UTB:Iriba rivomwamo ubumenyi

Kaminuza ya UTB  yaje ari igisubizo cy'abanyarwanda ndetse no muri Afurika.
Kaminuza ya UTB akarusho yigisha umwuga ukenewe ku Isi.Ibi nibyo byatumye iyobokwa n'abanyeshuli bingeri zitandukanye baje kuvoma mo ubumenyi.karis                                             Umuyobozi wa UTB, Dr KABERA Callixte aganira ni itangazamakuru

Ku nshuro ya gatanu, UTB yatanze impamyabumenyi kubagera kuri 917 ,Umunani  umubyeyi akwiye guha umwana we ni ishuli,ibindi byose bibonekera mu buzima bwa buri munsi.Kuri uyu wa kane tariki ya 09 Werurwe 2017, ku nshuro ya gatanu, Kaminuza ya UTB(University of Tourism, Technology and Business studies) yatanze impanyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo basaga 917 iyi Kaminuza  ikaba ibonekamo amashami atandukanye harimo ay’amahoteri , ubukerarugendo n’ikoranabuhanga mu bucuruzi (UTB).

abitabiriye                                                                   Abayobozi batandukanye ba UTB

 Iyi  Kaminuza ikaba imaze kuba ubukombe mu gutanga uburezi bufite ireme dore ko nabaharangije usanga nta mpungenge bafite za kazi kuko bemeza ko kwiga muri UTB  biha umunyeshuli kurangiza afite ubushobozi bwo kwihangira umurimo. Uyu witwa  Maombi Patrice waganiriye n'ikinyamakuru ingenzi yadutakangarije ko kuba yarize ibijyange n’ikoranabuhanga mu bucuruzi bizamufasha kwihangira umurimo nawe akabasha gutanga akazi.Kuri we akaba abona ntampamvu ihari yatuma atemberana Diplome ye ngo arajya gusaba akazi.abahawe Uyu munyeshuli akaba ahuza n'abamwe mu bayobozi batandukanye bafashe ijambo kuri uyu munsi.
Mu ijambo ry' umuyobozi wa UTB, Dr KABERA Callixte yagize ati:”banyeshuri murangije , mufite ingero nziza mugomba kureberaho kugira ngo mwiteze imbere mwifashishije ubumenyi n’ubushobozi mwakuye mu mashami meza mwakurikiye muri iyi Kaminuza”.ICYAPA

Umuyobozi mukuru wa kaminuza kandi akomeza avuga ko  abanyeshuri bagomba  kurangwa no kugira umuco wo gutanga neza serivisi ku buryo bizabahesha agaciro bikagaragara ko ibyo bakora babikorana ubumenyi bize kandi bafite. akaba yanaboneyeho umwanya wo gushimira  abayobozi b’amahoteli , ibigo by’ubukerarugendo n’iby’ingendo bitandukanye, iby’isakazabumenyi n’itumanaho ndetse n’abandi babafashije guhugura abanyeshuri muri stage(kwimenyereza umwuga) kugira ngo bimenyereze imirimo ibategereje ndetse hari n’abagiye babaha akazi. mukarubeti_zulfati_utb                                                Madamu Mukarubega Zulfati Rwiyemezamirimo washinze UTB

Mu ijambo rya Madamu Zulfat Mukarubega rwiyemezamirimo washinze iyi Kaminuza nawe yongeye kugaruka ku ishusho igomba kuranga abarangije muri UTB ati: ubumenyi bavomye muri UTB  bagakwiye kubuhuza n’umutima w’ubushake n’indangagaciro nyarwanda  kugirango bazabashe kwihangira imirimo .Ibyo bikajya bigaragarira muri serivise nziza batanga .
Tubibutse ko  abanyeshuri biga muri UTB bahabwa  impamyabumenyi zo mu cyiro cya kabiri cya Kaminuza n’izindi zitandukanye bitewe nibyo umunyeshuri  aba yarahisemo kwiga.  UTB itangira  amasomo  mu mujyi wa Kigali hamwe no mu mujyi wa Gisenyi(Rubavu) .Ikaba ishobora no kuzameza mu tundi turere tw' u Rwanda
Thomas Banganiriho

 

 

 

(Visited 68 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *