Rwanda: Abakozi barambiwe ishyaka PSR kubera Depte Rucibigango utuzuza inshingano

Depite Rucibingango nabo basangiye ishyaka ntibavuga rumwe kuko bavuga ko aritwara mu mufuka w’ikote rye.Ubu birashyushye hagati mu ishyaka PSR kubera ko rikorera mu bwiru,kandi ikindi rikaba ritagira aho ribarizwa uretse mu ihuriro ry’amashyaka.

Tariki ya 30 mata 2017 nibwo ishyaka PSR ryakoze ikiganiro n’itangazamakuru,ariko igitangaje wasangaga abanyamakuru baruta kure abarwanashyaka baryo. Ishyaka PSR ryashinzwe mu nkubiri yo gushinga amashyaka menshi yari mu Rwanda kuko FPR yashinjaga MRND kuniga Demokarasi  y’ubwisanzure bwa rubanda. Ishyaka PSR muri Guverinoma y’inzibacyuho naryo ntiryatanzwe ryari riyobowe na Depte Rutijanwa Medard,ubu waburiwe irengero muri politiki nyarwanda.ruca

          Depite Rucibigango perezida w' ishyaka PSR[Photo Archives]

Niba rero ishyaka ribaho kubera abarwanashyaka nabo bakaba baratangiye kwigira muyandi mashyaka gushakishayo umugati mu minsi itaha rizaba risigayehe?. Ubwo rero Depte Rucibingango yakoranaga ikiganiro n’itangazamakuru bamwe mu barwanashyaka ba PSR ntibumvaga ukuntu nabo bazabona umugati wa politiki uvuye ku ishyaka ryabo. Ikindi bamwe mubashinze PSR bakanayibera abarwanashyaka bibaza niba bazashyira bakaba abanyapolitiki cyangwa niba bazahora  bumva ishyaka ari iry’umuntu umwe gusa.

Umwe twaramubajije tugira tuti,ese ishyaka ryanyu rikorera he?ajya kudusubiza yagize ati: Twebwe ntabwo tuzi aho ishyaka rikorera cyeretse nk’ubu haba habaye igikorwa nk’iki nibwo Perezida w’ishyaka Depte Rucibigango aduhamagara tugahura ,kandi nabwo duhura rimwe mu mawaka iyo hazaba umunsi mukuru w’abakozi nk’uyu. Umwe yadutangarije ko yavuye muri PSR akaba agiye kwishakishiriza ahandi kuko ngo iy’amazi abaye make  bamwe bareguka. Ngiyo politiki nyarwanda,ishyaka PSR ntahantu rigira rikorera mu Rwanda,ntirigira uwo wakwiyambaza  mu gihe wagize ikibazo.

Depte Rucibigango twaramubajije tuti nyakubahwa Hon ko hano bamwe mu barwanashyaka bagushinja ngo ishyaka ryabaye iryawe gusa ikindi ntirigira aho ribarizwa uretse mu ihuriro ry’amashyaka menshi urabivugaho iki?Hon Rucibigango ati: Abo bavuga ibyo niyamyumvire ya kera ushaka azaba umurwanashyaka udashaka azagende. Hon biravugwa ko nta biro ugira byaba aribyo koko cyangwa urabigira?Hon Rucibigango ikibazo si ibiro ikibazo n’imyumvire.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *