Nyamirambo na Biryogo ubujura bwafashe indi ntera

 

Umunyarwanda yemera abonye,babwirwa ko guhishira umunyamakosa ari bibi,ariko bakanga kumva babona bagwiriwe n'urugogwe bagatangira kuvuga ko barenganye.Ubujura bw'ingufu bukorwa n'insore zinywa ibiyobyabwenge zakajije ubujura. Inzego z'umutekano nizo zihanwe amaso.police2

 

Umutekano niwo shingiro rya byose. Mu Rwanda bizwiko hari umutekano usesuye cyane kuwo ku mipaka uruhuza n'ibindi bihugu. Ikibabaje n'uburyo mu gace ka Nyamirambo,Rwezamenyo,Gitega na Biryogo ho umutekano wabambura abaturage utwabo wo uteye inkeke.abaturage3.                               Abajura bibye inzego z'umutekano zirabatesha             

Uyu munsi nibwo inkuru yasakaye ko mu gace ka Biryogo na Rwezamenyo hafashwe insore sore zikora ubujura bw'igitugu bwambura umuntu unyuze hafi yaho bita kwa Nyiranuma.Inzego z'umutekano zigizwe n'inkeragutabara kongeraho Dasso bose bakangurira buri muturage ko umutekano nawe umureba,gusa ikibabaje bamwe barabyumva abandi ntibabyumve.umugorer35     Aba ni bamwe mu baturage bari bahuruye baje kureba ifatwa ry'abajura

Ubwo rero uyu munsi abo basore biyemeje gukura ubujura bw'ingufu hakaza kuvuga akaruru ab'umutekano bagahurura hari abafashwe. Dore uko bamwe mu baturage bavugaga: Umwe ati:Wallah narababwiye gushyigikira abajura mwanga ko duhamagaza inzego z'umutekano zibatware mu kanga nimuhagarare babibe. Abapolisi batabaye bajya muri ruhurura kugirango bafate abo bajura.abatura7

                              Abaturage bazanye inkoni yo gukubita umujura

Ikindi cyamenyekanye ni uko iyo bibye bashunguka muri ruhurura kuko bamwe muri abo bajura bashungutsemo polisi irababura. Abashinzwe umutekano mu midugudu nabo barakemangwa kuko bivugwako baba bakingira ikibaba abo bajura.Abaturage iteka bakangurirwa ko umutekano ubareba ,ariko bamwe ntibarumva izo nshingano. Andi makuru yatangajwe nabamwe mu baturage bari aho batangarije itangazamakuru ko ikibazo kirengagizwa ari nacyo gikurura ubujura bw'ubwambuzi gishingiye kubiyobyabwenge.Agace kanini kose kagize icyitwa Nyamirambo hacuruzwa urumogi kongeraho mugo.umujura6                         Polisi n'abaturage bafashe umujura uwo wiriza

Ahazwi cyane ni nko kwa Mutwe hazwi ko hanywererwa ibiyobyabwenge. Ku isoko rya Nyamirambo naho bambura abantu iyo bugorobye,agahanda kagana ku Mumena naho umugore n'abakobwa barabambura bagataha amara masa. Tapi rouge ho kuva mu gitondo kugera n'ijoro umwotsi w'urumogi uba ucumbuka wagirango n'imunganda i Gikondo. Uru rugomo rwo kwambura abanyarwanda kandi batanga imisoro kongeraho guhemba inkeragutabara birababaje.umutekano5                            Zimwe mu nkera gutabara zikora irondo zirakemangwa

Inzego z'umutekano nizongererwe imbaraga kandi abakora irondo ryo mu midugudu bagire ibyangombwa. Abanyarwanda barasabwa gutangira amakuru ku gihe kugirango hakumirwe icyaha cy'ubujura.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *