Igihe kirageze Tom Rwagasana nÔÇÖagatsiko ke amasheke atazigamiwe abaganisha mu butabera

Tom Rwagasana intego ye n’ugucamo ADEPR ibice bibili.

Ijambo ry’imana iyurikoresheje nabi rikugirira ingaruka ugata agaciro.Ingoma ya Tom yimye amarira atemba none ivuyeho mu nduru ,mbega amadini yubu?Ikinyamakuru Ingenzi cyagaragaje ko ADEPR iyobowe n’ikipe y’abafundi ba bahemu kandi batangaga amasheke atazigamiwe.Tom Rwagasana ari mu rukiko yavugaga acishije make ,kandi mbere yavugaga we ari intare itavogerwa ,none birangiye abaye bihemu. Abakirisitu bashobora kuzamo ibice bibili.Urukiko rwisumbuye rwa gasabo nirwo ruzagaragaza ko Tom Rwagasana n’itsinda rye barekurwa cyangwa bagafungwa.DSC0198-2

                                           Tom Rwagasana mbere yuko afungwa[photo archives]

Abasesengura basanga umutungo w’itorero rya ADEPR impamvu wanyerejwe bamwe bo mu nzego za Leta zagiye zigaragarizwa ko Tom Rwagasana ari bihemu ko namwe mu masoko yahawe atayarangije aribo bamukingiye ikibaba.Amafaranga miliyari ebyeri na miliyoni Magana atatu ubu niyo yatumye Tom Rwagasana afungwa agakurikirwa na Mutuyemariya Christine warushinzwe umutungo w’itorero. Se bagabo Leonard nawe ntabwo yari shyashya kuko niwe wasinyaga ku masheke ashakamo icyacumi.Ubushinjacyaha bwabashinje ayo mafaranga bugaragaza ko bwatangiye kuyabarega kuva 2015 kugeza umunsi bafatwa.Ikinyoma cya Tom Rwagasana cyatunguye abari aho ni uko yavuze ko azira amatiku ari mu itorero.IMG-20170523-WA0001                            ADEPR ikipe y' abafundi imbere y' ubutabera[photo ingenzi]

Abakirisitu bo mu itorero rya ADEPR bari baje kumva urubanza baravuze bati: Nta nkumi yigaya koko!!bakomeje bajujura bagira bati ubuse ninde waremye amatiku kurenza Tom Rwagasana koko!! Abayobozi b’itorero rya ADEPR bafunzwe ni batandatu ariko bakizigenza ni batatu gusa.Uyu mutungo w’itorero rya ADEPR utumye havumburwa byinshi kuri nyobozi yaje yitwikiriye uruhu rw’intama.Umugabo Gasarasi samuson niwe wambere watangiye kunenga Tom Rwagasana n’ingoma ye nyuma yitwa umwanzi w’u Rwanda. Ubu rero RGB nikure Gasarasi mu gihirahiro kuko ibyo yavugaga ko atakorana nabafite akaboko kadakorera uwiteka byagaragaye. Gasarasi yavugaga koi torero rya ADEPR riyobowe nabi kugeza naho arisohotsemo ashinze itorero rye Rugamba Egde wakorana muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ategeka RGB ko itazamuha ibyangombwa.IMISH                                                                             Ifaranga ribakozeho[Photo archives]

Ubuse ukuri ntigutsize ikinyoma.Amakuru dukura ahizewe arahamyako n’inyubako Tom Rwagasana na Mutuyemariya bubatse mu gihugu cya Uganda zatangiye kugenzurwa kugirango zizizshyure  uwo basahuye kuko n’ubundi ntahandi bari barayakuye. Dove Hotel niyo ibaye imbarutso kuko Rev Usabwimana Samuel yari yarasize yuzuye kandi n’ibikoresho byabo bihari. Uwabaza inzego zakuyeho Usabwimana Samuel zavuga ko zamuhoye iki?Ingoma yo muri ADEPR ihirimye nabi.

Kimenyi Claude.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *