Ishyaka PL:Urwishe ya nka ruracyageretse

Depite Kalisa bamwimye umwanya muri EALA,ese ibi birasiga uwuhe mwuka muri PLitarigifite imbaraga nk’izo yari ifite mu myaka yashize?

Umwanya wa politiki n’ikimenyetso cy’urukundo iyo muwusangiye,ukanaba inzigo iyo mutawusangiye. PL kuva yashingwa hagiye habamo ibice bitumvikana abaduhaye amakuru batangiriye mu mpera  1992 ,aho Mugenzi yashwanaga na Ndasingwa ivumbi rigatumuka. Bukeye haje kuzamo igice cya Sebarenzi Kabuye  ari kumwe na Gakuba Narcisse bameneshejwe na  Mugabo Pio afashijwe na Gatete. Bidateye kabili Gatete na Mitali barawatsa. Ubuse nabwo uraka cyangwa urzimywa utaraka?tubitege amaso.two person

                                       Hon Mukabalisa Perezidante wa PL na Hon Byabarumwanzi[photo archives]

Amatora ya EALA yongeye gutuma mu ishyaka PL hagarukamo umwuka utari mwiza.  Abakandida b’ishyaka PL bari babili ,ariko umwe aherekeje mugenzi we. Uwatowe ni Rutazana Francine n’ubundi warusanzwe afitiwe icyizere ,dore ko yigeze no kuvugwaho ko ari uwo FPR yohereje muri PL ngo abone umwanya.Ibi bivugwa kubera ukuntu yigeze kugirirwa icyizere ashyirwa mu bigaga amategeko yakoreshwa muri EAC.Uwizeyimana Jean Claude yaherekeje mugenzi we Francine.Ikibazwa ni uburyo ishyaka nka PL rigira umudepite umwe abasigaye bakaba aba FPR?Depite Kalisa Evariste ubu  biravugwako yangiwe kwiyamamariza kujya mu badepite b’u Rwanda muri EALA,mu gihe we yumvaga ariho yifuzaga.Amwe mu makuru twahawe na bizerwa  bo  muri PL imbere  hizewe,ariko bakanga ko dutangaza  amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo ashinja Depite Kalisa ko ari mu bagiye bakina agakino  mu bihe byo hambere urugero baduhaye: Igihe hazaga ibice byahanganye kimwe kiyobowe na Mitali waje no kwegukana ishyaka ,n’ikindi cyari icya Gatete ubu waburiwe irengero muri politiki nyarwanda kubera kumugonganisha na System ,icyo gihe ngo Kalisa yari mu gice cya Gatete aje kubona gitsinzwe ajya kwa Mitali arapfukama asaba imbabazi arababariwa.kalisa                                                                          PL yahiritse Mitali[Photo archives]

Abo bizerwa b’ishyaka PL bakomeje bagira bati:Ubu muri ikigihe umusaza Kalisa ari mubashinje Mitali ko yibye umutungo wabo. Ubu rero kuba atabonye umwanya yifuzaga ngo byacitse byayobye,ubwo rero nibikomeza gutyo ejo muzumva andi mabanga menshi yiryo shyaka hanze.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *