Rwanda:Urwego rwÔÇÖamagereza ishyamba siryeru

Itoroka ry’abafungwa n’abagororwa n’inkongi zibasira amagereza ntibivugwaho rumwe.Ikiraje inshinga ni ugukumira ibyo byose bitesha agaciro uburenganzira bwa kiremwamuntu. Sosiyete sivili n’itangazamakuru byararuciye birarumira.

Mu Rwanda hatangiye inama  yo mu bihugu by’Afurika ivuga ku buryo bwa kinyamwuga bwo kurinda imfungwa n’abagororwa.Iyi nama yatangijwe na Minisitiri w’ubutabera Josnhon Busingye we ufite amagereza mu nshingano ze. Ibi rero by’iy’inama bibaye mu magereza amawe n’amwe hamaze igihe havugwamo ibintu bitari byiza.businjye

                                      Minisitiri Busingye ufite amagereza munshingano ze[photo archives]

Ese iy’imana izabikosora cyangwa izaba amasigara cyicaro?ese ubundi mu Rwanda habaye iki cyo gutuma abafungw abatoroka gereza ya mageragere?Dore bimwe mu bivugwa byagaragaye muri amwe mu magereza :Gereza ya Rubavu iba Nyakiriba yarahiye ibi byatunguye abantu kuko yubatswe vuba ukibaza icyabiteye?Gereza ya Kigali 1930 nayo yarahiye yenda yo wavuga ko yubatswe kera. Gereza ya Kigali yimuriwe Mageragere abafungwa n’abagororwa baje gutoroka,hari uwakubiswe arapfa kwiyongeraho uwarashwe atoroka.rwigamba george                              CGP Rwagamba umuyobozi w' amagereza[photo archives]

Umugororwa witwa Rugamba Jovan yaratorotse afatirwa mu gihugu cya Uganda,ariko n’ubwo yafashwe akagaruwa mu Rwanda ntihagaragaye impamvu zitoroka rye. Gereza ya Kimironko yarahiye nayo kugeza ubu ubuyobozi bw’amagereza ntibwagaragaje icyateye iyo nkongi. Gereza ya kimironko abafungwa n’abagororwa barigaragambije,nabyo ntibikwiye.rwamagana4

                            Abacungagereza bambikwa amapeti[photo archives]

Abasesengura ku itoroka ry’abafungwa n’abagororwa byaterwa n’ubumenyi buke bwabacunga gereza kuko badafite uburambe. Abandi bakavuga ko ubucungagereza bukozwe n’abasezererwa mu gisirikare byaba byiza kuko baba barakoze uburinzi butandukanye.jovan yarakatiwe

                                            Rugamba Jovan mbere yo gutoroka[photo internet]

jovan                            Rugamba Jovan asubizwa muri gereza ya mageragere[photo internet]

Inama nyafurika rero ishobora kuzavugurura byinshi ni ukuyihanga amaso.Ikindi cyagaragaye mu itumirwa ry’itangazamakuru n’ubwiru bwabayemo bushingiye kuwatumiye kuko hari nabo yatumiye batagira aho babarizwa hazwi.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *