Umurenge wa Rukumberi wo mu karere ka Ngoma:Abaturage baratabaza Minisitiri Kaboneka

Imiyoborere ishingiye kuri Demokarasi hari aho ugera ugasanga yabaye ihame ko umuyobozi agomba gutanga serivise nziza,hakabaho naho ugera ukibaza niba bo bitabareba.Inkuru yacu iri ku murenge wa rukumberi wo mu karere ka Ngoma mu ntara y'ibirasirazuba. Umurenge wa Rukumberi n'umwe muyigize akarere ka Ngoma ,gusa haravugwamo urwikekwe kuko Gitifu w'umurenge bivugwa ko ngo yigize ntibindeba.p.

                                                                  Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu

Leta y'u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi yiyemeje gutanga serivise nziza ku baturarwanda bose,ibyo bikaba byaratumye abanyarwanda bongera kwibona mu miyoborere ibakura mugitugu cya gitegetsi.Ikibabaje kandi giteye ubwoba ni uko atariko bimeze mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi aho urwikekwe rukomeje kuba rwinshi hagati y'abaturage batuye uwo murenge.

Nkuko byakomeje kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye umurenge wa Rukumberi ni umwe mu yakunzwe kuvugwa mo umutekano muke nyuma kubera intege nke z'abayobozi batabikumira. Ikibabaje kandi giteye ubwoba ni uko ubu abaturage bavuga ko Gitifu w'umurenge wa Rukumberi ariwe Ndayambaje Emmanuel atita ku bibazo baba bafite bityo bigatera urwikekwe muri bo.

Ibyo babitangaje mu gihe hari abaheruka gufatwa bagafungwa bavugwaho gukekwaho gukorana na FDRL nyuma bakaza kurekurwa. Kuri bo bakaba batiyumvisha ukuntu Gitifu agendera kubihuha aba yabwiwe n'abandi.Bamwe mu baturage twaganiriye batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo , bavuvga ko ubu umurenge wa Rukumberi ugeze mu manegeka kuko ntabikorwa byiterambere biharangwa aho usanga haboneka ibikorwa gusa byurugomo, no gucuruza ibiyobyabwenge kandi abazwi ho kubicuruza ntihagire umuyobozi numwe ubakoma mu nkokora.Bimwe mubyo abo baturage bavuga harimo Kanyanga iba itekerwa ahazwi ariko inzego z'umutekano ntizigire icyo zikora.abatuii     Abaturage bo mu murenge wa Rukumbeli bari mu nama y'umutekano nagahinda kenshi bati:turambiwe gitigu Ndayambaje

Ku kibazo cy'urumogi cyo kuri bo babona muri Rukumberi kitari ikibazao kuko babona rusa nkaho rwemewe ko ruba itabi nk'irindi. Abo baturage bakomeje badutangariza ko iyo umugoroba ugeze hari uduce abantu batarenze batanu batakwinyuzamo.

Kuba ibyo byose biba inzego za Leta zirebera nibyo bituma abaturage bahora barebana nabi kuko usanga ubujura, n'ibindi bikorwa bisubiza inyuma iterambere ry'igihugu aribyo biharangwa. Ubwo twavuganaga na Gitifu w'umurenge wa Rukumberi kuri telefone ye igendanwa ariyo 0788853262 tumubaza urugomo rukorerwa bamwe mu baturage ayobora ntagire icyo akora ?ajya kudusubiza yagize ati:Niba habaye urugomo rimwe mu kwezi cyangwa kabili icyo numva atari igikuba cyacitse ngo muri Rukumberi nta mutekano uhari.

Twamubajije ukuntu ahitwa kwa Kidimba bahakubitira abantu kandi hacururizwa na Kanyanga?Gitifu ati: Ikibi nuwakubitirwa iwe murugo naho ukubitirwa mu kabali icyo numva atari icyaha cyashishikaza abantu.

Bamwe mu barwanira kwa Kidimba ni Boniface,Ndayanze,Mwemezi we yaje gufungwa kuko byaje kugera ku nzego za polisi.Undi uzwi urwana yitwa Gerard kandi we yakatiwe imyaka irindwi. Uwitwa kalisa we acuruza kanyanga ntanumuvugaho kubera ubucuti afitanye na Gitifu w'umurenge.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *