Abayovu bati:Wallah twazize nyobozi mbi

Abakunzi ba Kiyovu hamwe n’Imena zayo ziti:Aho izajya hose tuzayigwa inyuma kuko niyo kipe twakunze ninayo tuzakomeza gukunda. Bongeraho bati:Intambara ikirangira nitwe na Rayon sport twakinnye umupira w’amaguru Aloys Kanamugire abigizemo uruhare.Guharanira intsinzi byarananiranye none Kiyovu sport igiye mu cyiciro cya kabili. 1

                           Bibi umufana wa kiyovu sport mugahinda kenshi[photo ingenzi]

Abasaza bati:Wallah kuva twakwitwa Kiyovu muri Repubulika ya mbere nibwo twagira nyobozi mbi none ikaba idushyize mu manegeka  y’umupira w’amaguru.Amagambo yashize ivugwa ikipe ya Kiyovu sport yamanutse mu cyiciro cya kabili imanuwe na mugenzi wayo yambara ubururu n’umweru mu gihe nayo yamabra icyatsi n’umweru.2                           Bamwe muri ababakinnyi batangiye gushakisha amakipe[photo arichives] 

Narumugabo ntihabwa intebe.Ayo ni imwe mu magambo hagati y’impande zombi ku kibuga cya stade Mumena. Mbere yuko uyu mukino uba hagati ya Kiyovu na Rayon sport hari  hagaragaye ko Gacinya Perezida wa Rayon sport yagize ibiganiro na Mvuyekure Francois Alias Kabulimbo byo kugirango habemo koroherana  imwe ihe indi amanota.3 Kadubiri umwe mubakiniye kiyovu mugahinda kenshi[photo ingenzi]

Ibirero abakunzi ba Rayon sport babivumbuye hakiri kare maze babyamaganira kure umukino urangira Kiyovu sport itsinzwe imanutse mu cyiciro cya kabili. Aba Rayon bati: Abayovu baradushyinguye ariko ntitwava mu cyiciro cya mbere none twe turabatsinze bagiye mu cyiciro cya kabili. Kiyovu sport mu myaka makumyabili n’itatu yayobowe mu buryo butungurana ariko abayovu bashima aba bakurikira: Major Sekamana Jean Damescene yayoboraga CID akaba na Depte niwe wafunguye imiryango yaKiyovu 1994. Bivugwako yabafashije cyane kuko bahurana n’ibibazo byababitaga aba muvoma akabakangarisha itegeko. Mbanda Jean Daniel nawe yabahaye ibyishimo.

Lt Col Kazintwali Kadhafi nawe yatumye Kiyovu sport iserukira u Rwanda mu mikino ya CECAFA.Abayovu bavuga ko yatangiye kugira ibibazo ku ngoma ya Mukanoheli Saidath na Kabulimbo kuko nibo batangiye kwigizayo abasaza nka ba Seburengo bikaba bitumye imanuka  mu cyiciro cy akabili.Bamwe mu bakinnyi bakiniye Kiyovu sport nka Munyaneza Kadubili we ngo asanga amakos ayarakozwe mbere bikaba aribyo bitumye ikipe ijya mu cyiciro cya kabili,wengo abona nk’igisebo gikomeye. Kanamugire Aloys we ngo asanga inama yatanze iyo zubahirizwa ikpe itari kumanuka mu cyiciro cya kabili.

Perezida wa Kiyovu Mvuyekure Francois Alias Kabulimbo we  ngo ibyo bamushinja ntabyemera kuko  yemera ko ari umuyovu kuva kera . Kabulimbo kuba ikipe imanutse iri mu maboko ye ngo byatewe no kumutererana mu gihe we yatangaga ifaranga rye. Abandi nabo bagashinja Kabulimbo ko  abaha miliyoni imwe agatwara amwe yose atangwa n’Akarere ka Nyarugenge.Abayovu bo basanga ntabufasha Kabulimbo aba yahaye ikipe ahubwo aba yayisonze.

Kiyovu niramuka igize amahirwe ikaguma mu cyiciro cyambere ho izahagarara ite?Ese Kiyovu igize amahirwe hakagira ikipe isenyuka yo ikagumamo byayimarira iki?Kiyovu izivugurura?Amakuru azunguruka mu bayovu ni uko ikibazo gishakirwa aho kitari. Ubutubuzi bwabundi bwo gushaka abapfu  bikaba aribyo byakunze kugenda Bizana ibibazo nibidacika ntacyo bizamarira ikipe.Abatanga inama bose barasanga hakwiye inama y’abayovu kugirango bazagaruke mu cyambere bafite gahunda ihamye.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *