Mbanda Jean Daniel arashaka kwiyamamariza intebe ya Perezidanse. Ishyaka PSD abayoboke barishizemo

Politiki igeze aho iryoshye kuko buri munyarwanda wese arashaka kwiyamamariza intebe y'umukuru w'igihugu. Ikibazwa na banyarwanda benshi n'icyo mu ishyaka PSD rikomeje kugenda ribura abarwanashyaka  bigira mu yandi mashyaka cyangwa bashinga ayabo.Mbanda azwi cyane mu mupira w'amaguru mu ikipe ya Kiyovu sport.mbanda

                                                                             Mbanda jean Daniel

Aha ndavuga mu busore bwe aho yafatanyaga no kwigisha. Mbanda ushaka kuba Perezida wa Repubulika yigeze no kuba Depte muri Guverinoma y'inzibacyuho atanzwe n'ishyaka PSD.Mbanda ntabwo yahunze igihugu nkuko bamwe  babitangaje . Bamwe mu bafana b'ikipe ya Kiyovu n'abandi mu bakunzi b'umupira w'amaguru batangarije ikinyamakuru ingenzinyayo .com ko bazi Mbanda nk'umunyakuri gusa bakaba bumva kuzabona ibyangombwa bizamugora kandi bo bakaba bafite umukandida wabo. Twababajije uwariwe banga kugira icyo badutangariza batubwirako twategereza kuko no kwiyamamaza bitaratangira.

Abarwanashyaka ba PSD bo tuganira bagize abati: Ishyaka ryacu ribaye pipinyeri yabashinga amashyaka cyangwa abshaka imyanya ya politiki. Umwe ati: PSD yagiye igira ikibazo cyabayivamo kubera igitugu cyarimo kitari gikomeye ,ariko noneho uwitwa Mpatswenumugabo Jean Chrisyostome aho abereye umunyamabanga nabasigaye bazarivamo. Mbanda yabaye muri Ferwafa aba mu ikipe y'igihugu. Abasesengura basanga amateka ayafite ahasigaye ni ukubitega amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *