Rayon Sport:Gacinya na Mudaheranwa kuki banga bakaba ikibazo?Mudaheranwa na Gacinya bahagarariye inyungu zabandi mu ikipe ya Rayon sport.

Ikipe ya Rayon sport ninde uzayiha umurongo uhamye ngenderwaho?ikipe ya Rayon sport ibibazo bizashiramo ryari?Ubu rero amakuru acaracara mu bakinnyi  hamwe n’abafana nishimangira ko Perezida wa Rayon sport Gacinya Denys hamwe na Hadj Mudaheranwa Youssuf bayigeze kubuce. Ibihe byahise tubireke turebe iby’ubu biyobowe na Gacinya na Mudaheranwa. Amakuru yari mu ikipe ya Rayon sport yarashingiye ku kintu kimwe cyari kigiye no kuzanamo umwuka mubi kugeza naho bamwe mu bafana bari bemeje ko batazasubira ku kibuga. Amakuru yagihamya yemezwa na zimwe mu nshuti za Gacinya yemezako  harimo imitwe yo kugurisha Mugheni Fabrice hamwe na Kwizera Pierrot ,ariko Gacinya abanje kubirukana kugirango ikipe itazagira icyo imubaza. Ibyari ibanga rya Gacinya na Mudaheranwa ryarasandaye. Gacinya-Dennis-Rayon-Boss

                                                             Gacinya Perezida wa Rayon Sport

Inama yashyizeho Gacinya muri Alpha place Hotel yayobowe na Mudaheranwa.Inama yahuje Gacinya hamwe n’umutoza Masudi Djuma Irambona captaine w’ikipe Ndayishimiye Jean Luc alias Bakame kongeraho bamwe mu bakinnyi b’ikipe mu kibazo cyo kwirukana nako  kunyaga Rayon sport kugirango izumve ko bigurishije. Mbega urwango Gacinya yanga ikipe?Gacinya ashinja Mugheni kugumura abandi bakinnyi iyo batinze guhembwa. Munezero Fiston we agashinjwa kuroga bagenzi be. Munezero Fiston uyu n’umwaka wa kabili akinira Rayon sport.Ese yaroze nde?uwataroze ninde?Ibihano byahawe abakinnyi ntacyo bitwaye gusa Gacinya nawe yisubereho ajye atanga umushahara n’agahimbazamusyi (primes)Ikindi gikomeje kuvugwa ni abafana batazongera kugira inkunga baha ikipe mu gihe ibibazo bidakemuka bisa nkaho  badahabwa ijambo. mudaheranwa yusuf

                                          Mudaheranwa Youssuf nawe aratungwa urutoki

Kwakwa inkunga cyangwa kuyitanga ntacyo bitwaye,ariko hakavugurura imikorere ya Gacinya na Mudaheranwa bashaka kwigizayo abanyamuryango  bakagira ikipe iyabo bonyine. Impaka ndende zishobora kuzatuma Gacinya yikosora atakwikosora akazisanga mu kibuga wenyine. Abakinnyi benshi ba Rayon sport batangiye gushakwa n’ikipe nka APR FC hamwe na Police fc kuko arizo zigira amafaranga yo kugura.

Ubuse ko nta junior igira yazasigara ihagaze gute umwaka utaha. Umwe mu bakunzi ba Rayon twaganiriye akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we yagize ati: Gacinya yakomwe mu nkokora ntiyagurisha Kwizera na Fabrice azagurisga  abasigaye kuko yanatangiye kumvikana na Police fc umwe yamaze gusa nkaho yemera ni Savion,gusa igiciro nicyo kitaremerwa. Abashinzwe inyungu z aRayon nimwe mubwirwa amazi atararenga inkombe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *