ADEPR:Umusanzu urarikoroza

Urugiye kera ruhinyuza intwari naho ibigwari bikarasirwa k'urugamba. Nzahura torero iti:Nyobozi ya ADEPR imisanzu yaka irayijyana he?nyobozi ya ADEPR yo iti:Turubaka Dove hotel Gisozi. Aha ubu rero iyo wataye inshingano kimwe kimukira ikindi.

nza

Abasesengura barasanga amakimbirane no kuzimuranya bikomeje kwibasira itorero rya ADEPR bishobora gusigamo inzira ebyeri:Imwe nyobozi ya ADEPR kwegura,indi guhuza impande zihanganye hagashakirwa umuti hamwe. Mu ntara y'iburengerazuba batunguwe no kumva Pasiteri Tom Rwagasana  asaba abapasiteri kubwira abakirisitu guhagarika imisanzu batangaga ya  Dove Hotel Gisozi. Ariko nkuko tubifitiye gihamya ngo Mutuyemariya yaramwongoreye amwumvisha ko batagomba kureka kwaka umusanzu .

adeper             aha Tom yabwiraga abapasiteri guhagarika kwaka imisanzu

Tom yarongeye bukeye abikangurira abapasiteri kongera kwaka imisanzu ariko noneho bakavuga ko ariyo kubaka Tv na radio bya ADEPR. Nzahura torero nayo ubu yafashe intera yo kwerekana ko hagomba impinduka muri ADEPR. Ikibazwa  na benshi baba abakirisitu ba ADEPR cyangwa inshuti zabo zisengera muyandi madini  baribaza aho iyi mirwano izarangirira . Abashinzwe amadini cyangwa ubuwe bw'abanyarwanda kuki badatanga igisubizo gihamye. Ubu hari amakuru avuga ko bamwe mu batangaje ko banenga nyobozi ya ADEPR nta mutekano bafite bagenda bahutazwa kubera ko batunze urutoki amwe mu makosa yica isezerano ryo gusenga. Niba Nzahura torero isaba kumenya umutungo wanyerejwe,icyo nicyo cyaba icyaha?ese gusenga wiba umutungo w'itorero byo bimaze iki?Abarengera inyungu z'umunyarwanda nimwe muhanzwe amaso.


 Ephrem Nsengumuremyi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *