Akarere ka Nyaruguru icuraburindi ni ryose:Meya Habitegeko yakije umuriro aragatoroka

Abaturage ba Nyaruguru bati:Nyaruguru iyo ngutekereje umutwe urameneka tukarara twibaza icyo wacumuye?imfura zawe zarahabye nizo usigaranye zirarebwa igitsure cya politiki isa niya mpatsibihugu.

Meya Habitegeko aregura cyangwa areguzwa ni iki akora kimworoheye. Namuhitiramo kwegura atareguzwa.Umanika agate wicaye kukamanura bikakugora. U Rwanda ruguha intebe yo kwicaraho ntabwo ruguha iyo guhagararaho.marie rose

                                      Guverineri w' intara y' amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose[photo internet]

Nyuma yo kwirukana Gitifu noneho utahiwe ni Perezida wa Njyanama.Iy’isi tuzayisiga uko twayisanze. Amakuru dukura mu nzego zizewe zikorera mu karere ka Nyaruguru zaganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo,zadutangarije ko Meya Habitegeko yakije umuriro nyuma akaza gutoroka akarere akajya ahatazwi nyuma ,ariko bakaba bahamageye utwi Shingiro kugirango atange ibisobanuro kubyo yagiye ashinja bamwe mubo Habitegeko yashyize mu ibaruwa yandikiye inzego zitandukanye.Imyaka igiye kuba myinshi higishwa urukundo hagati mu banyarwanda,ariko haraburwigishwa ugasanga ni nko kugosorera mu rucaca.

Akarere ka Nyaruguru ubu karavugwamo imikorere ibangamiye uburenganzira bwa kiremwamuntu mu buryo buhanitse kandi biyobowe na Meya Habitegeko Francois.Ikinyamakuru ingenzinyayo .com  cyatangajwe na Habitegeko Francois kuko  yivugiye ko afite abanyamakuru be akanga gutangaza kubyo avugwaho,kubera inama yagiriwe n’uwiyita ko ayobora itangazamakuru. Aha rero ni ukwibeshya n’inama yamugiriye yo kurega cyangwa uwo mu nyamakuru agakoresha uwo bakorana kugirango batege ikinyamakuru ingenzinyayo .com imitego ya Ruswa byaje kubananira,izi nama z’ubugambanyi  zabereye Nyamirambo.Ubumwe n’ubwiyunge buri kure kuko n’ingando bajyamo ntacyo zibahinduraho.Ibi rero ntabwo byabujije ikinyamakuru ingenzinyayo com gukomeza gutangaza amakuru kuko dukomeza kubaza abo bireba aho bageze bazahura akarere ka Nyaruguru.

Amakuru yitangirwa n’inshuti za Meya Habitegeko.Ubu biravugwa ko Habitegeko yaba yahamagajwe amaguru adakora hasi kugirango yitabe inzego zibishinzwe asobanure ku ibaruwa yiyandikiye avuga ko hari abamurwanya. Ikindi kivugwa n’umugore witwa Dusabe Marie Jeanne wuwitwa Rurangwa Vincent utuye mu Nkomero mu murenge wa Ngoma yahaye ubugitifu bw’akagali ka Kibangu kubera ko ariwe umushakira inzoga ziva mu Burundi zicuruzwa mu kabari ke na  Kabanda kari i Tumba mu karere ka Huye. Bizwiko Rurangwa ari inshuti ya Habitegeko ikomeye cyane,ariko ubu amagara naterwa hejuru umwe arasama aye n’undi aye.Habitegeko aniga iterambere.

Urugero:Amashuri yari kubakwa mu murenge wa Cyahinda mu kuniga iterambere Habitegeko yanga ko yubakwa nyuma nyiri umushinga awujyana mu kandi karere. Nyuma yaho. bitangarijwe ko Nkwaya hari icyo yigeze kuvuga kuri Habitegeko yatangiye guterwa ubwoba na zimwe mu nshuti ze cyane nkabayobora utugari n’imwe mu mirenge cyane uyobora Umurenge wa Ngoma ariwe Hakizimana Jean .Uumurenge wa Rusenge Kanyarwanda Eugene.Ibi bikorwa bigayitse birasaba ko Meya Habitegeko abitangira ibisobanuro n’ubwo amaze igihe kingana n’iminsi ine yaratorotse akarere ka Nyaruguru akagasigira Visi meya ushinzwe ubukungu.habitegeko-francois-umuyobozi-w_akarere-ka-nyaruguru-ok                                             Meya Habitegeko yisobanuye kubyo mukarere ka Nyaruguru[Photo archives]

Noteri witwa Semwama Misigaro John biravugwa ko ariwe utegurira Habitegeko izo nyandiko zuzuyemo ubugome bwinshi kuko n’igihe abayobozi bo ku rwego rw’igihugu bajyayo niwe washinjaga  abo bise ko bamurwanya.Uyu Misigaro akora ibikorwa birara bizenguruka mu bantu batandukanye ashaka abashinja Nsanzimana Ildephonse bakunze kwita Assuman ubu wafungishijwe na Habitegeko amuvugaho ko yanyereje amafaranga. Abagenzura inyerezwa ry’umutungo wa Leta bazabaze Habitegeko ukuntu agura umugati muri Sima i Kigali akajyana ngo akarere kamwishyure. Ibi byaje guteza ikibazo kuko akarere kaje kwishyura Habitegeko ku ngufu agera ku bihumbi mirongo ine n’umunani by’amafaranga y’u Rwanda yari yakoresheje yagiye i Kigali kandi binyuranije n’itegeko.

Ibi byagaragara mu icungamutungo w’akarere ka Nyaruguru.Abantu bo mu nzego zitandukanye twaganiriye ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo bagize bati: Intego ya Habitegeko kwari ugufungisha buri wese yaraziko batavuga rumwe bityo agahita yeguza Perezida wa Njyanama.Andi makuru ava ahizewe mu bizerwa bakorera ku ntara y’Amajyepfo arashimangira ko Habitegeko yagiye agatakira Guverineri  Mureshyankwano Marie Rose akamubwira ko Gitifu Kayitasire Egde amusuzugura amusaba ko bamweguza. Ibi rero ngo byaje kugerwaho kuko Guverineri Mureshyankwano Marie Rose yeguje Gitifu w’akarere ka Nyaruguru kugirango ashimishe Habitegeko. Abasesengura iby’intara y’Amajyepfo batangaza ko aka kavuyo ko ku ngoma ya Mureshyankwano gaheruka ku gihe cya Ndayisaba Fidele ari Guverineri muriyo ntara. Abatabara batabare.inzego zikuriye habitegeko zamutegetse kwitaba agatanga ibisobanuro.

 Meya Habitegeko yagannye umwe mu banyamakuru amwizeza ko ayobora itangazamakuru kandi ko azamufasha bakabwira ikinyamakuru ingenzinyayo .com kigakosora inkuru cyamwanditseho binavugwa ko ngo yakemereye kuzagiha amafaranga yo kwamamaza ibikorwa by’akarere. Abandi bati:Ese ibikorwa bizamamazwa nibiniga iterambere,ibikorwa nibyeguza abayobozi cyangwa bibafungisha?Mugihe twateguraga inkuru yacu mu gihe cya sayine zirengaho mike nibwo Habitegeko yarageze mu karere ka Nyaruguru yaramaze iminsi yaratorotse ajya gusobanura  ibyo yavuzeho bamwe mu baturage n’abakozi ashinzwe. Nyuma yo guhatwa ibibazo Habitegeko yasohotse mu biro hinjiramo Visi meya Angelique Nireberaho. Uko bigenda turagenda tubibagezaho.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *