Ubufaransa burashinja u Rwanda kuniga itangazamakuru

U Rwanda rurashinja Ubufaransa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Abafaransa bagera kuri 22 bashyizwe ahagaragara na komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside CNLG. Abasesengura basanga ariho igihugu cy’ubufaransa cyahereye gishinja u  Rwanda ko runiga itangazamakuru.Umubano w’ibihugu by’u Rwanda n’u Bufaransa uko ugenda uzamo agatotsi ni nako hagenda hashakishwa ikimenyetso buri gihugu cyashinja ikindi.Inkubiri ya Demokarasi iyo idakijije umunyamakuru iramuhitana. Ubu biravugwa ko mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nta burenganzira burimo.U Rwanda ruti <<itangazamakuru ntabwo  ritorohewe kuko twarihaye byose bikenewe >>.Carine umwe

                       Louise Mushikiwabo Ministri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda

Ibihugu:Rwanda,Burundi bishinjwa kuniga itangazamakuru. Ibi bitangazwa binyuze mu miryango mpuzamahanga irengera itangazamakuru.  Abasesengura basanga Abafaransa baba bashaka igihugu giherekeza u Rwanda mu bibazo.Ubu amakuru acaracara arashinja ibihugu  by’u Rwanda n’u Burundi ko biniga  itangazamakuru,ko kandi kugirango umunyamakuru w’igenga azahabwe amakuru n’abayobozi bigorana. Abayobozi bibyo bihugu nabo bagahakana bivuye inyuma n’imbaraga nyinshi ,kugeza naho basaba ibimenyetso bigaragaza uko babuza itangazamakuru ubwisanzure.Abandi bati:Nibyo  se koko itangazamakuru riranigwa?Ibihugu by’u Rwanda, n’u Burundi  bongeye kugaragara ku rutonde rw’abayobozi bakandamiza, bahonyora bakanahutaza uburenganzira bw’itangazamakuru ku isi. damaascene

                                              Dr Bizimana umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Ese koko ugenzuye ibikorerwa itangazamakuru ryo mu Rwanda n’ u Burundi  barariniga? Urwo rutonde rwasohowe n’umuryango w’abanyamakuru batagira imipaka – Reporters Sans Frontieres, rugaragaraho kandi abandi bayobozi bagera kuri 35. Igihugu cya Congo Kinshasa cyo cyavuzweho nticyasesengurwa nk’uko havuzwe u Rwanda n’u Burundi.Uyu muryango ufite icyicaro cyawo gikuru mu Bufaransa. Isesengura  ryuru rutonde ruriho n’u Rwanda birasa no kugirango rugire isurambi kuko igihugu cy’u Bufaransa cyongeye kubyutsa ihanurwa ry’indege yuwahoze ari Perezida w’u Rwanda Gen Habyarimana Juvenal.jean   d

                                Jean Louis Bruguiere umucamanza w'umufaransa

Urwo rutonde rushohowe mu gihe isi yizihiza umunsi wahariwe kurwanya umuco wo kudahana ibyaha .Reporters Sans Frontieres uvuga Leta y’u Burundi yagaragaye bwa mbere kuri urwo rutonde  umwaka ushize. Uwo muryango uvuga ko kuva umwaka ushize Leta y’u Burundi, imaze gutuma ibitangazamakuru byinshi bifungwa anituma abanyamakuru barenga 100 bahunga igihugu kuva mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize.Mu kugera kuri iyo ntego yo gukundamiza itangazamakuru, uwo muryango uvuga ko Leta y’u Burundi ikoresha ibiro bishinzwe iperereza n’abayobozi bandi guharabika no gusebya itangazamakuru,kubambura ibikoresho amatelefone ngendanwa n’ibindi bikanga ko babyifashisha batara amakuru cyane ibifata amashusho.U Burundi buri ku mwanya wa 156 ku bihugu 180 ku rutonde rw’uko uburenganzira bw’itangazamakuru bwubahirizwa ku isi.Ku ruhande rw’u Rwanda, Leta y’u Rwanda ikomeje kugaragara ku rutonde rw’ibihugu bikandamiza itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2000.

Isesengura ryerekana ko kuva mu 2000 kugeza 2010 aribwo itangazamakuru ryahutazwaga cyane,ko kuva 2012 nta munyamakuru urongera guhunga cyangwa ngo afungwe ndetse no guhunga byarahagaze.Uwo muyango wita ku bwisanzure bw’itangazamakuru uvuga ko abanyamakuru bibasirwa ari abatangaza amakuru anenga Leta.U Rwanda ruri ku mwanya wa 161 ku bihugu 180 ku rutonde rw’uko uburenganzira bw’itangazamakuru bw’ubahirizwa ku isi. Aha rero igihugu cy’u Bufaransa ngo kiba gishaka ko u Rwanda rwaza ku mwanya wa mbere wo kuniga itangazamakuru. Igitangaje n’uburyo hagaragara ibihugu byo muri Afurika cyane kurenza ibyo kuyindi migabane y’isi.Abandi bategetsi bakomeje kuza ku isonga ryo gukandamiza abanyamakuru barimo Recep Tayyip Erdo─ƒan, Perezida wa Turkiya, Umwami Salman wa Arabiya Saudite n’ubuyobozi bw’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu.download-8

                                                 Indege yari itwaye Perezia Habyalimana

Ese koko Leta y’u Rwanda iniga itangazamakuru ?Gusa  Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kuvuga ko raporo ya reporters Sans Frontiere itangaza  ari ibinyoma dore ko iba itanageze mu gihugu ngo yirebere uko itangazamakuru rifashwe.Muri raporo mpuzamahanga zitandukanye zagaragaje ko u Rwanda ari igihugu giharanira ko ubwisanzure bw’itangazamakuru butezwa imbere. Aha bigaragazwa n’amwe mu mahugurwa akoreshwa na PNUD ifatanije na MHC ,aho rero niho hagaragarira ko mu Rwanda ubwisanzure buhari. Ikibazo aho gishakirwa siho kiri.Ibi babishingira ku mategeko u Rwanda rwashyizeho arimo itegeko nshinga , itegeko rigenga itangazamakuru, n’itegeko rigenga ibijyanye no guhabwa amakuru. Igisubizo kiraboneka gusa kugishyira mu bikorwa biragoye. Bizwiko umuyobozi aba agomba gutanga amakuru mu gihe ayabajijwe kuko biri mu nshingano ze.images

                                                                         Aho indege yaguye

Abayatanga nibo bake ugereranije nabayimana bitwaje ububasha burenze abafite.Ikigeretse kuri ibi Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza kuri buri muyobozi y’uko agomba kujya atanga amakuru ndetse na Perezida wa Repubulika aba uwa mbere mu gutanga urugero rwiza aho byibura buri kwezi afite akanya agena umunsi aganiraho n’abanyamakuru.Ikindi nanone Leta y’u Rwanda yakoze n’uko yafashije abanyamakuru gushinga amashyirahamwe atandukanye yo kubateza imbere mu buryo butandukanye ndetse inayatera inkunga. Aha ntawabihakana kuko RGB ikigo kimiyoborere cyatanze inkunga kuri buri gitangazamakuru n’ubwo ntabyera ngo de hajemo ndamuzi ,nimwene wacu abandi ngo ni abatanga amakuru hahandi bigatuma bamwe bahabwa amafaranga menshi abandi bagahabwa make ,ariko Leta yakemuye ikibazo yerekana ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwubahirizwa ndetse ikanarifasha kwiteza imbere.U Rwanda n’u Bufaransa barashinjanya ibyaha bitandukanye,ariko u  Rwanda rwo rugashinja u Bufaransa ko bwagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Aha rero niho hava inkubiri y’umuryango wabo unafite icyicaro iwabo mu Bufaransa gushinja ko u Rwanda ruhuraza itangazamakuru.barore.bl                                                   Barore Perezida wa RMC

Ikivugwa ko itangazamakuru rinenga Leta ntabwo aribyo ,ubivuga abashaka guteranya umunyamakuru n’abanyabubasha bakora muriyo. Kuvuga Minisitiri wanyereje umutungo ntabwo ari ukunenga Leta ,ahubwo umunyamakuru aba yayihaye inzira yo gukurikirana utatira inshingano. Igikwiye gucika ni ugutandukanya kwandika utatira inshingano no gusebanya.

Niba umunyamakuru ahera mu karere yerekana ibitagenda bwacya wa muyobozi akeguzwa,akagera ku rwego rwa Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho kuki bamujujubya?Icyiza ni uko uwakoze ikosa yahanwa uwarenganye akarenganurwa. Umuyobozi utatira isnshingano aniga itangazamakuru mu bubasha bwe akanaaritoteza,gusa ntamara kabili kuko amakosa ntiyihishira. Itangazamakuru ni umuyoboro uhuza abayobozi n’abayoborwa.

Kimenyi Caude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *