Icyacumi kirarikora mu madini:Rev. P. Uwase Aloysie yabujijwe gukora ivugabutumwa

Ubu bikomeje gucicikana ko abavugabutumwa bakomeje kurebana ay'ingwe bapfa icyacumi. Ikimaze kugaragara muri amwe mu madini abarizwa hano mu Rwanda harimo urwikekwe rukomeza guteza ubwumvikane buke. Ikivugwa ni mu idini ryitwa Iriba ryo gukiriramo Pantekote ko ubu ririmo ikibazo cyo kubeshyerana bapfa ifaranga ,bamwe bashaka kwima abandi.Uwase Aloysie

                               Rev. P. Uwase Aloysie akomeje kuburirwa irengero

Inkuru yacu iri kuri Rev P Uwase Aloysie wagiye ashaka ko itorero ryagendera ku mahame ya gikirisitu no gukumira iribwa ry'amaturo nyuma bagatangira kumujujubya. Bamwe mu bakirisitu twaganiriye ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo badutangarije ko Rev. P. Uwase Aloysie mu itorero Iriba ryo gukiriramo Pantekote mpuzamahanga, rikorera i Kabuga, yaba yarahunze igihugu bitewe n'igitutu yaba yarashyizweho n'umuntu tutashoboye kubona imyomirondoro ye.

Uwo muntu akaba ashinja Rev.P. Uwase ko agandisha akanangisha abakristo gahunda za Leta..Undi muri abo twaganiriye yadutangarije ko ayo magambo yo gutoteza Rev P Uwase Aloysie yatangiye aho bari batangiye kumva ngo hagiye kuboneka inkunga.
Ibi bakaba babimurega bagendeye kubw'uko umubyeyi ubyara Uwase Aloysie ariwe Hategekimana Aloys yakoreye Guverinoma ya MRND na Perezida Habyarimana Juvenal kuko yari mu mutwe wamurindaga GP.
Iki kibazo kimaze imyaka irenga ibiri tukaba dukomeza gukoresha uko dushoboye ngo tumenye ukuri kwimbitse kuko twagerageje guhamagara Rev. P. Uwase Aloysie kuri téléphone ye igendanwa ariko ntiboneka.ariyo 0786677542 .Niba rero icyaha ari gatozi kuki Uwase yazira ko se yabaye umusirikare muri EX -FAR

Abatanga ibyangombwa by'amadini nibashishoze kugirango hakumirwe inda nini n'inzangano zikomeje kwibasira abanyarwanda. Ubu rero bikomeje guteza ikibazo kuko idini Iriba ryo gukiriramo Pantekote ko n'abandi bashobora gutotezwa barihunga,kandi guhunga sibyiza.

Leta y'u Rwanda ikomeje gukangurira abanyarwanda ariko mu madini bakababuza umutekano. Andi madini avugwamo amacakubiri harimo ADEPR ,harimo EDNTR utanasize iryitwa Umusozi w'ibyiringiro aho Mukamudenge Liliane yamenesheje umugabo we Bizimana Ibrahamu kuko bari mu manza.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *