Rurageretse hagati mu nama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera.

akora naho ayikorere bitamwemerera kwegera urubyiruko rwo mu karere ka Bugesera. Amatora atarakozwe mu mucyo azanye ikibazo kugeza naho urubyiruko rwanga kwitabira kwibuka . Uru rubyiruko rwo mu karere ka Bugesera  ruzishima ari uko hagiyeho uwo bashakaga. Inyota y’ubutunzi :Igisasu mu rubyiruko rwo mu Bugesera.

Ubu birashyushye mu karere ka Bugesera ,aho rumwe mu rubyiruko rukomeje kuvuga ko inda nini Imiyoborere iba igomba kwibanda k’urubyiruko kuko arirwo mbaraga z’igihugu. Akarere ka Bugesera ho ntibabikozwa kuko ubu hagati mu nama nkuru y’urubyiruko ntabwo barebana neza kuko ngo bararebana ay’ingwe. Meya niwowe ubwirwa kugirango ukumire ibyo bibazo. Ikibabaje ni uko ayo makimbirane yanigaragaje umunsi wo kwibuka urubyiruko rwazize jenoside yakorewe abatutsi 1994.Ukutitabira no gukererwa byatumye abaraho bibaza impamvu urubyiruko rutari abanyeshuri  ndetse  n’ababyeyi babo batabonetse, bityo mugushira amatsiko kuri iki kibazo Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Bugesera Bwana MUTWARE Antoine yatangarije Ingenzinyayo.com  ko byaturutse ku munsi w’icyumweru iyi gahunda yabereyeho bityo abantu bakaba babanje kujya mu masengesho. Mugusobanura icyaba cyateye kutitabira , ati: ni uko iyi gahunda yo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi , yakorewe mu mirenge yindi isigaye uko ari 9, kuburyo urubyiruko rwose bitaribukunde ko baza ku Ruhuha.IMG-20170528-WA0001

              Umudamu wicaye hagati niwe vice meya ushinjwe imibereho myiza y' abaturage mu karere ka Bugesera[Photo Ingenzi]

Nubwo uyu muhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Bugesera yaduhaye izo mpamvu zose,  ibi  ntabivugaho rumwe n’abo bayoborana urubyiruko kuko amakuru twakuye muri bagenzi be( badusabye ko amazina  yabo n’umwanya w’umurimo bakora mu rubyiruko  tutabitangaza kubera impamvu z’umutekano wabo) bavuga ko ari imikoranire idahwitse ivugwa hagati y’urubyiruko ubwabo ndetse n’ubuyobozi bw’akarere,  kuko bivugwa ko hari ukutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’urubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge kandi ko ibi bibazo bifite inkomoko mu itorwa rya Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Bugesera, aho amanyanga yagiye akorwa kugirango iyo komite ibeho. Muri ayo manyanga badutangarije ko nk’Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko watowe yaba ngo yarahatiwe kuva kuri uwo mwanya atararahira ndetse na nyuma ye uwari watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko wungirije mu karere ka Bugesera Bwana HAKIZIMANA Eric nawe yahatiwe kubuvaho nyuma yo gutorwa.

Ubwo twageragezaga gushakisha amwe mu makuru yiyo bomboli bomboli yugarije urwo rubyiruko twamenyeko uwitwa Patrice wari watowe yegujwe ku ngufu bituma abamutoye batibona mu batowe kuko bashyizweho byigitugu. Bivugwako uwitwa Jean Marie Vianny NTAMWIZA bagize Visi Perezida abandi batamushaka kuko nawe yazanywe kugabirwa umwanya gusa dore ko ngo imyaka ye y’amavuko nimirimo nibatazima amayira bishobora kuzatuma bafatana mu mashati.Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Bugesera bagamije indonke bityo buri gikorwa cyateguwe kikaburiramo. Meya w’akarere ka Bugesera niwe wabitangira ubuhamya.Bavuga kandi ko hari n’umuco mubi kuri bamwe mu bayobozi b’utugari n’imirenge batumva ibyifuzo by’urubyiruko bityo ibikorwa babona ko nta nyungu z’ifaranga cyangwa ibyo kwakirwa nyuma ya gahunda runaka iba yagenwe,  batajya babyitaho. Birababaje kubona batanaha agaciro igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ubwo twageraga aho igikorwa cyo kwibuka kiri bubere twatunguwe no kubona Umuyobozi w’Akarere ari nawe wari Umushyitsi mukuru kuri uwo munsi n’abo bari baturukanye ku karere bakirwa n’abatageze kuri 20 mu gihe byari biteganijwe ko hahurira imirenge 6  , bityo  tubona ko iyi gahunda itateguwe uko byakagombye kuko n’abanyeshuri bahageze bari bakererewe bitewe no kwimana abanyeshuri . Dushingiye ku makuru dukura mu murenge wa Mareba avugako umuyobozi w’ikigo cya Groupe scolaire de Rango  kuva kuwa gatanu , kandi gahunda izaba ku cyumweru umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri rya Rango yari yasabwe kuzohereza abanyeshuri kuza kwibuka urubyiruko rwazize jenoside yakorewe abatutsi 1994 agakomeza kwinangira kugeza ubwo abanyeshuri baturuka muri  iryo shuri aribo baje nyuma nabwo ari uko bazanywe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye Bwana MURWANASHYAKA Oscal  afatanije na Bwana NGARAMBE Felix ukuriye ibuka mu murenge wa Ruhuha.

Ubu rero biraboneka ko mu karere ka Bugesera urubyiruko rugifite byinshi byo kwigishwa,bitaba ibyo  ntaho rwaba ruva ntanaho rwaba rujya.Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge niyo ihanzwe amaso. Itorero ry’igihugu ryo bihagaze gute mu nzira yo kwigisha urubyiruko kwitabira igikorwa cyo kwibuka. Bamwe mu rubyiruko twaganiriye ariko rukanga ko twatangaza mazina yarwo rwagize ruti:Twe dufite inyota yo kwamagana icyazana ingengabitekerezo ya jenoside,ariko ikibazo kizitira kubimenya kiva ku bakuru kuko aribo bakatwigishije ububi bwayo. Aba  bana bavuga ibi bose bavutse nyuma ya jenoside. Abashinzwe uburere mboneragihugu nimwe mubwirwa.

Gasana Prosper

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *