Banki nkuru yÔÇÖ igihu mu kiruhuko kizabukuru

U Rwanda rumaze gutera intanbwe ishimishije mu nzego zitandukanye ndetse n’amahanga ntasiba kubishimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyane ko n’abaturage babigaragaje bitorera itegeko nshinga bifuza ko umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda.Abavangira leta ntibabura.Umunyarwanda ati:Nta byera ngo de!! Ni muri urwo rwego ubu abanyarwanda basaba Perezida wa repubulika kubabariza cyangwa kubasabira Banki nkuru y’igihugu ku bw’imikorere idasobanutse ya zinwe muri banki na micro finance ndetse naza sacco.

Aha babivugira cyane mugihe bahabwa amakuru na zinwe muri za micro finance zibaca inyungu zimirengera nka 3.5 mu kwezi ndetse wanatinda kwishyura ugasanga baguciye andi 3.5% mu kwezi. Ubusanzwe tumenyereye ko banki zica 1.5% ku kwezi bihwanye na 18 % n’aho 3.5 % akaba angana na 42% mu mwaka. Mugihe rero Banki nkuru y’igihugu yo itangaza ko inguzanyo zitishyurwa neza zazamutse ntayindi mpanvu kuko izi nyungu zikabije zituma uwasabye inguzanyo atabasha kuzishyura kugihe. Iyo rero hajemo no gutinda kwishyura kubera impamvu zitandukanye, izinyungu zigera kuri 84% ugasanga umuturage aravunikira banki gusa we n’umuryango we bagasigara amara masa bityo bituma imishinga myinshi itangira aliko ntigire umusaruro igafunga imiryango hakiri kare ndetse bica intege abaturage ntibanagane byabigega byabashyiriweho nka BDF,kuko nayo ikemengwa kutuzuza inshingano. Aha rero abaturage bibaza niba koko Banki nkuru izi neza niba izi nyungu ziba muri izi microfinance,cyangwa banki zimwe na zimwe?john

                 John Rwangombwa [Photo Archives]

Aha twatanga urugero nka Letshego Limited na Receiver wabo Nishinwe Claudine. Mugihe cya Kanimba akiyobora Banki nkuru y’igihugu bivugwa ko ngo abaturage babonaga amakuru yo kumenya ibigo byagenzuwe ndetse nibihano byafatiwe, ariko ubu baribaza niba Guverineri Rwangombwa we atarigiriye mu kiruhuko cyiizabukuru kuko mu binyamakuru byandikwa hagaragaramo gusa za cyamunara ku bwinshi ukibaza niba ari icyorezo cyangwa se niba atari akarengane. Ndetse abaturage batunga agatoki abahesha b’inkiko dore ko bo hari nabazi guhimba imanza cyane nk’izo bahimbaga zishamikiye kuri Gacaca, bagira akandi kazina kitwa ba Receiver ba (RDB) cyane ko abaturage batishimira uburyo babatereza cyamunara cyane ko batanasobanukirwa amabwiriza agenga izo cyamunara ndetse n’uburyo bakorana na mabanki.

Bikoma cyane Umwanditsi mukuru wa RDB ko ashimishwa gusa no gutanga uburenganzira bugurisha ibyabo atanabanje kumenya ukuri ku cyatumye umuturage atinda cyangwa ananirwa kwishyura. Aha abaturage bakifuza ko itegeko rigenga ibyamunara bya ma banki byabasubira mu nkiko kuko nubundi usanga akenshi nyuma ya cyamunara inkiko zibitesha agaciro kuko biba bitarubahirije amategeko n’amabwiriza cyane ko noneho hari n’inkiko z’ubucuruzi. Mu ijwi ry’abaturage batugana bifuza ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwavugurura imikorere ya Banki nkuru cyane ubugenzuzi mu ma banki mato naciriritse cyane ko zitabereyeho guteza cyamunara ahubwo ari uburyo bwo guteza imbere ubukungu bw’igihugu biciye mu baturage .

Abaturage bakibona mu mabanki aho kuyahunga kubera kudakorera mu mucyo ndetse bagasaba n umwanditsi mukuru kujya ashishoza ntahubukire gutanga uruhushya ruteza isambu y’umuturage cyamunara kandi kuko ari ibyo ahabwa kubera ko atejeje ku mpamvu zizwi z’izuba ryatse nko mu ntara y’iburasirazuba. Ibi byufuzo by’abaturage birareba Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu kuko niwe ugomba gutanga igisubizo. Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *