Abategetsi batinya Demokarasi baniga itangazamakuru :Visi meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Gasabo Mberabahizi we ararituka akaryandagaza mu ruhame.

Ibitangazamakuru bigira ubwisanzure, ariko umunyamakuru yarabubuze? Ubwisanzure bw' ibitangazamakuru n'ubw'umunyamakuru buhurirahe?butandukanirahe?biva kuki?biterwa n'iki?iyo unize itangazamakuru witwaje umwanya wicayeho hirya yejo iyo uwuvuyeho  wifuza kunyuzamo akarengane kawe.laymond

                             MBERABAHIZI watutse itangazamakuru [photo archives]

Mu Rwanda ubwisanzure bw'itangazamakuru bwo burahari,ariko ubw'umunyamakuru bwo bavuga ko ntabuhari?Umunyabubasha we kuki yumva yagenda hejuru y'amagi akayamena bigacecekwa ?ahubwo agashakako yavugwaho ibyiza atakoze.Umunyamakuru nawe  kuki yakora ibitazanira inyungu igitangazamakuru?Umunyamakuru nawe mbere yabyose niyishyiremo gukunda umwuga bityo ateze igihugu imbere. Ubu ubushakashatsi bukorwa bwerekana ko hagati mu banyamakuru ishyamba atari ryeru kuko babanye nabi.Isesengura rikomeye  ryerekana ko bashaka kuba abatoni b'ingoma kandi yarakoshejwe bamwe batayemera ,abandi bayirwanya,n'ubwo nta nshuti ihoraho ,nta n'umwanzi uhoraho ku ngoma.Ikindi kibazo gihangayikishije itangazamakuru ni umwe mu bakozi ba RGB usigaye uzenguruka uturere ashakisha abanyamakuru bakoze inkuru kuri ba meya batuzuza inshingano akabizeza ko azabafasha zigakosorwa kuko abifitiye ububasha.barore                                        Barore Perezida wa RMC ibi ubivugaho iki? [photo archives]

Mbega kwivanga uvangira itangazamakuru urishakisha  uburamuko bw'igifu?Ibi se nabyo n'ubunyamwuga?umunyamakuru asabwa gutara nyuma agatangaza inkuru yubaka abene gihugu. Umunyamakuru agomba gukora inkuru agendeye ku bimenyetso. Aha rero niho ruzingiye kuko umunyabubasha yimana amakuru yitwaje ko ntawagira icyo amutwara kuko uwo munyamakuru atariwe wamugabiye.Visi meya Mberabahizi  yahagaze mu numa Rutunga ya Gasabo avuga ko umunyamakuru utabasha kwikura kuyo yaneye yakumarira iki? Ubuse ko hataratangazwa umwanzuro wafatiwe Mberabahizi mu gikorwa kigayitse cyabereye mu ruhame.Uyu Mberabahizi avugwaho kugira igitugu gikabije kuko tuganira we yambwiye ko yavugaga abavangira itangazamakuru,ariko kuvuga abarivangira  ntashyiramo bose.

Uruhande rumwe bizwiko hari abanyamakuru batagira gahunda yubaka itangazamakuru ,ahubwo bigize abasesenguzi b'inkuru za bagenzi babo kugirango babagushe mu mutego biyerekana ko ari abatoni kandi ari ubugambanyi.Ihuriro ry'abanyamakuru (maison de la presse)hari abanyamakuru baharwaniye kubera gushaka ubutoni. Abanyamakuru biha gusesengura inkuru cyangwa ikiganiro mu genzi wabo yakoze kivuga kubo baziranye cyangwa inshuti zabo ,kongeraho n'uwo bakesha kuramuka ,kwishyura icumbi n'ibindi byose biniga itangazamakuru. Imikoranire y'itangazamakuru n'abanyabubasha batuzuza inshingano bikomeje kuba ikibazo kuko bigaragara ko abanyamakuru baharenganira,gusa bamwe mu banyamakuru nabo hari abavogera kuko tugomba gukoma urusyo n'ingasire:Kwimwa amakuru,gukubitwa kwamburwa ibikoresho byo gutara amakuru n'ibindi.Amahame amwe namwe akomeje kuryamirwa kubera inyungu zabamwe. Mbungiramihigo-Peacemaker

                                                       Mbungiramihigo SG MHC

Iki ni kibazo gikomeje gufata intera aho gucyemuka. Akarere ka Kamonyi umunyamakuru w'ikinyamakuru Intoza.com yakijijwe n'imana yamuremye yo yamutije amaguru yo kwiruka. Akarere ka Gatsibo ho ushobora kujyayo meya akaguhimbira icyaha iyo utemeye guhindura inkuru cyane iyo imugaragaza mu makosa. Iyo badakora neza batangira kwanga ko hagira uvuga ibyo bakora. Ikindi kibazo gikomeje guhangayikisha  abanyamakuru n'uburyo butangwamo ibihembo.?Aha hashize igihe habonekamo ikinyoma n'ikimenyane cyo kuniga itangazamakuru cyane aho hahembwa bamwe gusa,kandi nabwo ntabwo baba bakwiye kuvuga ngo zana inkuru wakoze uhembwe.Bamwe mu bakomiseri ba RMC  bakora umurimo wabo neza bakwiye no kubishimirwa,naho  abandi barakemangwa kuko bashaka guhutaza umunyamakuru mugihe yabitabye.

Bamwe bagira imvugo yo gushaka gutuka umunyamakuru imbere yabo baburana,ikindi kwihanukira ugacira umunyamakuru urubanza ukamutesha agaciro ubwo uba wumva ukora byiza?mugihe utanaretse akuzanira ibimenyetso kandi nabwo ashobora kubikwima k'ubw'umutekano cyangwa gutegereza ko uwatangajweho inkuru yemera umwanzuro wa RMC utawemera hakiyambazwa inkuko,ese gutuka umunyamakuru nibwo uba umukomiseri w'igihangange?ibi nibidakosorwa hazaba andi matora vuba kuko umunyamakuru natangira kwanga ko umukomiseri aza mu rubanza rwe hazaba hatangiye kuzamo amakimbirane. Ibibazo n'inzangano bishire naho ubundi imizinga yavamo imyibano. Umunyamakuru Mutuyeyezu Osward ukorera CTY Radio umwe muri bagenzi be yaramucishije umutwe.Imana igutabara ntumenya iyo iva.Bimaze kumenyerwa ko mu Rwanda nta sosieyete sivire ihaba kuko ihaba yakabajije impamvu.1467585985Gonzaga-Muganwa

             Itangazamakuru rirahohoterwa bakicececyera: Muganua SG ARJ[Photo archives]

umuntu nka Mberabahizi Raymond atuka itangazamakuru mu ruhame? Frank Habineza uyobora ishyaka Green Patry niwe wenyine wavuze ko itangazamakuru rikwiye umwanya uhamye mu miyoborere y'igihugu. Itangazamakuru nirwo rumuri rutamurura igihu ,bityo umwenegihugu akabona iyo ava niyo ajya. Mu Rwanda itangazamakuru ribarizwa mu kwaha kw'abanyabubasha ,ariko inzira n'ebyeri:Umutekano w'umubili ,kongeraho uw'igifu bigasozwa na mpemuke ndamuke yo yabaye icyorezo muri bamwe mu banyamakuru.Amashyaka yose ari mu Rwanda ntatinyuka kuvuga nkuko ahandi bigenda,ahubwo hose bashima nibitariho.Ibi bikaba byarabaye umuco mubi wanze gucika.Abanyarwanda bararega sosiyete sivire ko ifite intege nke,bikaba ariyo mpamvu itangazamakuru rihozwa ku nkeke.

Abayobozi batuzuza inshingano bahora bashaka ababumvira icyo babavuga maze kugirango bahore baramya umugati bagabiwe. Uko umubiri uhangana n’abarinzi bawo kugirango udacika intege ninako bimeze ku bategetsi bakora amakosa bityo bagatinya demokarasi bagahitamo guhohotera itangazamakuru.  .Sosiyete sivire igamije gukora ubukangurambaga mu baturage kugirango bamenye uruhare bagira mu miyoborere y’igihugu cyabo no guharanira uburenganzira bwabo.Kandi ni itangazamakuru niho ribarirwa.Itangazamakuru ,sosiyete sivire na Leta bagomba kuzuzanya kuko bose bakorera abaturage.

Ikindi kivugwa n'uburyo hahoraho igicu  kitajya gitamuruka ngo umucyo uboneke. Iyo ugiye kureba imwe mu mikorere hagati ya RGB na RMC usanga habamo ikibazo kuko kimwe gishaka kwereka ikindi ko aricyo kinyembaraga zirenze urugero. Isesengura ryanjye kongeraho ibyo nakuye ahantu hatandukanye hizewe ni uko RMC ari urwego rw'abanyamakuru kandi bibonamo  kandi  rubunganira muri byinshi bibateza imbere,naho RGB ishaka kwiha ububasha bwo guhonyora itangazamakuru ,ariko mbere yabanje guhonyora RMC. Umwe ati:Mbere yo gukubita umwana ubanza se umubyara.Abandi bati: RGB :Siyo kibazo ,ahubwo ikibazo ni bamwe mu bakozi bayo bavuga ngo uzi naraje nte?uzi narahawe nande?abandi bati:ikimenyane cyo kutubahana nacyo cyateje ibibazo.Ibihe biterekana uko ejo hazaza hazamera nibyo byubaka urwangano ,aho kubaka urukundo. Imuka nawe genda nibyo bikwiye gucika.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *