Akimuhana mu marembo ya rubanda

Yewe rubanda niwowe urebwa na byose!rubanda ni bande?rubanda ninde?rubanda aratura?rubanda aratuzwa?rubanda iyo yatuye atuje atanga ituro asabwa ryose kuko aba adahigima. Rubanda washonje arasuhuka,akajya guhahira irunaka kugirango atunge umuryango. Rubanda akenera inkunga iyo ariyo yose iminsi ikicuma akawurenza akirinda akimuhana.Inkunga ziva mu mahanga zikenerwa ryari? igihe zidakenerwa niryari? Inkunga igihe idakenerwa ni igihe akimuhana katazategerezwa kuko kaza imvura ihise,?nidatagwa ubwo rubanda azaba uwande?azabaho ate?rubanda ukeneye inkunga cyangwa uzishakamo igisubizo.?mini

                                                                                Gatete Claver Minisitiri w'imari

Izina inkunga rikunze kumvikana mu bihugu byateye imbere biziha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ikivugwa muri ikigihe nizamuka ry’ifaranga mu buryo bwihuse. Abatuye isi bose ntibabaho kimwe. Umugabane w’Afurika wo ubaho mu bukene ,gusa nawo ibihugu byawo bisumbana mu bukene cyangwa ubukire.

Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze gute?iterambere rinyuze muri Minisiteri y’imali n’igenamigambi ryo rihagaze gute?Umunyarwanda wo mu mujyi ariho ate?umunyarwanda wo mu cyaro ariho ate?ibihe tugezemo u Rwanda rukeneye inkunga ziva hanze kugirango umunyarwanda abashe kurya no kuramuka? Ubu biragaragarira buri wese ko mu Rwanda hakenewe inkunga bitabaye ibyo inzara yakwica abanyarwanda.

isesengurabuhanga rigaragaza ko u Rwanda rukiri mu bihugu byiyubaka ,bityo rero rukaba rugikeneye inkunga ziva hanze.Rwanda ukeneye inkungaÒÇÇ?Rwanda nta nkunga ukeneyeÒÇÇ?birava he?biragana he?biravugwa ko!! Biragaragara ko!! Inkunga ikenewe kuko u Rwanda rukiri mu nzira y’amajyambere.padri                                                                           Mukeshimana Gerardine Ministiri w'Ubuhinzi

Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikeneye inkungaÒÇÇ?ibi bihugu bitabonye inkunga byabahoÒÇÇ?Ese izo nkunga zigera kubo zigeneweÒÇÇ?Abazungu bazazihagarikaÒÇÇ?Abaturage bibyo bihugu babaho guteÒÇÇ?Abazungu batanga inkunga zingana ikiÒÇÇ?Amakuru ava ahizewe yemeza ko abazungu bakigenera inkunga abaturage bo mu bihugu by’Afurika cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere harimo n’u Rwanda.Ibi bihugu ni ubwo bigeregeza kwihagararaho ngo bikore ibishoboka ngo bihangane n’ibihe igihe inkunga zizaba zahagaze,hari aho bigera bikananirana.Ibihugu byinshi bifite uko byubakamo uburyo bwo kwirinda kugwa mu mutego w’abazungu mu gihe bahagarika imfashanyo. ibi.tt                                                                                                        Abahinzi b'ibirayi

U Rwanda rwashyizeho ikigega agaciro kuko rwo rwamaze kugwa muri wa mutego cyangwa cya kibazo cyo gufungirwa za nkunga. Abasesengura iby’imfashanyo zitangwa n’abazungu basanga zidacunzwe neza zishobora kuba urutindo rwo guheza abanyarwanda mu gihirahiro.Bamwe mu basaza twakuyeho ay’amakuru badutangalije ko kuva abazungu bagera mu Rwanda bazanaga imfashanyo babinyujije mu mishinga ,kandi bakayikurikirana bakayiyobora bagahembwamo n’amafaranga menshi bityo rubanda wagenewe ya nkunga ntimugereho. ku si                                                                                        Ku isoko ibirayi byarahenze

Imishinga yizwe neza Leta itagizemo uburangare igirira akamaro rubanda ,ariko nanone iyo ntaburangare bwabayemo inkunga zigera kubo zigenewe. Abayobozi bamwe na bamwe bo mu Rwanda hari igihe baryamira ukuri kukanga kukabanyura murihumye kukajya hanze.Nkuko bigaragazwa n’iterambere ry’abaturage(Human Development Report) yatangijwe mu 2007 kugeza mu mpera za2014 yaje kwitwa Turning Vision 2020 into Reality yakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere ku isi (U NDP) imikorere imwe y’u Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’imicungire y’inkunga(Aid management) iranengwa cyane. Ibyinshi bivugwa nibyo natangiye mvuga mu nkuru yanjye.

Imicungire y’izo nkunga nayo yabaye igisasu. Iyo raporo igaragaza ko inkunga zahabwaga u Rwanda zari nyinshi kandi zihagije. Umunyarwanda wese uri munsi w’umurongo w’ubukene yaba ashobora kubona amadorari 100. Inkunga igenerwa u Rwanda inyujijwe muri biriya bihugu yariyongereye kuko yavuye kuri 27% ikaba yarageze 44%.U Rwanda rubona inkunga y’amadorari y’abanyamerika angana na mirongo itatu(30)Ingero zitangwa zerekana ko 10% cy’inkunga zituruka hanze zigenewe ibikorwa by’iterambere(Official Development Aid-ODA)ingana n’amadorari mirongo itanu y’abanyamerika.byara                                                                                            Amakamyo apakira ibirayi

Aya ngo yaba yerekezwa mu bikorwa by’umutekano n’ituze rya rubanda.Umutekano ni ngombwa. Abacukumbuzi bemezako akuba inshuro ebyeri ashorwa mu buhinzi. Inkunga ntabwo zigera kubo zigenewe aribo bakene.Ikivugwa ni uko inkunga cyangwa amafaranga bitajya gufasha kuzamura abakene biyongera umunsi k’umunsi kugeza naho mu cyaro barwara amavunja. Umubare w’abakene wariyongereye kuko kugeza mu 2014 mu kwezi kwa cumi habaruwe ibihumbi magana atandatu.Ubusumbane bukomeje kwiyongera kugeza naho mu Budehe basumbanya,bityo utagira kivugira agahora ahonyorwa.umugabo                                                                Abahinzi b'urutoki barinubira ko babuze umuti wa Kirabiranya

Imari yinjizwa 20% yerekana ko umubare w’abakire wiyongereye cyane kuko abatanga amakuru bemeza ko imicungire y’inkunga zihabwa u Rwanda icungwa nabi bigatuma abakire bazamukaho cyane. Raporo yose yerekana ko hari ibigomba gukorwa kugirango za nkunga zikoreshwe neza.Impinduka zigera ku banyarwanda zibafasha kugera kucyerecyezo 2020.Raporo yerekana ko abayobozi birirwa bashushanya ngo (Mutuelle de sante,RAMA,Ubwitegenyirize,kurwanya sida) hari aho usanga u Rwanda ruri inyuma cyane aho kujya imbere kuko byagaragajwe n’imibare yuko abayobozi bahimbahimba imibare kugirango bibere aba mbere mu mihigo. Abatanga amakuru baravuga ko mu biranga ubuzima mu Rwanda harimo ikibazo kuko no kwivuza bigoye.Icyifuzo cyatanzwe ni uko abaterankunga b’u Rwanda barushaho gukorera hamwe bityo izo nkunga zikagera kuri rubanda zigenerwa.aba                                                                           Abahinzi b'urutoki babijyane ku isoko

Ibyinshi bivugwa muri iyo raporo y’amapaje (107) nta n’umuyobozi n’umwe w’u Rwanda wabyumvana kuko usanga bashishikajwe no gusingiza ibitabaho bikorwa n’abanyabubasha bityo bakishima ngo babeshye abaterankunga hamwe n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame.Iyo umunyabubasha imvura ya politiki imunyagiye nibwo atangira kugana itangazamakuru avuga akarimurori .Iyo bigijwe inyuma y’umurongo w’ubuyobozi nibwo batangira kunenga ibitarakozwe ,kandi mu gihe bari muri ya myanya bahoraga banga gushyira hanze ibyabananiye.Utinyutse kubivuga bamushakira icyaha cyangwa bakamuhimbira ko yabaye igipingamizi.inka ba                                                                                                 Inka z'Inyarwanda

Imiyoborere kuki ikomeje kuba ikibazoÒÇÇ ku bayobozi?Ikibazo kivugwaho ibintu bigacika ni igishamikiye ku miyoborere idahagaze neza ikaba irimo irikoroza kuri ba meya kandi ataribo bakora amakosa ahubwo bayakoreshwa n’abanyabubasha bo mu nzego nkuru za Leta..Kugirango u Rwanda rugere ku iterambere risabwa ku rwego mpuzamahanga ndetse runagere kuri ya ntego rwiyemeje 2020 ni ngombwa ko rugira imiyoborere ihamye ,kandi demokarasi ikaba yose.Ikindi kivugwa ni uguha sosiyete sivile uburenganzira igakora kuko iyo ikora bibyara demokarasi iba 100% naho itangazamakuru rikareka kunigwa rigahabwa uburenganzira kuko iyo rikora rituma abayobozi batica imiyoborere uko bishakiye.ihene                                                                                                          Ihene

Iyo itangazamakuru rikora riha umurongo urubuga rwa politiki narwo rugakora .Abandi batiÒÇÇ:Itangazamakuru ryo mu Rwanda ntabwo riha abanyapolitiki umwanya cyane iyo bitwako hari icyo banenga Leta.Mu bintu n’ibindi hashimangiwe ko itangazamakuru na sosiyete sivile byagira ingufu zagenzura Leta cyane hakibandwa ku miyoborere na serivise zihabwa abagana ubutegetsi kimwe n’abagana ibigo nderabuzima.Ibi rero biri kure nk’ukwezi kuko ba banyabubasha twavuze ntabwo batanga uwo mwanya kuko aribo bakora y’amakosa akomeje kuba akarande.inkokor                                                                                                          Inkoko

Aha bivugwa ko imibereho y’abaturage yaba myiza hifashishijwe ubuhinzi n’ubworozi nkuko na raporo ya PNUD ibigarukaho ,ngo iyo bidakozwe gutyo Leta iba iburijemo iterambere rya rubanda rwo mu cyaro.Ubu abazungu bagaruka ku maraporo yigeze gutangwa kera Musoni James akiri Ministri w’imali n’igenemigambi akaba ataravuguruje none ubu mu 2014 hari ibyapfuye guhindukaho gato.Hashize imyaka myinshi harabuze umuti w’iki kibazo cyizi nkunga zihabwa u Rwanda.Umuturage wa Nyakizu iyo abonye imfashanyo arishima agakoma yombi kuko ataba azi uko bihagaze.bunya                                                                               Inyanya n'imiteja byarahenze cyane

Mu Rwanda hari uburyo abantu barya inkunga bigacecekwa. Bamwe mu bayobozi nta nubwo batinya no kurya inkunga umukuru w’igihugu Paul Kagame agenera abanyarwanda.UrugeroÒÇÇ:Inkunga yahaye ikipe zakinnye CECAFA,inkunga yahaye abanyamagare kugeza naho igihe abakira muri Hotel Serena yabajije impamvu we atanditse mu batanze inkunga.Umuco w’igitugu cyabiyita ko ari abanyabubasha urya inkunga bigacecekwa burundu.kokoko                                                         Izi modoka za Onatracom kera zagobokaga abajyaga mu byaro

Col Nsekalije Aloys yariye inkunga y’impunzi zari zavuye mu gihugu cya Uganda igihe Museveni yarwanyaga Obotte.Igitutu cy’abazungu cyabaye cyinshi Col Nsekalije nk’umunyabubasha ashwarirwa kuri Gatabazi Frecien amufungana n’umugore we ngo nibo baziriye.Amafaranga yo mu kigega cyo gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Umuco wo kurya inkunga z’abakene wanze gucika keretse rurema yonyine cyangwa hagashakwa inkoni ya politiki kandi nayo ikomeye.Ubu noneho rurageretse hagati y’u Rwanda ni inkunga yafashaga ababana n’ubwndu bwa gakoko gatera Sida. Bamwe mu banyarwanda bafite icyo kibazo ubu batangiye guhangayika cyane kuko bavuga ko ubuzima bugiye kubacika.Ingeri zitandukanye z’abanyarwanda ntabwo ziriyumvisha igitumye iriya nkunga ihagarikwa. rtiii                                           Uburyo bwo gutwara abagenzi hakoreshejwe ikarita buracyafite inzitizi

Igitera impungenge ni uko abanyarwanda bahuye na kiriya kibazo bari bamaze kubonako kurwara bitabuza umuntu gukomeza gahunda z’imirimo ye itandukanye.Abandi batiÒÇÇ:Abishoboye bazajya kwivuriza hanze y’u Rwanda noneho rubanda rwagiseseka rupfe amanzaganya.Uti byifashe gute mu RwandaÒÇÇ?Inkunga yagenerwaga ibikorwa  byo kurwanya Sida mu Rwanda, yari Miliyoni 102 z’amadorali ya Amerika kugeza mu mwaka ushize . Ubu yaramanutse cyane kuko isigaye ari miliyoni 59 .

Uyu mwaka rero imiryango itegamiye kuri Leta irarwana no kudasubira inyuma kw’ibyari bigezweho mu gukumira icyo cyorezo.Mu nama ngarukamwaka ya 12 ihuza urugaga rw’Imiryango Itegamiye kuri Leta ifite aho ihurira no kurwanya Sida, hagaragajwe ko iyo nkunga yagabanyijwe kuko u Rwanda rufite 2,9% bafite ubwandu mu gihugu, abaterankunga bakaba bari gushyira ingufu mu bindi bihugu bigifite ubwandu bukabije.Umuntu akaba yibaza niba ari uko mu Rwanda batakiyandura cyangwa bikaba bishimangira ko nta nkunga y’abazungu ikinjira.Nubwo kugabanya inkunga  byagize ingaruka ku miryango imwe n’imwe yari igamije kurwanya Sida, ikaba yaravuye kuri 90 igasigara ari 30 , umuyobozi w’urugaga rw’Imiryango itegamiye   kuri Leta ifite aho ihurira no kurwanya icyorezo cya Sida, Dr Prince Bosco Kanani yatangaje ko bazarinda ibyagezweho kugira ngo ubwandu bwa Sida butongera kwiyongera.Aha rero bamwe mu bagenerwa bikorwa biyo miryango ntera nkunga bo nti babikozwa kuko usanga batangiye kuvuga akari imurori ,kandi bakavugana agahinda kenshi.Umwe atiÒÇÇ:Twatangiye dufashwa buri kwezi ibiribwa n’ibindi byo kudutunga kongeraho no kutwishyurira abana bacu biga ,haba mu mashuri abanza ,ayisumbuye ndetse no kugeza muri za Kaminuza none babikuyeho tuzabaho guteÒÇÇ?tuzatungwa ni ikiÒÇÇ?

Abandi bati ko Letaishyira imbaraga mu mikino kandi igatwara byinshi none twebwe kuki iducukijeÒÇÇ? , Dr Prince Bosco KananiÒÇÇ:Yagize ati"Tuzakomeza kurinda ibyagezweho, kuba  inkunga  igabanyijwe ntibyatubabaza cyane kuko ari ikimenyetso ko twahashyije Sida ubwandu bukagabanuka . N’ubwo hari ibyo tutari twageraho ariko hari ibyo twishimira byanatumye inkunga igabanwa."Abagenerwa bikorwa bo batiÒÇÇ: , Dr Prince Bosco KananiÒÇÇ:Iyo avuga kuriya aba ashinyagurira abantu.Umwe atiÒÇÇ:Umunsi umwe batanga imibare ko Sida yiyongera cyane,none ngo barayigabanyije .Undi atiÒÇÇ:Bazatange imibare yabo basuzumye nibwo bazabona ko itagabanutse ,ahubwo yari yongereye.Abayobozi b’iyi miryango bavuga ko amafaranga y’imiti igabanya ubukana bwa Sida yo azakomeza gutangwa kuri 95%.Abarwayi batiÒÇÇ:Nihatangwa imiti ikanyobwa ntacyo umuntu yariye bizamumarira ikiÒÇÇ?

Abarwayi batiÒÇÇ:Abaduhagarariye n’ubundi inkunga bazanaga siko twazibonaga ,ariko rimwe riruta ubusa.Ikigega Global Fund nicyo cyagabanyije inkunga  yacyo cyane, mu gihe indi miryango nka USAID, One UN igitera u Rwanda inkunga yo kurwanya Sida nk’ibisanzwe.Urugaga rw’imiryango itegamiye kuri Leta irwanya Sida rumaze imyaka 20 rukorera mu Rwanda , ruterwa inkunga n’ibigega by’imiryango mpuzamahanga ariko ubu rurimo kwiga kwigira kuko kugabanyirizwa inkunga bitarworoheye.Ubu bamwe mu banyarwanda baravuga ko hari igihe kuvugwaho Sida byari icyaha none kuyirwara byabaye ishema kuri bamwe kugirango bahabwe imfashanyo.Abandi nabo bavuga ko kurwara ari bibi ,ariko icyo ugenerwa ukaba ugomba kugihabwa.Inkunga ikibazo gikomeye ninde uzatanga umuti wazoÒÇÇ?

u Rwanda ubu rwashyizeho itegeko ry’uko umuturage warwaye marariya azajya avurirwa ubuntu. Intara y’iburasirazuba mu karere ka Kayonza inzara iravuza ubuhuha. Aha byo byatangirwa ubuhamya n’abaturage bahatuye. Izuba ryinshi ubu ryishe imyaka. Akimuhana rero kirambirizwaho. Ubuyobozi nibwigishe abanyarwanda uko bakwirinda inzara. Ibigega nka Oprovia byagiyehe?ibigega byabaga mu ma komine byahunikaga imyaka byagiyehe?ufite igisubizo niwe uhanzwe amaso.

Nsengumuremyi Ephrem

(Visited 116 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *