Ishuri Rhema riratabarizwa.

Rhema christian complex school

Rhema iratanga uburezi bufite ireme,ariko Baturutsemwabo Michel akaburwanya

Ababyeyi barera mu ishuri rya Rhema ribarizwa mu mujyi wa Kabuga baratabaza inzego kugirango barenganurwe. Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzinyayo.com arahamyako hari amatsinda abili ahanganiye kubuza umutekano n'umudendezo ishuri Rhema. xs

                    Represent Legal Kalimbanyi John w'Ishuli Rhema

Iri shuri rya Rhema rikorera cyangwa ribarizwa ahakoreraga iryitwaga APERWA.Uruhande rwakodesheje ishuri rwo ruvuga ko agatsiko kayobowe na Michel Baturutsemwabo aho ruhanganye n'urwa Karake Francois ari narwo rwahaye cyangwa rwakodeheje na Rhema gukorera uburezi mu cyahoze ari APERWA. Ababyeyi barera muri Rhema bo baragira bati: Uruhande rwa Baturutsemwabo n'urwaKarake n'ubwo baburana twe icyo dushaka ni uguteza uburezi bufite ireme imbere mu Rwanda.xe                                          Dr Mwiseneza Pascal

Rhema yo ifite amashami agera kuri ane.Ikaba ariyo mpamvu bakeneye ubwisanzure bwo kwigisha abana b'u Rwanda .Bamwe mubo twaganiriye bo mu mpande zihanganye batubwiye ko APERWA yashinzwe 1987 nyuma ikaza guhura n'ikibazo nk'icyahuye n'abandi banyarwanda bose kuko nabo jenoside yakorewe abatutsi yabashenyeye umuryango.ab                  Abanyeshuli bo mu ishuli Rhema biga gukanika imodoka 

Abandi bati:Intambara ikirangira Karake Francois na bagenzi be banze ko APERWA ikomeza kuba amatongo batangiza amasomo,ariko Baturutsemwabo baje kugana inkiko baregera ishuri ryabo. Amakuru yakomeje kutugeraho ngo haje guhuza impande zombi kugirango bareke amakimbirane. Ibi rero ntabwo byaje gushoboka kuko urubanza rutakuwe mu rukiko.a                       Amashuli babonye amaze kuvugururwa bashora ibibazo

Abo banyamuryango bakomeje badutangariza ko nyuma haje guhagarara kwa APERWA ikaza kuzamo ibihuru kugeza n'ubwo habayemo ibisimba bikarya abantu batandukanye ,ibi bikaba byatangirwa ubuhamya nabariwe n'imbwa zari zarahahinduye indiri. l                            izi nyubako zari zarahindutse amatongo

Ababyeyi barera muri Rhema batangarije ikinyamakuru ingenzinyayo .com ko bo umunsi bazaburana bagatsindana uzahegurirwa n'urukiko bazakorana.Inzego zireberera uburezi nizifashe Rhema kugirango ikomeze ihe abana b'abanyarwanda ubumenyi buzabafasha mu mibereho yabo hazaza.

Ephrem Nsengumuremyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *