Itorero EDNTR rurageretse na Unguka Bank

Umutungo w'umuntu n'intavoberwa,ariko Unguka Bank yo ntibikozwa kubera gukorana nabamwe mubiyitirira itorero EDNTR bayobowe na Twagirimana Karoli.Inkuru ikomeje gusakara ko itorero EDNTR ryabikije amafaranga muri Unguka Bank nyuma bumva ko Twagirimana Karoli yayabikuje. Twahamagaye ushinzwe ishami rya Unguka Bank mu karere ka Muhanga kugirango tugire icyo tubivuganaho ambwira ko amafaranga bayahaye ubyemerewe. John-Rwangombwa

                                          Rwangombwa John Guverineri wa BNR

Twakomeje gushaka amakuru duhamagara Vestina Nyiranyamibwa kuri 0788308211 tunamwohererezaho ubutumwa tumubaza impamvu batanze amafaranga y'umukiriya?Vestina Nyiranyamibwa yansubije ko we ibyo atarabizi azabikurikirana. Twongeye kumubaza aho bigeze kugirango umukiriya ahabwe amafaranga ye?Vestina Nyiranyamibwa yasubije ko hari ibyo bamutumye nabizana bazayamuha. BISHP                   Bishop Nyilinkindi Thomas Ephrem uyobora itorero EDNTR

Twaje kubaza uhagarariye itorero rya EDNTR Bishop Nyilinkindi Thomas Ephrem uko ikibazo kimeze naho bigeze gikemuka?Bishop Nyilinkindi yagize ati:Twagirimana yatwibye ibihumbi mirongo irindwi y'u Rwanda(7.00000 frw)none Unguka Bank iratugora ngo dutegereze urubanza yajuririye,ikindi cyadutangaje n'uburyo Unguka Bank yafashe konti imwe ikajyaho abantu babili batandukanye. Bishop Nyilinkindi yagize ati:Konti y'itorero ryacu yariho Nderera Gahogo EDNTR yari nimero 302000015700-10 ariko bagashyiraho Twagirimana Karoli ntaho bashingiye.twagirimana                                       Twagirimana Karoli

Uretse banyiri konti n'undi wese yakwibaza nigute abantu babili bayisangira?Abanyarwanda benshi bumvise ayo mahano ntabwo barumva ukuntu Unguka Bank ikora amakosa igakomeza gutsimbarara ku makosa aho bagashubije umukiriya amafaranga ye. Abashinzwe amabanki twaganiriye ,ariko bakanga ko dutangaza amazina yabo badutangarije ko EDNTR niramuka ireze Unguka Bank bizayibyarira ikibazo.

Umwe ati:Ibyo Unguka yitwaza ko hari urubanza rwarezwe ntabwo rwaregewe guha uwariwe wese amafaranga y'itorero rya EDNTR ,ikindi ntabwo iyo urubanza rutaracibwa banki ifatira umutungo w'umukiriya ntarwandiko rw'urukiko . Amakuru bakomeje badutangariza ni uko kizira kuvogera umutungo w'umukiriya muri banki kuko ubwo bubasha butangwa n'urukiko gusa. Bishop Nyilinkindi we ngo yiteguye kuganisha Unguka Banki murukiko kubera kumwibira amafaranga.

Twabajije Twagirimana niba inkuru ivugako yaba yakuye amafaranga muri banki yitwa Unguka Bank aribyo cyangwa ataribyo?Twagirimana Karoli yadutangarije ko yayabikuje nkubyemerewe kandi ubufitiye uburenganzira. Twabajije aho akura uburenganzira kandi atariwe uyobora itorero EDNTR?

Twagirimana ati:Gukuraho amafaranga sicyo kibazo ,ahubwo ikibazo Nyilinkindi arya wenyine nkande?ubwo ajye arya amwe nanjye ndye ayandi.Nguko uko Twagirimana Karoli yabikuje amafaranga y'itorero EDNTR akayakubita umufuka. Abashinzwe kurwanya akarengane nimutabare amazi atararenga inkombe.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *