ADEPR:Inzira yo gusenga yarafunzwe,hasigara inzira y’urwangano,ubugambanyi no kwigwizaho umutungo

Nyobozi ya ADEPR ubu irotswa igitutu na Nzahura torero ,aho gushakira umuti hamwe nyobozi bagahimba ibyaha. Tom Rwagasana ushyirwa mu majwi tuganira namubajije ku kibazo cyongeye kuvuka hagati yawe n'abapasiteri kongeraho nabavugako batanze ingwate ku mitungo yabo bakaba bagiye guterezwa cyamunara kandi warababwiraga ko Dove Hotel nimara kurangira muzayabasubiza byifashe gute?Tom Rwagasana we ati: Ntawe natumye ngo afate ideni anzanire,ikindi umupasiteri utazanyemera mugihe nkiyobora ADEPR nzamwirukana. Tom ko bivugwa ko hari abo mwari mwiyunze ukaba warongeye gushwana nabo bihagaze gute?Tom ati:Kwiyunga ntibivuga kunsuzugura cyangwa kumvogera. ahhha

Uwambaye karuvute Sibomana uyobora ADEPR uwo mudamu ni Mutuyemariya ushinzwe umutungo  uwuheruka  Tom Rwagasana ufite ADEPR mu biganza utungwa urutoki guhutaza abapasiteri no kubirukana

Tom hari amakuru yigeze kukuvugwaho turanayandika yagiye yerekana ukuntu hari abo wahaye amasheke atazigamiwe kugeza naho mugiye mu manza ubu warabishyuye cyangwa nturabishyura?Tom ati: Ntamuntu utagira ideni uretse abakabya cyangwa kutagira umutima wa gikirisitu wo kwihangana,kugeza ubu ntawe mfitiye ideni keretse uzarirema. Tom biravugwako ubu wahimbiye abantu benshi ibyaha ukanabashinja gukorana na FDLR kugirango bibagireho ingaruka bihagaze gute ko n'ubwo waba utari umukirisitu bitabereye umunyarwanda?Tom ati:ibyo ntabwo mbizi mbona mubyandika ntaho mpurira nabyo.nh                  Sibomana na Rwagasana baganira ni itangazamakuru kubibazo byugarije  ADEPR                    

Ikindi kibazo gikomeye cyo kuba mwarabeshye abakirisitu mu karere ka Musanze inka ntimuzibahe?Tom ati: uwabikoze yazabibazwa. Tom ubu hari ibaruwa yanditswe n'umuntu witwa Twagirimana Karoli igaragaza ko wamusabye gushinja Pasiteri Rolien ibyaha biganisha kuri jenoside bihagaze gute urumva atari igikorwa kigayitse? Tom ati:Twagirimana Karoli simuzi sinakora icyo cyaha. Dusoza niki wasaba abo ushinja ko muhanganye byaba byo bitaba byo kongeraho nabo mufatanya kuyobora itorero?Tom ati:ntawe duhanganye kuko jyewe nkora umurimo nahamagariwe n'imana niba hari abandwanya nazabasengera ,naho abo dufatanije kuyobora bo ndabagira inama nkuko nanjye bazingira yo gukomeza kunoza umurimo w'imana.Iki kiganiro cyavuye mu menyo ya Rubamba kuko burya iyo wananiwe kuyobora uba ugomba guharira abashoboye. Ikindi gikomeje guhangayikisha n'uburyo umuntu yifungira inzira agashaka kunyura mu irembo ry'abaturanyi.Mme-Mutuyemariya-Christine[1]                                                          Mutuyemariya mu mutungo wa ADEPR ishyamaba si ryeru

Uruhururikane rw'isengesho rutanga icyizero mu bakiristu.Uruhururikane rwo kutizerana no gutatira inshingano za Gikirisitu nibyo bikomeje kwatsa umuriro mu itorero rya ADEPR bigatuma kirazira izima burundu. Uburero bamwe mu bakirisitu bo mu itorero rya ADEPR baganiriye n'ikinyamakuru ingenzinyayo .com,ariko bakanga ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo badutangarije ko barambiwe ikinyoma cya nyobozi ya ADEPR igenda isebanya mu buryo buteye agahinda. Abo bakirisitu bati: Rev Usabwimana Samuel kumwandagaza ngo akorana na FDLR birababaje kuko ntabwo byaba ari ukubaka sosiyete nyarwanda . Umwe ati:Rev Usabwimana avuka mu cyahoze ari Perefegitire ya Kibuye bizwiko ari umucikacumu kumurega ko akorana nabamwicaye ni ukumucuhurira ahubwo bakwiye gukurikiranwa.Ikindi cyaranze ingoma ya Rev Sibomana muri ADEPR n'ibibazo by'ingutu bishingiye ku rwangano rukabije ,kwirukana bamwe mu ba pasiteri kubera kubikangamo kutemera amakosa akorerwamo imbere.ibaruwa                                                         Iyi ni ibaruwa ishinja Tom Rwagasana ubugambanyi

Ikindi kivugwa ni uburyo hari imitwe yadukanywe na nyobozi ya ADEPR iyobowe na Sibomana Jean, Rwagasana Tom na Mutuyemariya Christine bajijisha bavuga ko Rev Usabwimana Samuel yahombeje ikigega Cico kandi yaragisizemo amafaranga bakayakoresha mu madeni baririye abaturage,abakirisitu n'abandi bantu batandukanye. Abakirisitu bati: Mana yacu niki twakosheje kugirango uduteze ibibazo ?Abakirisitu bati:Mana niba ubona Rwagasana Tom ntamuhamagaro wo kuyobora ADEPR wamukijije kuremera abantu ibyaha no kubateranya n'inzego za leta?Uburero igitutu cya Nzahura torero cyasajije Sibomana n'ikipe ye irimo Tom Rwagasana agiriwe inama na Mutuyemariya kugirango bashake ikinyoma cyo kuvuga ko Nzahura torero irimo kwica amatora y'umukuru w'igihugu. Ibi bisuzumwe neza kuko kugaragaza ibibazo byugarije ADEPR si ukwanga igihugu.

Twagirimana Karoli yandikiye urwandiko abantu batandukanye agaragaza ukuntu Tom Rwagasana hamwe na Sebadende bamukoresheje mu bugambanyi bwo kugambanira Pasiteri Nsengiyumva Rolien uyobora ADEPR mu karere ka Musanze. Intandaro yibyo bikorwa byo kugambanira Nsengiyumva Rolien ni uko atigeze ashyigikira amanyanga ya Sibomana Jean hamwe na Sebadende mu itangwa ry'inka zabeshywe abakirisitu ba ADEPR mu karere ka Musanze. Aha rero niho havuye ikibazo gikomeye cyo gushaka kumugerekaho urusyo. Bimaze kumenyerwa ko uvuze ibitagenda muri ADEPR ahimbirwa kwanga igihugu.Ubu se ko Ndangiza John ariwe wari washatse Twagirimana Karoli ngo aze ashinje abatavuga rumwe n'ingoma ya Sibomna na Rwagasana ibyaha byabamiriye iki ?Twagirimana ngo bari bamwemereye miliyoni eshanu bamuha imwe andi barayamwima ,nawe abereka ko nta feri agira. Ndangiza John yarafunzwe azira gutanga amashake atazigamiwe.

ADEPR ubu hagati ubwabo harimo igihunga kubera Nzahura torero iriho ibasaba kwegura. Inzego zimwe zirivanga zigakabya kuko ,aho gukemura ikibazo cyo muri ADEPR. Nyuma yo kuganira na Tom Rwagasana twanabashije kuganira na Pasiteri Kayitare Vedaste wahagaritswe muri ADEPR k'ubuyobozi bwa Paruwase ya Gikomero,tuganira twamubajije impamvu yahagaritswe?Kayitare ati:Nishimiye ko umpaye umwanya wo kuganira n'itangazamakuru kuko nimwe muyoboro uhuza abantu mu ngeri zitandukanye.Jyewe ntabwo ADEPR yampagaritse ahubwo nasinye ku ibaruwa isaba Sibomna nabo bakorana aribo Tom Rwagasana na Mutuyemariya Christine kwegura. Kayitare kuki musaba nyobozi kwegura?Ibintu dushingiraho n'ibyinshi gusa ikibabaje n'uburyo bigwizaho umutungo w'itorero mu nyungu zabo,kongeraho igitugu gikabije bikaba ariyo mpamvu tuzakomeza gutakambira ubuyobozi bw'igihugu cyacu bukabakuraho bagasimbuzwa abandi. Kayitare ari ingom aya Usabwimana niya Tom Rwagasana ko zose wazibayemo wazihuza ute wazitandukanyeute?

Kayitare ati: Ingoma ya Usabwimana yarangwagamo igitugu ariko ntiyibaga nkiya Tom Rwagasana na Mutuyemariya. Tom avugako baguhoye amakosa wakoze mu itorero? Kayitare ati:Ubuse nakoze amakosa angana nayo Tom yakoze yogutanga amasheke atazigamiwe nkaye,jyewe nta na sheke nimwe natanze kandi imana iragenda ibagaragaza kuko Ndangiza ushinzwe akanama nkemurampaka yarafunzwe azira amasheke atazigamiwe. Gusoza niki watangariza nyobozi ya ADEPR?Kayitare ati:Ntacyo nayitangariza kindi uretse kwegura mu izana rya yesu kirisito.Uburero uyu muriro wongeye kwaka urakomeza guhemebera urwangano bikaba bisaba ko abo bireba babikemura amazi atararenga inkombe.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *