Minisitiri Nsengimana aranenga Leta ya se ntatange igisubizo!

Isi iratwereka ko ikoranabuhanga ryakataje mu ngeri zitandukanye. U Rwanda ntabwo rwasigaye inyuma.Ikoranabuhanga hari igihe ngo ribonekamo ibyiza ,bikagendana n’ibibi. Abahanga bemera ko n’ubundi bigomba kugendana  kuko kimwe cyuzuza ikindi.Iyo ibyo birangiye tugaruka mu isi tugasanga tuzayisiga uko twayisanze.Buri wese utuye  isi aba ahatanira kuyimaraho igihe kirekire,arinako aba ashakisha ubukungu.Yagiye icumbikira abahanga benshi haba muPhilibert12

                                                       Philbert Nsengimana Minisitiri w'urubyiruko

bumenyi bw’isi, ubugenge cyangwa ubutabire,igihe yabahaye cyagera bakayivaho bagasimburwa n’abandi.Yajeho abareba kure bavuga ko ari abahanga mu gutekereza ku byejo bizaba,buri wese bagaragayeho ubuhanga agashaka kwicara ku ntebe ya zahabu.

Inda nini no gushaka kwigwizaho imitungo kwabayituye kwayisize mu kaga.Aho igihugu cyahumbyaga gato kikisanga mu mubako yabanyabubasha bari bafite umugambi wo gutegeka isi.Ibyo bitangiza intambara hagati y’ibihugu n’imigabane , ubukoroni butangira ubwo.Inama yabaguye miswi mu mbaraga iteranira mu Budage I berlin  bibaza uburyo bari bugabane bimwe mu bihugu ubwo Afurika iba yinjiwe ityo.Umwera ahashinga ikirenge aza yambaye kositime y’ijambo ry’Imana n’umukandara w’imfashanyo.

Bimwe mu bihugu biba bitaye umuco ariwo mutungo wabyo,bigishashwa gusenga bareba hejuru ariko abazungu bo bagasenga bareba hasi ahari diyama na zahabu.Ibyuma byo gupima uburebure biba byahageze ubushakashatsi k’uburebure bw’amazuru butangira ubwo,umushinga mugari uba uwo kwigisha abanyarwanda kwanga  ubwami.Bigisha indimi ziwabo demokarasi iba iratangiye amabuye y’agaciro bakuye muri Congo- Rwanda-Burundi bayadukoreramo imbunda buri wese bamwigisha guharanira uburenganzira bwe yica mugenzi we.karemera

                                                            Karemera Eduard wo muri Leta y'abatabazi

Nihe u Rwanda rwerekeza?mu mahoro arambye cyangwa mu ntambara idashira?Politike niki? Urubuga rwo kubaho abandi  bapfa?intero y’umunyapolitike ni uguhumuriza abayobora abereka ko imbere ari heza akabivugana umukati mu kanwa abandi bayura?Ibyo ni byo byabaye muri 1973 ishyaka rimwe rukumbi MRND ryumvisha isi yose ko mu Rwanda ntakibazo gihari  abanyarwanda bihagije ari mu bibatunze ndetse no muri politike buri wese afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka amahanga aremera ku bw’inyungu bari bamufiteho. Umunyarwanda arakandamizwa bamwe babura naho binyagamburira ishuli ribonwa ni ufite mwene wabo mu nzego za leta  ibyakazi byo byasabaga kuba uturuka mu majyaruguru iwabo w’umubyeyi.

Agatsiko kabavugagako bakunda igihugu baba baciye ku ntebe yivangura,urwango ni inda nini.Urugiye kera ruhinyuza intwari sibwo habonetse abahara amagara yabo batangira kuzamura ibitekerezo bitandukanye ni by’ubutegetsi,bamwe bahinduka abagambanyi,umwanzi w’igihugu. Abategetsi basubira mu itegeko nshinga amategeko “`basanga hari itegeko ritari kubahirizwa abadepite basaba ko ryashyirwa mu bikorwa.Uwakekwagaho kuba umwanzi w’igihugu akerecyezwa iyo ku manikwa u Rwanda ruba rutangiye gutakaza abaturarwanda gutyo.Aho kuba urwanbere mu guhinga  ikawa ku Isi ruba urwambere mu kugira impunzi nyinshi ,ubufaransa buba bugabanyije umubare wabashomeri akazi kaba karabonetse.

Ese koko MRND yakundaga u Rwanda kurusha andi mashyaka yose yari mu gihugu?Niyo yari ifite ubushobozi bwo kuyobora kuburyo mu yandi mashyaka nta muyobozi wari kubonekamo?Abasesengura ibya politike bemeza ko ingoma yose irangwa ni igitugu iherezo ryayo riyibera ribi,bikanashyira akaga gakomeye ku gihugu.Bityo rero kuba MRND ariyo yagiranga umukandida rukumbi u Rwanda rufite abagabo n’abagore bari bashoboye kuyobora igihugu ntakindi batinyaga kitari gereza cyangwa kwitwa umwanzi w’igihugu akabona igihembo cyo kwicwa cyangwa cyo kumeneshwa.Inkundura y’amashyaka yasize imbaga y’Abanyarwanda mu bibazo byaje no kubageza kuri jenoside yakorewe abatutsi 1994,uwutarabuze uwe yabaye impunzi congo arayitambagira agirwa ingwate n’abasize bakoze iryo bara,urusaku rw’amasasu rusiga FPR yicaye ku ntebe ihumure mu banyarwanda ritangira kuboneka ubwo.

Hatangira urundi rugamba bamwe bemeza  ko rutazarangira vuba aho uwiciwe yagombaga kubana n’uwamwiciye,umwana wacitse ku icumu akigana n’uwo se afunze hakaboneka imfashanyo idashyitse y’uwo muzungu ikibanda kubahigwaga gusa  abana bari bafite base bijanditse muri jenoside batangira kugibwaho n’ingaruka zibyo batakoze.Agatebo ku mutwe n’ikaye mu ntoki agemuriye se bikamusubiza inyuma mu myigire ye.ESe ikimenyane no kugundira ubutegetsi byaba byarangiye?Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ishingiye kuri demokarasi y’ubwumvikane irashimwa cyane n’abanyarwanda.Abasesengura ibya politike bemeza ko bishimira uburyo ibibazo byabo bigenda bimurwa hirya no hino mu gihugu.ukuri-kwahishuwe

                                             Ngeze Hassan yakoresheje itangazamakuru rubiba urwangano

Ikiriho kibazwa ho ni uko umukati wa politike waba ugera kubantu bake ugereranyije n’imbaga y’abanyepolitike iba iwukeneye.Bamwe bati harya uwariye koko niwe ukomeza kurya?.kandi ngo impamvu ingana u ruro,havuyemo itangwa ku kazi hagendewe ku moko,uturere n’ibindi none ubu igishyizwe imbere ni uburambe ku kazi ibyo bikaba byaratumye bamwe impamyabumenyi zabo zizaho uruhumbu kuko ntaho yayegura ayijyana mu guhe ntayindi afite y’uburambe kukazi wagisha inama umuyobozi akagusubiza ko igihe uzumva ukeneye amafaranga cyangwa igihe uzumva ushonje uzahaguruka ugahanga imirimo,ibyo byaba bishatse kuvuga ko kuba hari kuvugwa inzara hirya no hino mu Rwanda bamwe Leta ikabaha ingoboka abo bantu batarasonza cyangwa ngo bakenere amafaranga.Aho ntibyaba ari ukwirengagiza ukuri cyangwa amakuru y’ingenzi y’ibiri kubera ku Isi.Haracyari ikibazo?Ninde utsindwa ikizamini atakoze?Ninde utsinda ikizamini atabonye?urubyiruko-21

                                                  Urubyiruko rw'u Rwanda muri Leta y'ubumwe

Intero y’uburambe ku kazi yaba yarageze no mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite?Haribazwa impamvu bamwe mu badepite aribo bahora mu nteko ishinga amategeko imyaka igashira indi igataha.Ese  ko twumva hirya no hino amashyaka ahora avugako ahora yohereza urubyiruko rwayo kwiga ibijyanye na politike baba babyiga ngo bimare iki?Niba umudepite amara imyaka n’imyaka mu nteko hari mu rumunawe babana mu ishyaka rimwe wahawe ubushobozi bw’ubumenyi bwose agahora abwirwa kujya guhanga imirimo yabuze nicyo kurya cy’uwo munsi aho nibyo.Bafashe uwo depite umaze kurigwiza agahanga umurimo we ufite igishoro uteri bunakenere inkunga ya BDF.Ishyaka PS I mberakuri kubura umwanya mu nteko ishinga amategeko ryazize iki? kubura uburambe muri politike cyangwa ubuke bw’abayoboke.

Bamwe mubo twaganiriye ntamwanzuro uhamye batanze kuko amateka yabagize iri shyaka yerekana ko atari bashya muri politike uhereye kuri Perezidante waryo Mukabunane Christine ,aho bavugako uyu mugore yaba ari umuhanga mu bya dipolomasi.Bati:Umugore wa mbere mu mateka y’u Rwanda wahagurutse akavuga yeruye ko ashinze ishyaka ritavuga rumwe na Leta kandi koko  yabisuzuma ikabona ibitekerezo by’abarwanashyaka ba PS Imberakuri bitavuga kimwe ikamanika amaboko ikamuha uburenganzira n’ubushobozi bwo gukorera mu Rwanda ngo atange umusanzu we wo kubaka igihugu si umuntu usanzwe.Kuba rero yarabuze umwanya mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ntiwashingira kukuba harabuze uburambe  muri Politike.Ku basesenguye kuruhande rw’abayoboke basanze atariyo ntandaro yo kubura umwnaya kuko nkuko Mukabunane Christine  yagiye agaragara mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga.  .Ibitekerezo bitandukanye n’ibyabandi bafite intego yo kubaka igihugu.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *