Akarere ka Nyaruguru karatabarizwa Habitegeko Francois meya w’akarere ka Nyaruguru igitugu,iterabwoba no gutonesha niyo mihigo.

Inkuru yabaye kimomo hagati ya Meya Habitegeko na Gitifu w’akarere Kayitasire none birangiye amwirukanye.

Meya Habitegeko yandikiye inzego zitandukanye arega Gitifu w’akarere Kayitasire Egde ko atamwubaha ariko ikigenderewe bapfa amwe  mu makosa ya Habitegeko,ashingiye ku itonesha n’igitugu byubatswe na meya Habitegeko mu karere ka Nyaruguru.NGARAMBE

              SG FPR Ngarambe niwe abaturage ba Nyaruguru batezeho igisubizo cyo kwirukana Habitegeko[Photo archives]

Uko bwira bugacya ahandi mu turere mu karere ka Nyaruguru ho siko bimeze,kuko biragaragarira buri wese ko igicu cyabuditse. Meya Habitegeko yikwitwaza ko ngo FPR yamuhaye akarere ka Nyaruguru ngo akore amakosa nko gushaka kwishyurwa facture y’umugati yajyanye iwe mu rugo,ariko mu busesenguzi ntiyamutumye gukorera abaturage bamuhaye kuyobora amakosa, cyangwa gutoteza abakozi b’akarere .. Ngarambe Francois umunyamabanga wa FPR ushobora gusanga abo atuma  mu karere ka Nyaruguru bamuha amakuru y’ibinyoma.Ubuse yamenye amakosa Habitegeko akora. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francisis nawe nabaze Habitegeko niba igitugu n’iterabwoba no gutonesha byubaka ubumwe bw’abaturage.kaboneka kio                                                   Nyaruguru barasaba Minisitiri Kaboneka kubasura[Photo archives]

Ubwo twari mu karere ka Nyaruguru twagerageje gushaka umuyobozi w’akarere  ariwe meya Habitegeko Francois yanga ko tubonana  muhamagaye ambwira ko we afite abanyamakuru be bavugana bakaba arinabo bamukorera inkuru. Aha rero bivuzeko yishe itegeko nk’uko yica nandi yose.Twashakishije amakuru mu bantu batandukanye. Bamwe bo mu nzego z’umutekano zaba izikorera mu karere ka Nyaruguru cyangwa izo ku rwego rw’intara tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa ku bw’umutekano wabo,tuganira bagize bati: Habitegeko Francois iyi ni manda ya kabili ,ariko ajya kujyaho yakoze amakosa ahanitse kuko buri murenge yari yashatsemo umujyanama wazamufasha kuzakora ibyo yifuza mu karere biramwangira ,bityo FPR yongeye kumugirira icyizere azana umujinya wo kwirukana uwo batavuga rumwe cyangwa utaramufashije kugera ku ntego ye.

Dore uko buri murenge uwo yifuzaga kuzaza muri njyanama y’akarere akaza gutsindwa amatora: Umurenge wa Cyahinda:Kabanda Jean Bosco inshuti ye ikomeye bafatanya muri byose bivugwa ko ngo no mu bucuruzi bw’akabali kari mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye bagafatanije. Kabanda kugeza ubu imodoka ya Leta yahawe yo gukora imirimo y’ikigo cy’ishuri niyo itunda inzoga ziva mu gihugu cy’uburundi zigacuruzwa muri ako kabali kabo. Ikindi Kabanda yavuzweho ubucuti n’umwana w’umukobwa witwa Ntakirukimana nyuma baza kumujyana kwiga mu kigo cy’amashuri cya Bigugu kiyoborwa n’undi uba mu gatsiko kabo witwa Muhigana.Tariki ya 21/Gicurasi 2017 nahamagaye Muhigana kuri telephone ye 0788471824 mubaza irengero rya Ntakirutimana wo ku musozi wa Muhambara mu murenge wa Cyahinda wigaga ku ishuri rye ambwira ko nawe atazi irengero rye.Umurenge wa Nyagisozi:Ngezwenayo Emmanuel.Umurenge wa Mata:Habanabakize Jean Bosco.hb

                                                               Habitegeko arahirira kuba meya[photo internet]

Umurenge wa Rusenge:Niyitegeka Fabien wari visi meya bakorana we ntiyagarutse kubera amakosa menshi y’umurengera yari yarakoze muri manda bari barangije.Umurenge wa Munini:Ndagijimana Sylvestre.Umurenge wa Ruheru:Bosco mwene Kamazi utwara imodoka y’akarere ka Nyaruguru.Umurenge wa Busanze: Nsanzimana Fidele.Umurenge wa Kivu:Emmanuel Murwanashyaka.Umurenge wa Ruramba:Musafili akora mu cyayi cya Mata.Umurenge wa Ngoma:Habitegeko Francois.Umurenge wa Ngera: Jean Marie.Dukomeza tuganira bantangarije ukuntu Meya Habitegeko yagiye arenganya bamwe mu bakoze b’akarere atangirira kuwahoze ari Gitifu w’umurenge wa Munini  Katabarwa Richard yaje gushinjwa na Habitegeko amakosa atandukanye harimo gutema ibiti bya Leta hamwe n’undi witwa Bugingo Jean Chriystome warushinzwe ubutaka. Meya Habitegeko amaze kwirukana Kabatarwa na Bugingo bagannye ubutabera kugirango bubakureho igisuzuguriro cya Habitegeko none baratsinze.

Ese ko Minisitiri Busingye ajya avuga ko abashora Leta mu manza bazabibazwa Habitegeko wabigize umuhigo we azabibazwa ryari?Nkurunziza Onesphore nawe yari Gitifu w’umurenge wa Muganza nawe Habitegeko yaramwirengeje. Itonesha rya Habitegeko ryagaragaye kuri Byukusenge Assumpta wagizwe Gitifu w’umurenge wa Nyagisozi yaramaze imyaka ine yose ari uwa gateganyo. Aha biravugwa ko ngo bari bafitanye amabanga yihariye yatumaga Byukusenge atsindwa ibizamini ,ariko Habitegeko akamugumishaho.Uwimana Jean Pierre niwe wamamaje Habitegeko. Uyu Uwimana yari yarananiwe kuyobora ikigo cy’amashuri cya Nyamyumba none yamugabiye umurenge wa Muganza amwitura ibyo yamukoreye.Itonesha rya Meya Habitegeko rigaragarira mu bakozi aho ubu hari uhemberwa imyanya ibili: Ndabasanze Augustin ubu akora nk’umunyamabanga wa Meya kandi mu busanzwe ashinzwe itorero mu karere ,kuko uwari umunyamabanga wa Meya Niyibizi Beatha yamujyanye mu butaka amuziza ko atamwibonamo.Kanyarwanda Eugene yagombaga kujya mu murenge wa Nyabimata aranga Habitegeko amushyira mu murenge wa Rusenge kuko ariho hafi yiwe.Jules Habumugisha akekwaho kunyereza amafaranga ya VUP  mu murenge wa Nyagisozi haramunanira aza kuvugwaho kwikundira ikinyobwa cyo mu Burundi amukwepeshereza mu murenge wa Ngoma naho ikinyobwa cyo mu Burundi barahahuriye yanga kugitetereza binaniranye amuhisha mu murenge wa Ruheru. Kabanda Jean Bosco ayobora ikigo cy’amashuri cya Cyahinda yashatse ko aba Visi meya birananirana,niwe bafatanije ubucuruzi bukomeye.egide-2                     Kayitasire waari gitifu wa karere ka Nyaruguru meya Habitegeko yamwirukanye[Photo internet]

Kabanda avugwaho kuzuza inzu zihenze ku Karubanda na Tumba ho mu karere ka wa Huye.Abantu bibaza PAC igihe izagaragariza inyerezwa ry’umutungo Kabanda yanyereje n’ubu akinyereza.Bivugwa ko ngo uwitwa Nyilindekwe ariwe ubibakorera. Habitegeko abamubona atoteza bamwe mu bakozi bo mu karere ngo basanga nta gitangaza kuko ngo aniga   mu isemineli nto ya Karubanda yajyaga atoteza bamwe mubo biganaga abashija ko ari ibyitso by’Inkotanyi.Bamwe mubo yatotezaga tuganira  baduhaye amakuru tuzabagezaho ubutaha. Ubu rero abasesengura ibya Habitegeko ngo basanga ashaka gufunguza inshuti ye magara yitwa Dr Kabilima Jean  Demescene ufungiwe icyaha cya jenoside. Umusaza Nkwaya yigeze gushinja Habitegeko ko yaba akekwaho  imyitwarire itarabaye myiza  1994,nyuma Burugumesitiri wa Komine Nyakizu Nyamukaza Angelo aramurekura. Ubu uwo musaza Nkwaya yashyizwe mu bumwe n’ubwiyunge ngo atazongera kuvuga kwicyo kibazo. Inzego zibishaka zizibarize Nkwaya azaziha amakuru yose kuko aracyariho. Abashinjaga Dr Kabilima harimo umusore witwaga Museruka Theoneste yarishwe ajugunywa muri Nyabarongo.Ikindi kivugwa ni bamwe mu bakozi b’akarere ka Nyaruguru bajujubywa na Meya ko batateye amatente none bitaba polisi,kandi itegeko rivuga ko umukozi utujuje inshingano abisabwa na nyobozi  aho kujyanwa mu bugenzacyaha.

Abacungira hafi barasanga ari uburyo bwo kubirukana. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nikemure ikibazo cyo mu karere ka Nyaruguru.Ikibabaje n’uburyo Habitegeko yashinje Katabarwa Richard gutema ishyamba ry’akarere kandi uwaritemye akaba abifungiwe anabisabira imbabazi,Katabarwa yazize iki?mbega akarengane kavuza ubuhuha muri Nyaruguru.Ubwo twari mu karere ka Nyaruguru twahamagaye Ndabasanze Augustin  kuri telephone ye  0788670276 ubu wagizwe umunyamabanga wa Meya kandi ashinzwe Intore z’akarere tumubaza ukuntu ahemberwa imyanya ibili n’uburyo ayikoraho ahita afunga ikiganiro.Igitugu cya Habitegeko cyagaragaye akuraho umuryango w’urubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994  witwa Zilikana kugeza naho bamwe basigaye batinya kujya kwibuka.Ikindi kivugwa n’uburyo Habitegeko yananije koperative y’ingabo zavuye k’urugerero yitwa Ntukabumwe. Ibi rero tugasanga ari ukudaha agaciro kubohoza igihugu. Navuganye na Emmanuel umwe muri izo ngabo zavuye k’urugerero kuri telephone ye igendanwa 0784763700 mubaza ibibazo bafite n’uburyo koperative yabo ihagaze?Yantangarije ko batangiye ari abantu icumi ariko ko bafite ikibazo  cyo kunanizwa babahindurira amwe mu masezerano baba baragiranye.passwor                                                       Uyu ahemberwa imyanya ibiri kandi yanditse kuri umwe

Meya Habitegeko tuvugana namubajije ikibazo kiri hagati ye na Gitifu w’akarere arahakana aratsemba bukeye tariki 21Gicurasi hiriwe inama yiga kuri ayo makimbirane  none byarangiye Gitifu yegujwe. Abatanga imyanya cyangwa abagenzura imiyoborere bazatubwire ibyo mu karere ka Nyaruguru ikibyihishe inyuma. Nyaruguru  biraboneka ko hari ikibazo gikomeye gisabwa kugenzurwa neza.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *