M23 yasubiye mu ishyamba iyobowe na Col Mboneza Joseph

Urugamba rw'ishyamba rukuraho ingoma itagira icyerekezo ,naho igifite ntitsindwa. Urwanira ukuri ntatsindwa. Amayeri menshi ya kinyeshyamba arerekana ko M23 iyobowe na Col Mboneza Joseph.

Amakuru atandukanye agenda ava ahizewe yemeza ko cyangwa ahamya ko  Col Mboneza ava indimwe na Gen Laurent Nkunda wigeze kuyobora umutwe wa CNDP warwanyaga Leta ya Perezida Kabila mu gihugu cya Congo Kinshasa. Nkuko bizwi izina Zayire rimaze kuvaho hakagaruka irya Congo Kinshasa nta mutekano wongeye kuboneka mu burasirazuba bwaho. Col-Sultani-Makenga-wari-ukuriye-M23-ntibizwi-niba-yaba-akiri-muri-Uganda-cyangwa-yaratorotse

                                      Gen Makenka M23[Photo Archives]

Gen Laurent Nkunda we yaje kunanirwa urugamba kuko yaje no gufungirwa mu Rwanda. CNDP yahise yiyunga na Leta y'i Kinshasa ingabo zari ziyobowe na  Gen Ntaganda Bosco. Umuzimu w'intambara muri Congo Kinshasa waburiwe inzuzi kuko Gen Ntaganda yongeye kugaruka kwigomeka mu mashyamba yo mu burasirazuba bw'icyo gihugu. Ibi ntibyatinze kuko nibwo hadutse umutwe wa M23 uyobowe na Gen Makenga mwene wabo wahafi na Gen Nkunda.

Ibi ntabwo byatinze kuko M 23 yacitsemo kabili haba iyaje kurwana isigaranywe na Gen Makenga ,naho iya Pasiteri Runiga iba iratsinzwe ihungira mu Rwanda. Ibihugu by'Afurika byanze kurebera birasa M 23 ya Gen Makenga ihungira mu gihugu cya Uganda.Ubu rero biravugwa ko M 23 igizwe n'abasirikare bagera 750 bari mu burasirazuba bwa Congo aho bahoze mbere yuko birukanwa n'igisirikare cy'Afurika yunz'ubumwe.Mu gihe muri Congo mu minsi ishize hatutumbaga intambara hagati y’abahoze ari abarwanyi ba M23 na Leta ya Congo bikavugwa ko hanabayeho imirwano ikaze ya M 23 iyobowe na Col Mboneza Joseph. laurentnkunda_395                                              Gen Laurent Nkunda[Photo Archives]

Igihugu cya Uganda cyo kikaba cyaratangaje ko Abarwanyi bagera kuri 750 bahoze mu mutwe wa M23 bari barajyanywe mu kigo cya Gisirikare cya Bihanga mu Karere ka Ibanda  baburiwe irengero.Aba barwanyi bari bahawe ubuhungiro mu gihugu cya Uganda nyuma baza kwemererwa guhabwa amasomo abemerera gusubira mu buzima busanzwe.Igitangaje ni uko nyuma yaho bitangarijwe n'igihugu cya Uganda ko abarwanyi ba M23 baburiwe irengero haje kujyaho itsinda ry'igisirikare rigizwe n'ibihugu:Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, u Bushinwa, u Rwanda na Tanzania riyobowe na Col Henry Isoke wo mu ngabo za Uganda, UPDF, ryasuye iyi nkambi ya Ibanda bahura n’abahoze ari abarwanyi muri uyu mutwe. Abandi bati: Ibyo sibyo kuko bashobora kubamenyesha ko babasura bagatega bakaza abandi bagasigara k'urugamba barwana.

Ukuri ni ukwande?ikinyoma nicyande?Muri iyi nama batunguwe no gusanga abarwanyi bagera kuri 750 baratorotse ikigo cya Gisirikare cya Bihanga aho bari bacumbikiwe.Amakuru y’ukuburirwa irengero kwabo aje mu gihe hari hashize iminsi bivugwa ko abahoze muri uyu mutwe bari gutegura kugaba igitero kuri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’imyaka itatu uyu mutwe wa M23 utsinzwe n’ingabo za Loni zibumbiye muri burigade ishinzwe gutabara aho rukomeye.Murabyibuka neza ko mbere y’uko M 23 itsindwa, uyu mutwe wari warigaruriye umujyi wa Goma, gusa uza kuwamburwa n’Ingabo za Loni zifatanyije n’iza Congo, FARDC. Kuva icyo gihe, abo barwanyi bahungiye mu bihugu bya Uganda n’u Rwanda bashyirwa mu nkambi mu gihe bari bategereje guhabwa imbabazi.IMG-20170510-WA0003

                                             Col Ndemezo uyoboye M23[Photo Archives]

Muri iki kigo cya gisirikare cya Bihanga abatoroka biyongera buri munsi bikaba bicyekwa ko aba barwanyi baba barigusubira muri Congo gutegura intambara nkuko Leta ya Congo yari yabitangaje ko izi ngabo zinjiye ku butaka bwabo.Mu minsi ishize hari bamwe muri aba barwanyi basaga ijana bari bafatiwe i Mbarara muri Uganda biyoberanije bashaka gusubira muri Congo.Bamwe mu basirikare bakomeye bakomeje gushyirwa mu majwi batorokanye abasirikare benshi harimo Lt Col. Yusufu Mbonyeyezu, Maj.

Mwamba na Lt Col. Innocent Rukara kugeza ubu ariko umukuru wabo Gen Makenga ahantu ari hakaba hataramenyekana. Amakuru azunguruka hose  yemeza ko Col Mboneza Joseph  ariwe muyobozi w'igisirikare kuko banga  kugaragaza Gen Makenga. Impamvu ni uko Gen Makenga nawe ashinjwa ibyaha byo gushyira bana mu gisirikare no kubuza igihugu umuendezo.Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *