Ikinyoma cyo gukunda igihugu kurwanya ruswa udaca akarengane

Ruswa iravuza ubuhuha !!

 Akarengane kafunguriwe imiryango bene ngofero kabatashyeho,mbuzukongira we yikozeho mu mutungo we ngo yigure buke kabili. Utagera ntagereranya koko!!wazavuga ute ukuntu umugabo acura umugambi mubisha wo gucura imanza nk’umunyagishamvu ucura amasuka iyo imvura yaguye. Barabeshya bwacya bagashaka igitambo kugirango bivuge ko ruswa bayirwanije. Busungye Min.1263

                                                              Busingye Ministri w'Ubutabera

Ugerayo azambarize Minisitiri Busingye niba itegeko rihana abahimba inyandiko mpimbano bagambiriye kwiba bakanabishyira mu bikorwa niba iribahana ryaravuyeho?ubwo abahesha b’inkiko bazagaragara nkabakoze neza cyangwa nabi nabo azatubwira igihano bahawe.Ibihe byujemo imiyoborere ihamye bica akarengane na ruswa.Inzego zirebwa n’icyo kibazo ni izi zikurikira:Minisiteri y’ubutabera,Urwego rw’Umuvunyi.Igihangayikishije ni uko bivugwa atariko bikorwa. Kurwanya ruswa udaca akarengane ni ikinyoma cyo gukunda igihugu. Abasesenguzi bo basanga  ruswa imaze gufata intera ndende kubera akarengane kugarije abanyrwanda.aloysie-cyanzayire

                                                       Cyanzayire Umuvunyi mukuru

Abarebwa n’iki kibazo bacyitwaramo gute?ibibazo bimaze kugaragaramo ruswa bingana iki?akarengane kakumiriwe kangana iki?akarengane katakumiriwe kangana iki? Ufite umuti w’ikibazo ninde?udafite umuti w’ikibazo ninde? U Rwanda rwahuye n’ibibazo by’imitegekere ishingiye ku karengane  nako kakabyara ruswa yanze gucika. Reka twinjira mu myaka  y’ubutegetsi buyobowe na FPR. Iyi myaka yerekana ukuntu FPR yafashe ubutegetsi yamagana imbata y’akarengane kugarije abanyarwanda kabagushaga mu mwabo wa ruswa.immaculee

                                                            Ingabire umuyobozi wa RTI

Inkuru yacu iribanda ku bushakashatsi twakoze kongeraho imanza zimwe zabereye mu nkiko zimwe na zimwe kongeraho akarengane kagaragara mu itangwa ry’imyanya y’akazi n’ibindi. Inkuru yacu igice kinini twagihariye ubutabera kuko aribwo musingi w’umutekano . Ubutabera buboneye bukarenganura uwarenganye amahoro arasagamba. Ubutabera bwabogamye butera urwikekwe bukaba buhaye ruswa inzira yo kurenganya ,bityo igasasirwa igatura kuyihakura bigasaba ingufu z’umukuru w’igihugu kuko abandi baba barigize bantibindeba. Inama ya ba Minisitiri yateraniye mu  Rugwiro mu mezi ashize yavuze ku kibazo cya ruswa. Aha mu byemezo bavuze ko buri mu nyarwanda agomba kugira umuco wo kurwanya ruswa. 5555556

                      Uyu ni umwe mubavuzweho gucura imanza mpimbano akagurisha imitungo ya Rubanda

Umunyarwanda arwanya ruswa ate?umunyarwanda agwa mu mutego wa ruswa ate?umunyarwanda atanga ruswa ate?umunyarwanda ninde utuma atanga ruswa? Ubu hagaragaye ko ruswa yugarije abanyarwanda kubera imanza zimwe na zimwe zicibwa mu manzaganya. Urugero :Abehesha b’inkiko. Iyo itangazamakuru rigaruka kenshi ku bahesha b’inkiko ni uko aribo bagaragaweho n’ibyaha byo gihimba imaza za Gacaca zitabayeho kandi bakaba abere. Urugero: Umuhesha w’inkiko Niyonshuti Iddy Ibraham yagaragaye mu rukiko ashinjwa gucura urubanza afatanije nabandi . nzabonimana

                               Nzabonimana aratabaza kubera inzu ze zagurishijwe na Kanyana Bibiane

Aha byumvikane neza mu Rwanda nta mu ntu ngo wigeze yorora inka zigera kuri maganinani(800)Niyonshuti avugwaho imanza zincurano nyinshi harimo urwo kwa Kabuga Flecien,hakiyongeraho urwo kwa Col Bizimana Andre. Umuhesha w’inkiko Kanyana Bibiane we avugwaho  imanza zitandukanye ariko urwo yakozemo amahano ni urwo kwa Nzabonimana Etienne. Aha muri uru rubanza Kanyana yishyuzaga Nzabonimana amafaranga y’u Rwanda mliyoni mirongo icyenda neshatu gusa.iramakiza                           Uyu ubanza yitwa Mpirikanyi uwifashe ku gahanga yitwa irakiza bavuzweho gucura imanza

Kanyana yagurishije inzu ya Nzabonimana  miliyari imwe na miliyoni Magana abili. Icyatangaje n’uburyo Kanyana yaje kugurisha indi inzu ya Nzabonimana kandi yabonye ubwishyu. Ikibabaje ni uko mu rukiko Kanyana yabajijwe impamvu yagurishije inzu ya Nzabonimana kandi yari yamaze kubona ubwishyu? Kanyana yabaye umwere.kanyana69+

             Uyu Kanyana yagurishije amazu atandukanye yacuze imanza birangira akingiwe ikibaba

Umuhesha w’inkiko Irakiza Ntagomwa we yarafashwe arafungwa kubera gucura imanza mpimbano aza no gukatirwa igifungo cy’imyaka itandatu arajurira,gusa ubujurire bwari gusomwa burasubikwa. Abandi bahesha b’inkiko nabo bavugwa n’uwitwa Mpirikanyi wagurishije inzu mu Ruhengeli kandi yabuze urubanza rw’umwimereri. Ntagomwa aregwa umutungo wa Rwabukwisi Jean ,aha biraboneka ko  nibidakosorwa ruswa yabonye inzira kubera akarengane kahawe umwanya. Ubuse ni gute wavuga ngo ruswa izacika  mu gihe hari abantu bakigabiza imitungo yabandi  batagaragaza urubanza bashingiyeho?kagameee

                                         Uyu Kimonyo nawe yacuze imanza agurisha imitungo ya Rubanda

Urukiko rushingira ku bimenyetso ,iyo ntabyo umwe mu baburana aba agomba gutsindwa. Aha rero ntabwo wavuga ngo ruswa izacika mu gihe akarengane kahawe umwanya. Abaturage twagiye tuganira bose barahuza imvugo kuko bemeza ko imanza ncurano zituma akarengane gakomeza kugariza abanyarwanda. Protais-Zigiranyirazo-1                             Dr Bararengana arasaba  kurenganurwa kubera Kanyana wamugurishirije inzu

Minisiteri y’ubutabera n’urwego rw’umuvunyi bazasobanurire abanyarwanda niba inyandiko mpimbano yemewe ?inyandiko mpimbano irahanirwa kuko ubu polisi hamwe n’ubushinjacyaha barakora imilimo yabo byagera mu rukiko bigahindura isura. Umuhesha w’inkiko ubu yahawe umwanya wo kurya imitungo yisunze imanza za Gacaca.k1

Uyu wambaye ipantalo itukura ni umuhesha w'inkiko Uwamariya nawe wagiye arangiza imanza zitabayeho

CNLG yo iyo muganiriye ikwereka ko izo manza zitabeyeho,ikakumvisha ko izigomba kuregerwa mu nkiko.Ubu rero bikomeje kugaragara ko ruswa ikomeje kumunga ubumwe bw’abanyarwanda ,biteye isoni kubona umuyobozi ahagarara mu ruhame yamagana ruswa,ariko akubakira ku karengane akarenganya rubanda.

 Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *