Umutungo wa ADEPR ukomeje kubaganisha mu butabera:Pasiteri Ndababonye Damien nawe yatawe muri yombi

Imanza izahuye ADEPR yarigeze ahakomeye ,nigute buri muyobozi wayo wese akekwaho kunyereza umutungo ashinzwe.

 Ubwikanyize no kutubaha imana bikomeje kugaragaza ubupagani bwari bwishishe muri nyobozi ya ADEPR. Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzinyayo.com arahamyako Pasiteri Ndababonye Damien uyobora Paruwase ya ADEPR  Buhoro mu karere ka Nyamasheke nawe yafunzwe akekwaho kugira ukuboko kwikoreramo kugakabya.IMG-20170515-WA0002

                Pasiteri Ndababonye ngo yiteguye kumena amabanga ya Tom[photo archives]

Pasiteri Ndababonye niwe Tom Rwagasana yari yarashinze imfashamyumvire mu rurembo rw’iburengerazuba rushakisha amafaranga mu nzira zose. Amakuru atugeraho yemeza ko yatawe muri yombi tariki 13 Gicurasi 2017 akurikiranweho kunyereza umutungo w’uruganda rw’icyayi  COTEGA Gatare.

Andi makuru avugwa kuri Ndababonye ni uko akekwaho ubufatanya cyaha bwahafi n’uyobora ururembo rw’iburengerazuba Pasiteri Kagibwami Tharcisse gukoresha nabi umutungo wa ADEPR,bikaba bivugwako  n’umusanzu wa Dove Hotel Gisozi ushobora nabo kubaganisha aho Tom Rwagasana ari na Mutuyemariya Christine bafatanije kuwunyereza .Ibi rero nabyo byatumye ngo Pasiteri Kagibwami uyobora ururembo rw’iburengerazuba agira ubwoba  bwinshi akaba yabuze icyo gukora kuko icyamubagaho cyose yaganaga shebuja none  nawe akaba yibereye mu mazi abira.

Kimenyi Claude.

(Visited 1,735 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *