ADEPR:Ikigega CICO igisasu kuri nyobozi ya Pasiteri Sibomana,Pasiteri Rwagasana na Mutuyemariya Daf

Abakirisitu ba ADEPR bati:wanga uguguna igufwa ukazana urimira bunguri. Ingoma ya Rev Usabwimana yarezwe ibyaha 10% none iya Pasiteri Sibomana iraregwa ibisigaye.1

Nzahura torero ngo niyo yaba ihanzwe amaso kuko ikigega CICO cyaburiwe irengero.

Inkuru z'urudaca zakomeje gucicikana mu itorero rya ADEPR zivugako hari harashinzwe ikigega CICO ku ngoma ya Rev Usabwimana Samuel kugirango kizateze abakirisitu imbere.Amakuru ubu yongeye kumvikana avugwa kuri icyo kigega navugako ngo ubu amafaranga yararimo yaburiwe irengero.adeper                                Nyobozi ADEPER: Sibomana, Mutuyemariya na Rwagasana.

Bamwe mu bakirisitu twaganiriye batandukanye bo muri ADEPR batashatse ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo,badutangarijeko nyuma yaho nyobozi ya ADEPR iyobowe na Pasiteri Sibomana akungirizwa na Pasiteri Rwagasana uumucangamutungo akagirwa Mutuyemariya ko ikigega CICO cyaburiwe irengero.

Umwe mu bakirisitu ba ADEPR witwa Kazimoto Emmanuel niwe watinyutse afata iyambere yaka amafaranga ye yabikije mu kigega CICO kuko yanandikiye ubuyobozi bwa ADEPR abuzaba aye yatanze . Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje gushakisha buri muyobozi wa ADEPR uvugwaho kugirana isano no kuyobora ntitwabasha kumubona kuko banze kutwitaba.Aha rero niho hibazwa koko niba bizakomeza guteza ikibazo kugeza Yesu agarutse gukiza intama ze.2

                                                             Ikigega CICO gikomeje kuba Igisasu muri ADEPER

Ibimenyetso byuko Kazimoto yasabye amafaranga ye yatanze mu kigega CICO birigaragaza kuko hanagaragara aho yishyuriye umugabane muri banki ya Kigali(BK)ibi byose bikomeza kuzana amakimbirane nibyo ngo byaba byarabyaye Nzahura torero kugirango ayo makosa yose yugarije ADEPR avanweho.5

3

4

Abasesengura ibyo muri ADEPR barasanga ngo Nzahura torero yaba iriho igera ku ngingo zo kuzahura ibyazahaye kuko uko bukeye uko bwije haboneka ibindi bimenyetso biyifasha kugera ku ntego izahura ibyazahaye.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *