Rayon sport guha Kiyovu amanota:ikimenyetso cyo kuniga ruhago nyarwanda

Ibyishimo by’ikipe n’abafana n’intsinzi. Nyakwigendera Kanyamire niwe wajyaga ahiga na Seburengo akamwumvisha ko gutsinda Kiyovu aribyiza cyane.Seburengo nawe akemeza ko niyo yatsindwa n’izindi ariko ntatsindwe na Rayon sport.Aha niho ruzingiye.rayon sport                                 Gacinya arakekwaho kuba yahariye kiyovu amanota[Photo archives] 

Gacinya yariye menshi ariko aya Kiyovu na Kabulimbo aratuma yirukanwa nk’umwanzi w’ibihe byose.Kiyovu iramutse itsinze Rayon sport ngo nta mureyo wazagaruka ku kibuga keretse Gacinya na Masudi barayivuyemo.Utazize rumba ya kanwa azira iyamaguru. Kiyovu na Rayon sport ibigwi byabo byaranzwe  no gutsindana nta mbabazi zigomba kub ahagati y’izi kipe nkuko bamwe mu bakunzi ba Rayon babyivugira.raoulrayoncyerajpg                                                                 Rayon sport yo muri 1990[photo ingenzi]

Ruswa hagati ya Kiyovu idashaka kujya mu cyiciro cya kabili na Rayon sport izatanga amanota. Inzego zishinzwe kurwanya ruswa nizibona Rayon sport yatsinzwe na Kiyovu zitazavuga ko tutazitungiye urutoki. Mvuyekure Alias Kabulimbo wavuyanze ikipe ya Kiyovu yatangiye gukora amakosa menshi kugeza naho abeshya ko ikipe ya yarozwe . Inyandiko itagira uwayanditse ivuga ko Kiyovu yarozwe byatangiye guhwihwiswa ko yaba yaranditswe n’umwe mu ba yovu bashaka kwerekana ko impamvu batsindwa biterwa no kubaroga.Niba rero Kiyovu yaramenye ko irogwa ubwo nayo iraroga.Abakunzi b’ikipe ya rayon sport bahanze amaso umukino wejo uzabahuza n’ikipe ya Kiyovu kugirango harebwe ko Perezida wayo ariwe  Gacinya yariye ruswa ya Kabulimbo nk’uko byatangiye gusakara. Imena za kiyovu sport zigijweyo n’igitugu cya Kabulimbo zivuga ko igiye mu cyiciro cya kabili aribwo byamaramo abayirya biyita ko bayikunda ,bityo bakigirayo igasubizwa ba nyirayo. Byasakaye ko hateguwe ikipe ya kabili kugirango Masudi azavuge ko batsinzwe kubera gukinisha abatamenyereye kandi ko bataje kotsa ibigori. Ruswa ivuza ubuhuha hagati muri nyobozi ya Rayon sport n’abatoza ishobora kuzazana ikibazo niramuka itsinzwe na Kiyovu.two                  Abatoza ba rayon sport massoudi na Romami baravugwaho guha kiyovu amanota [photo archives]

Umupira w’amaguru uvugwamo byinshi bitandukanye,ariko igikabije ni ukuroga nk’uko Kiyovu sport yabigaragaje ko yarozwe ikabikura no ku kibuga cya Mumena. Amateka ya Kiyovu na Rayon sport ni maremare kandi atari meza. Ubu rero hashize imyaka itandatu Kiyovu idatsinda Rayon sport muri shampiyona. Ubu rero abareyo bavuzeko nibaramuka batsinzwe na Kiyovu ko batazongera gutanga umusanzu cyane ko  ubu hashyizweho fan club zitangirwamo amafaranga afasha ikipe ya Rayon sport. Gacinya Perezida w’ikipe ya Rayon sport akoze amateka kuko atwaye igikombe cy’amahoro  2016 akanaba atwaye shampiyona ya 2017.kiyovu_sports                               Kiyovu Sport ishobora kwisanga mucyiciro cya kabiri[photo archives] 

Gutanga amanota kwa Kiyovu byayimarira iki izindi ziramutse zitsinze?Amakuru ava ahizewe ni uko Gacinya ngo yaba yahuye na Perezida wa Kiyovu Mvuyekure Francois alias Kabulimbo akamuha amafaranga kugirango abaharire amanota bo kujya mu cyiciro cya kabili.

Ephrem Nsengumuremyi

(Visited 922 times, 2 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *