Ruswa ikimenyetso cyo kurenganya Maman Eminante!!

Bamwe mu bakozi ba RGB babonye igitambo: Maman Eminante  Mugabushaka Jeanne de Chantal umunyamakuru wa Radio Dis na TV10.Isi tuzayisiga uko twayisanze!isi nintizo yejo hazaza!isi ntisakaye!ubugambanyi kimwe mu ntwaro iheza nyakamwe mu kangaratete!!samu rurgege123

                                                          Samu Rugege Perezida w'urukiko rw'ikirenga

Isi aho kutwigisha urukundo irarushaho kutwigisha urwangano. Mpemuke ndamuke ko ikomeje kwagura amarembo ababishinzwe barebera hirya yejo hazacurwa iki?Inkuru yacu irava ku mpande zitandukanye,ariko gusa twibanda ku ifungwa ry’umunyakuru  Mugabushaka Jeanne de Chantal alias Maman Eminante Uy’umunyamakuru afunzwe kuko yatse ruswa?amashyaka ya baringa

                                                    Shyaka Anastase SE RGB

uy’umunyamakuru afunzwe kubera inzangano hagati y’abanyabubasha?uy’umunyamakuru yafatanywe amafaranga angahe?uy’umunyamakuru  yakoranaga na bamwe mu bakozi ba RGB?uy’umunyamakuru ifungwa rye rihishe iki kindi hagati y’abanyabubasha barebana  igitsure buri wese ashaka ubutoni? Inkuru ntijya isaza cyane iyo irimo ifungwa kuko iperereza rishobora kumara igihe runaka hagitegerejwe ibimenyetso.

Ikinyamakuru ingenzinyayo.com ubwo cyaganiraga nabizerwa bo mu nzego za Leta ku ifungwa ry’umunyamakuru  Maman Eminante,ariko banze ko twatangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo,mu kiganiro twagiranye bagize bati: Ifungwa rya Eminante ryavuye ku bintu byinshi ,ariko icyari kigenderewe kwari ukumenya umuntu baziranye mu batanga ibyangombwa byo gushinga amadini.muzungu210

                                       Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal Alias Maman Eminante

 Umwe muri abo banyabubasha twaganiriye yabanje kuntangariza ko ngo mbere agishyikirizwa ubushinjacyaha yakekwagaho ibyaha bikurikira:Ruswa n’ icyaha cy’ ubwambuzi bushukana . Undi mubo twaganiriye nawe akanga ko amazina ye yatangazwa nawe utarumva ifatwa n’ifungwa rya Maman Eminante yagize ati: Afatwa yararikumwe n’uwitwa Pasiteri Mahihirane Berenard ubarizwa mu itorero rya ADEPR mu ntara y’iburasirazuba. Yakomeje antangariza ko afatwa yari kumwe n’uwo Pasiteri Mahihirane nyuma we akaza kurekurwa byumvikana ko hari ubutumwa yari yahawe akaba yarabushohoje.Rugwe4569

Uyu niwe Bizimana warekuwe yarafunganywe na Mamana Eminante naho uwo mudamu bari kumwe yitwa Liliane baratandukanye

Aha bizwiko iyo watswe  ngo iyo watswe ruswa ukabibwira inzego zibishinzwe uzereka uwayikwatse agafatwa. Iki gikorwa cyo ntawe utagishyigikira kuko ruswa ni mbi imunga ubukungu bw’igihugu. Ikibazwa na benshi ese kuki Mahihirane we yahise arekurwa niyihe?Abandi bati ese Mahihirane ko asanzwe abarizwa muri ADEPR akaba n’umutoni wayo yashakaga gushinga irihe dini?Ikindi kivugwa n’uburyo bigaragara ko  Pasiteri Mahihirane yagiye ahamagara Maman Eminante kugirango amugushe mu mutego hagambiriwe kuvumbura abakozi ba RGB batanga ibyangombwa yo gushing amadini. Ibi rero ngo ntabwo byagezweho kuko hafunzwe Maman Eminante hasigara umufatanyacyahawe.

Ifungwa rya Maman Eminante ryagaragayemo uwitwa Apotre Bizimana Ibrahim alias rugwe ufitanye amakimbirane n’umugore we Mukamudenge Liliane bashwanye kugeza batandukanye bakaba batakibana. Igihe haburanwaga ifungwa n’ifungurwa by’abagateganyo Maman Eminante yahakanaga ibyaha aregwa kuko yanavugaga ko amafaranga yahawe Bizimana Ibrahim ko nawe ariyo bagarutse bakamuha .bityo rero akaba yarasabaga kurekurwa kuko ntacyaha yakoze. Ubushinjacyaha bwamuhamyaga icyaha cya ruswa n’ubushukanyi . Abari mu rukiko igihe umunyamakuru Maman Eminante yaburanaga hamwe n’uwo bari basangiye icyaha ariwe  Apotre Bizimana Ibrahim alias rugwe,nyuma bakaza kumva Bizimana yarekuwe barumiwe.

Bamwe  mu bakozi bo muri RGB Twaganiriye ,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo bagize abati: Ikigo cyacu nta ruswa turya kandi nyuma y’akazi ntibivuga ko tutavugana nabo tuziranye.Uwo mukozi wa RGB yakomeje adutangariza ko Pasiteri Mahihirane yajyaga aza  ku biro avuga ngo arashaka gushinga idini akava muri ADEPR akabaza ibisabwa tukabimwandikira k’urupapuro akagenda hashira igihe akongera akagaruka. Twamubajije niba Maman Eminante nta mukozi wa RGB baziranye cyangwa baganiriye ku ngingo yo guha bashing amadini ibyangombwa? Ajya kunsubiza yagize ati:niba hari n’umukozi waba yaka ruswa abashing amadini byaba bibabaje ,ariko nanone ujya gutangiza idini abinyuza ahantu hatandukanye bityo rero kuba hari uwamwaka ruswa ntacyo byanamumarira agize uwo ayiha.

Ifungwa rya Maman Eminante  ririmo urujijo cyane ko yafatanywe nabagera kuri babili aribo: Bizimana Ibrahim alias rugwe hamwe na Pasiteri Mahihirane bakaba bari hanze. Ibiganiro bitandukanye byanyuze ku bitangazamakuru byaba ibivuga cyangwa ibyandika byose byaganiriye na Bizimana Ibrahim yatangazaga ko umugore we Mukamudenge Liliane ari umwesikoro ko azana abantu bicumbagirisha nyuma akavuga ko yabasengeye bagakizwa n’ibindi byinshi bitandukanye.

 Umwe mu banyamategeko twaganiriye nawe yantangarije ko yumijwe naho abantu bafatirwa mu cyaha ari batatu hagafungwa umwe gusa abandi bakarekurwa. Niba rero bamwe mu banyabubasha batangiye guhanganira muri RGB  bashakisha ruswa,aho bagashakishije ingamba  zo kubaka imiyoborere . Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal alias Maman Eminante we kugeza n’ubu arasaba kurenganurwa kuko yagambaniwe ,kandi akaba atarigeze akora icyaha aregwa kuko nabamushinja batakigaragaza. Ikindi cyagaragye ni uguhindura inyito y’icyaha kugeza aho cyitwa  Escoloquerie! Ibi nibyo bikomeje kwibazwaho ku ifungwa rya Maman E manente. Abarenganura abarengana nimwe muhanzwe amaso.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *