamya bwabazi ukuntu umwana yarafashwe nabi kugeza yishwe. Abashinzwe iperereza muzafashe Uwilingiyimana kugirango ukuri k’urupfu rwa Agahozo Kiella rumenyekane.

Ephrem Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *