Ibihe byuje umutekano bitanga icyizere cyo kubaho

Kubaho ntibisaba ibintu byinshi,ahubwo bisaba guhumurizwa ukaba hafi yuwahuye n'ibihe bya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

 Mu Rwanda iyo ibihe nk'ibi bigeze uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi aba agomba kugira umuba hafi. Uretse no mu Rwanda n'isi yose usanga aho umunyarwanda ufite umutima urukunda yibuka jenoside yakorewe abatutsi. Imyaka irashira indi igataha buri wese agatekereza uko  uwarokotse yafashwa kugirango yigire ave mu bukene,no mu bwigunge.arton78

                                                          Jean Pierre Dusingizemungu Perezida wa IBUKA

Akarere ka Huye ni kamwe mutwo ikinyamakuru ingenzinyayo.com kasuye,aho cyageze mu murenge wa Karama.Mugihe cy'ubutegetsi bubi bwibasiraga abatutsi aha i Karama hari muri Komine Runyinya yari iyobowe na Burugumesitiri Deogratias Hategekimana kongeraho abacuruzi nka Nomani bazwi mu bwicanyi bwibasiye abatutsi cyane. Uburero muri uwo murenge wa Karama ya Huye  bahagurukiye kubakira abatishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi. Ubwo ikinyamakuru ingenzinyayo.index

                                                  Umuhango wo gushyingura abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

com cyageraga mu mudugudu witwa Umuyange mu kagali ka Gahororo mu murenge wa Karama cyaganiriye n'umwe mubagenerwa bikorwa  batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi ariwe Ansira Kangabe.Mu kiganiro twagiranye twamubajije uko abayeho ?Kangabe yagize ati: Mbere nari ntuye mu gikombe cya Bunazi mfite umuryango ntuye ntunze,ariko ubu ndi aho ntagira munsi y'urugo  ,nabwo ariko nshimira Leta y'ubumwe hamwe na FARG byo byatwubakiye aya mazu.

Kangabe yakomeje adutangariza ko amazu yabo akomeye cyane kuko bayubakishije amatafari ahiye kikaba ari igikorwa kingirakamaro cyane,ahandi  twari twagize ikibazo ni kubwiherero ni gikoni kuko rwiyemezamirimo yari yarabyubatse nabi none babisubiyemo nawe urabona ko bimeze neza. twashatse kumenya kubigendanye n'inkunga y'ingoboka igenerwa abtishoboye?Kangabe ati:Yewe Leta n'umubyeyi igihari iraduha ntakitwima kuko turi abana bayo kandi iziko turi ingorwa.IMG-20170331-WA0006

                             Urwibutso rushyinguyemo imibiri yabazize jenoside muri mata 1994 mu murenge wa Karama

Amazu yubatswe mu murenge wa Karama yubakishije amatafari ahaiye buri imwe igira ibyuma bitatu n'uruganiriro kongeraho ikigega cy'amazi ,ubwiherero n'ubwiyuhagiriro nabwo ubu bwubatse neza kuko mbere nkuko Kangabe yabidutangarije rwiyemezamilimo yari yabyubatse nabi abisubiramo. Umwe mu baturage batuye hafi aho mu murenge wa karama tuganira we yanze ko dutangaza amazina ye,ariko yadutangarije ko abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bafashwa kwifasha nko muri VUP,gahunda ya Girinka n'ibindi. Uburero mu bihe nk'ibibi buri wese yakabaye yegera uwahuye n'ayo mahano akamuhumuriza. Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *