Umuhanzi w’umunyarwanda Samputu Jean Paul akomeje kwerekana impano imbere y’amahanga agahabwa ibihembo.

Tariki ya 15 Werurwe umuhanzi Samputu Jean Paul  yujuje imyaka 40 akora umuziki. Samputu yagaragaye kuri scene mu 1977 muri  Chorale yayoborwaga na Silas Udahemuka,kandi mu mateka y'umuhanzi Samputu ntazibagirwa ko yatahanye amafaranga 1000  yahembwe bwa mbere aririmba.IMG-20170421-WA0014

                                                                                 Samputu muri 2003

Ubu rero mu gihe yujuje imyaka 40 akora muzika tugiye kubagezaho bimwe mu bikorwa byamuranze ku baba babyibuka nabatari babizi. Umuhanzi Samputu niwe munyarwanda wenyine wanditsweho igitabo kubera ubuhanga bwe mu muzika no kuririmba kwe yihariye kandi guhanitse.Samputu niwe munyarwanda wenyine kugeza ubu ufite igikombe (Kora award)Yagiherewe muri Afrika y,epfo aho yaririmbye indilimbo yitwa (Nyaruguru ,Ange noir)muri 2006 Samputu yahesheje ishema u Rwanda yegukana igikombe cyitwa International songwriting competition i Nashville muri USA kubera indilimbo y'intwatwa yise psalm 150.Samputu niwe munyarwanda cyangwa umunyafurika wahuje ibicurangisho gakondo agakora (album voices of Rwanda)abizengurukana hose akora ibitaramo hirya no hino ku isi.IMG-20170421-WA0017

                                 Samputu muri orchestre Nyampinga(Utujeve tw' i Ngoma Butare)

Kuva 2004 kugeza 2010 ibi ni ubwa mbere mu mateka  kandi ntawundi urabikora. Samputu yari kumwe na Nyungura Aron,Nyabyenda na Nsengiyumva nibo banyafurika bazengurutse isi,kugeza batumirwa Lincolm centeri New york mu irushanwa ryitwa World curture open kandi bakaba bararitsinze,ni nabwo bwa mbere amahanga yabonye inanga,umuduri,ingoma,amakondera bikaba byarahesheje Samputu  kuzenguruka Amerika yose kuko yabyise urusobe gakondo nyarwanda.IMG-20170421-WA0020

                                                         Samputu acuranga Gitari

Samputu yakoranye igitaramo na Orchestre igizwe n'abantu 50.(Niyo wakwanga urukwavu warukundira ko ruzi kwiruka). Umuhanzi w'umunyarwanda Samputu Jean Paul nyuma yo kumenya imana yarabohotse bituma muzika ye yamamara cyane none  amahanga aramuha ibihembo .ing :Samputu wakomereje kwa Udahemuka cyangwa waje kubireka?IMG-20170421-WA0018

                      Laguer Jean de Dieu umwe mubahanzi bari bagize Orchestre nyampinga(ubutaha tuzabaha amateka ye)

Samputu: Navuye kwa Udahemuka njya muri Orchestre Nyampinga.

ing: Samputu orchestre Nyampinga wayitangiyemo ryari uyivamo ryari?

Samputu:Orchestre Nyampinga nayitangiyemo 1982 nyivamo 1985.

ing:Samputu uri muri Nyampinga hari indilimbo wahimbye?IMG-20170421-WA0019

                                                                        Samputu aririmba umuco gakondo

Samputu:Nahimbye ishimwe ry'umubyeyi,Ramba Afurika, undutira isi ariko niyitwa Ndababaye cyangwa akajeve k'i Ngoma twayikoranye na Laguer jean de Dieu,kuko twabaga twicaye ducuranga gitari hamwe na Bikorimana

ing:Samputu ninde muhanzi wakundaga muri Nyampinga?IMG-20170421-WA0012

                                                                     Samputu mubitaramo bitandukanye

Samputu: Nakundaga Laguer twari inshuti kuko twaragendanaga hamwe n'undi witwaga Uyiranga Callixte twagendanaga buri munsi nakundaga  na Aron Niyitunga kugeza na n'ubu twakomeje kuba insuti anamfasha  gukora album(tegeka isi ya solo muri 1985 iriho indilimbo(Ni kuki)

ing:Samputu ugeze muri orchestre ingeli n'iyihe ndilimbo watangiriyeho?

Samputu:Natangiriye kuri Migabo na Musenyeri Bigirumwami

ing:Samputu ugeze mu nkotanyi n'iyihe ndilimbo watangiriyeho guhimba bwa mbere n'iki yigishaga?

Samputu: Natangiriye kuyitwa Ingangare,Bahizi beza,Izagishe zitashye,twararutashye na ndabyanze,nakanguriraga abantu urugamba nkavuga ko nanze ubuhunzi  ngaharanira uburenganzira bwa buri munyarwanda bwo kuba mu gihugu cy'u Rwanda.

ing:Samputu mu muziki wawe n'iki cyagushimishije,ni n'iki cyakubabaje?IMG-20170421-WA0016

                                                                Samputu mugitaramo muri Amerika

Samputu:Nashimishijwe n'umugabo Kajeguhakwa Valens kugeza na n'ubu:aho ngeze  niwe mbikesha kuko yankoreye Orchestre ingeli ku Gisenyi kuva 1986 yatwigishije kuririmba atugurira ibikoresho atwitaho aradutunga mbese aturera nk'abana be.Iyo ndilimbye bakampa ibikombe byose niwe mba mbikesha nk'umubyeyi wanteye inkunga. icyambabaje ni uko imyaka ine nitabiriye urugamba rwo kubohoza igihugu  natashye ngasanga ababyeyi bange nabo twavaga indimwe na mushiki wanjye n'umwana wanjye nari narasize afite imyaka itatu naramubyaranye na Paulla Kagenza bakabicana na nyina kuko ngo yamubyaranye n'umututsi kandi se Kagenza atarahigwaga.

ing:Samputu turi mubihe byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kandi nawe uri umwe mubarokotse jenoside  yakorwe abatutsi1994 ,bivugwako wamenye imana ugatanga imbabazi n'irihe somo wakwigisha abandi kugirango batange imbabazi?

Samputu:imana yambwiyeko ngomba gutanga imbabazi nkababarira kuko aribyo bizampa kongera kubaho,nta gusharira cyangwa guheranwa n'agahinda.Abantu bagomba kumenya ko iyo utababariye uwaguhemukiye ariwowe bigaruka.Kwibuka abacu tubaha icyubahiro cyangwa kubahesha agaciro ntiwabikora waraheranywe n'agahinda.Ntiwabikora ufite urwango mu mutima wawe kubibuka neza  icyiza ni ukwimikaza urukundo ukarushyira imbere ya byose nibwo butwari,ni bwo bugabo  nibyo byonyine biruta ibindi bisigaye  twakora byo kubaha icyubahiro bakwiye.

ing:Samputu umuziki wawe ugaragaramo intwatwa abatabizi wabasobanuriraute?

Samputu:Ni umwimerere nyarwanda wa kinyarwanda ntibyigeze bihabwa gaciro kugeza na n'ubu kandi biri muri bimwe u Rwanda rutunze mu muco dufite twihariye byaduhesha ishema n'agaciro.Umugabo Kajeguhakwa niwe wadutoje gukunda gakondo . 2003 nabonye iyerekwa kuri muzika y'abatwa mpita mbigarukaho mpimba indilimbo z'intwatwa aribwo nabonaga igihembo ndetse ntumirwa i Nwe York aho najyanye bwambere inanga n'umuduli ,amakondera  n'ingoma bimpesha uburenganzira busesuye bwo gukora umuziki wanjye muri Amerika.IMG-20170421-WA0015

                           Samputu ari kumwe na Orchestre zijyera kuri mirongwitanu

ing:Samputu waduha ubuhamya bw'umuntu  Laguer mwabanye muri Nyampinga ni uko wabonaga umuziki we?

Samputu:Laguer yarafite impano yihariye yari intwari, yanyigishije gitari twicaraga hamwe i Ngoma kurya kane tukandika indilimbo tuvuye mu gashyamba kabaga hariya hafi.Icyambabaje ni uko Laguer yitabye imana akiri muto n'ibihangano bye bidasohotse.Indilimbo nyinshi muri nyampinga zahimbwe na Laguer nka suzuki n'izindi.Laguer yari(versatile) bivuga ko yari intore kuko yarazi guhamiriza,gucuranga ,guhimba indilimbo ,agakora siporo ubukorikori bwose yarabuzi yarafite impano zitandukanye. Umuziki nyarwanda iyukozwe neza utunga nyirawo. Umuhanzi Sapmputu Jea Paul awuzengurukanyishije isi aririmba ahabwa ibikombe.

Ephrem Nsengumuremyi

(Visited 132 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *