Ak’imuhana mu marembo ya rubanda!!!

Wowe ubyumva ute?wowe ubibona ute?wowe birakureba?wowe ntibikureba?Igitekerezo cya muntu gitandukanye na Politiki.Umugati wa politiki ushobora kuba inzitizi za byose k'ubuzima bwa muntu.Ubu biravugwa ko Guverinoma ifite abanyabubasha bayivangira bakananiza imwe mu mihigo iba yarahize. Ubu byagaragaye nko mu karere ka Ngororero aho ubuyobozi bwaranduye ibirayi by'abaturage.Anastase-Murekezi

                                                                 Murekezi Anastase Minisitiri w' Intebe

Bamwe bati:Ese ubundi ibi birayi byahinzwe barihe?ese kuki bataretse ngo byere bisarurwe babone kuhahinga icyo cyayi?Igitekerezo gishamikiye ku ijambo rirangurura mu ijwi rihabura rishobora kubyara inzitizi  yashobora gutuma ufungwa,upfa cyangwa uhunga. Ibi rero byose ntawe bitabera akiri mu isi. Iyabyaye ntizima ,kuko n'igicaniro gihora cyaka umuriro bityo gito agatinya kukizimya burundu,kuko aba yikanga ko wawundi wacunguwe yaba akubona.Ubu umunyarwanda niba yarigiye ku isomo ryo kuva 1990 kugeza ubu hari icyo yabonye niba ntacyo yigiyeho ntacyo azamenya.kaboneka

                                                           Kaboneka Minisitiri w' ubutegetsi bw' igihugu

Mu minsi yashize hateguwe ikiganiro n'abanyamakuru,gitegurwa na:Diane Rwigara aho yerekanaga bimwe mu bibazo byaburiwe umuti. Ikinyamakuru Ingenzi nyuma yaho gisohoreye inkuru zitandukanye zigaragaza akarengane,ubukene,umutekano muke, n'ifungwa ry'abamwe mu baturage bafungishwa n'abanyabubasha.  Bamwe mu bashinze za Kaminuza zigenga zikaba zarafunzwe tuganira badutangarije ko ubu bagiye kuzahunga igihugu bakajya gukomereza imirimo yabo mu mahanga kuko barenganijwe bakaba batarenganurwa.1451085821Justice-Minister-Johnston-Busingye-(L)-speaks-to-the-press-as-Permanent-secretary-Isabelle-Karihangabo-looks-on-after-the-swearing-ceremony-yesterday

                                                     Busingye Minisitiri w' ubutabera

Ikindi kivugwa hanze aha ni urubyiruko rwarangije Kaminuza rukaba ari abashomeri,hakaba hiyongereyeho n'urwigaga muri za kaminuza zigenga bakaba barirukanywe bose bakaba bagiye guhurira mu muhanda umwe w'ubushomeri .Ibi bizagenda gute?Ubukene: Ubu biravugwa ko hari ubukene bukabije kubera ko haciwe icyitwaga Caguwa. Aha  biravugwa ko byafashaga urubyiruko kwihangira umurimo. Bamwe mu barimu bo muri za Kaminuza twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo badutangarije ko kuba nta muturage ukigira Taxis mu muhanda byongereye ubushomeri muru byiruko.Inzara: Mu bice byinshi mu gihugu usanga inzara yugarije icyaro nkuko twagiye dukunda kubigarukaho mu nkuru twise( Ak'imuhana mu marembo ya rubanda!) kuba hari uduce duhinga igihingwa kimwe  ngo nabyo bitera inzara.????????????????????????????????????

                                                           Kanimba Minisitiri w' ubucuruzi n' inganda

Kugira abashinzwe ubuhinzi badafite ubumenyi bahabwa akazi kubera icyemenyane. Urugero :Akarere ka Ruhango kubera abashinzwe ubuhinzi bagize ubumenyi bukeya imbyumbati yararwaye uruganda rurahomba kandi buri muturage yari yarafashe imbuto  ku nguzanyo.  Umuturage ubu arishyuzwa ayagatsi kuko yazaniwe imbuto yarwaye kandi itarasuzumwe neza. Akarere ka Gisagara abahinzi b'inanasi nabo ubu barahombye kubera kugira abashinzwe ubuhinzi badafite ubumenyi.Akarengane:Gufungwa ku mpamvu zitagaragara kubera abanyabubasha:Urugero: Gitifu w'umurenge wa Muhima yagizwe umwere n'urukiko i Nyamirambo. ????????????????????????????????????

                                                   Malimba minisitiri w'uburezi

Gitifu w'umurenge wa Muhima yaje gufatwa ashinjwa icyaha cya ruswa nyuma ageze mu rukiko habura ibimenyetso aba umwere.Umunyamakuru Maman Eminante arafunzwe nawe acyekwaho ruswa ,igitangaje ni uko umufatanyacyaha we witwa Mahihirane Berenard wo mu itorero rya ADEPR we atagaragaye mu rukiko.ibi se si ibimenyetso kuki abavangira Leta twabaha icyuho cyo gukomeza kurenganya rubanda.

Kwimurwa kucyo bita inyungu rusange ariko ugasanga abaturage bahomberamo. Ugasanga izo nyungu abazungukiramo ari abanyabubasha bamwe na bamwe kuko ari bo bategura ibyo bikorwa. Urugero: Icyahoze ari banki y'imiturire y'u Rwanda cyaje no guhomba gikurwaho na Perezida Kagame.Banki y'imiturire yari imaze guteza amatongo mu karere ka Gasabo na Kicukiro kandi nta musaruro yatangaga.1453329270AGRI2

                                                Mukeshimana Minisitiri w' ubuhinzi

Abazunguzayi badacika kubera inyungu z'abayobozi bamwe bakorana n'abacuruzi bakomeye bikaba byarabaye agaterera nzambe. Amakuru agaragara twikurira mu bazunguzayi ni uko ibyo bacuruza babihabwa n'abacuruzi bakomeye bakabaverisa ni mugoroba mu gitondo bakongera bakabaha ibindi kandi bo niyo bafashwe bahita barekurwa.Ikindi kivugwa n'uburyo hari bamwe mu bazunguzayi  bahohoterwa bakajyanwa gufungirwa kwa Kabuga i Gikondo mugihe abakorera b' abacuruzi ntawubakoraho.Izi ngingo zose ntangamba zifatitwa kugirango zicike.

Ubuse wavuga gute ukuntu ahimba urubanza akagera murukiko akaba umwere. Urugero:Umuhesha w'inkiko Irakiza Ntagomwa yagurishije amazu y'abaturage mu manza mpimbano none  ibi wabifata ute?ubuse hari akandi karengane karenze aka?umuhesha w'inkiko Kanyana Bibiane nawe ntiyatanzwe mu ruhando rwo gucura imanza mpimbano. Umuhesha w'inkiko Iddy Ibraham Niyonshuti yarafashwe arafungwa rafungurwa. Umuhesha w'inkiko  Nsengiyumva John nawe ni uko.1456086504Aloysie-Cyanzayire

                                                                        Cyanzayire Umuvunyi mukuru

Gufunga za kaminuza zaratangiye ureba abanyeshuri bakishyura amafaranga warangiza ukazifunga,ibaze icyo kibazo cy'urujijo ushyize mu banyarwanda?Inzara yo iravuza ubuhuha kuba ntagihingwa ngandurarugo gihingwa.Abashakashatsi bo berekana ko hagafashwe igice kimwe kigahingwa igihingwa kihera n'ahandi hagahingwa ikihera .Ibice  bimwe nk'ahahoze ari Gisenyi na Ruhengeli hari ibihingwa bihera nk'ibirayi ,ibigoli n'amasaka. Uburero kuhahahira igihingwa kimwe byerekana ko zimwe mu mpuguke ziba zitabikozeho ubushakashatsi.

 

Nsengumuremyi Ephrem

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *