Nzahura Ferwafa irasaba de Gaule kwegura

Rurageretse muri Ferwafa kuko ingoma y’ikinyoma igomba kuvaho.Abantu bayoboye Ferwafa muri iyi myaka 23 ivuzweho amanyanga niya Nzamwita Vincent Alias De Gaule.Amakosa y’umurengera yatangiranye n’ingoma ya De Gaule kuko yahise yanga ko APR FC ikina na Rayon sport ashaka gusubika umukino.

De Gaule yambuye ubunyarwanda abakinnyi bakiniye Amavubi. De Gaule yaje gutuka mu ruhame ikipe yagiye muri CAN avuga ko ari abanyamahanga ko nta munyarwanda warimo. De Gaule yavuzweho kunyereza umutungo wa Ferwafa yitaba urukiko agirwa umwere ariko ubujurire bubitse mu kabati. De Gaule yavuzweho gutsindisha ikipe y’igihugu Amavubi ku ikosa rya Biroli Dadiyperezida_wa_ferwafa_nzamwita_vincent_de_gaule_uvuga_ko_mu_kwezi_kumwe_ari_bwo_azatangaza_niba_azongera_kwiyamamaza

                                   De Gaule areguzwa kumbaraga[photo archives].

Uburero birashya bishyira bishyito kuko ntawuzemera ko umutungo unyerezwa ngo ni ubushimisha De Gaule.Igikomeje kuvugwa n’amakimbirane hagati ya De Gaule n’ikipe ya Rayon sport yatsindiye igikombe cya shampiyona kugeza ubu ikaba irangiye itagihawe kandi yaragaragaje ko yagombaga kugihabwa mu mikino nk’tatu yabanzirizaga uwanyuma. Abahaye De Gaule Ferwafa bazasanga barakosheje kuko ntaho aganisha umupira. Amwe mu makuru ava ahizewe arashimangira ko De Gaule yagiye mu nzego kurega abatamushyigikiye abashinja ko baba bakorana nabadakunda igihugu,nkuko twakomeje tubitangarizwa ngo bamusabye ibimenyetso arabibura avuga ko ngo nababimubwiye.

De Gaule ngo yahasohotse yimyiza imoso.Umuterankunga w ashampiyona y’u Rwanda ashobora kwisubiraho mu gihe amwe mu makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru adakosowe.Abatanga inama cyangwa abanyabubasha nimwe muhanzwe amaso yo gukosora ayo makosa musezerera De Gaule kuko n’ubundi nimwe mwamuzanye munamukingira ikibaba mwanga ko ubutabera bumukurikiranaho ibyo byaha. De Gaule twagerageje kumuvugisha tumubaza impamvu atatanze igikombe cya shampiyona cyatsindiwe n’ikipe ya Rayon sport?De Gaule yagize ati:Ntamwanya mfite gusa mucymweru gitaha nzatangaza uko kizatangwa iyo kipe igomba kuntegereza ntabwo igomba kunshyiraho iterabwoba.

Twamubajije icyabavuga ko bitwa nzahura Ferwafa yazambije?De Gaule yantangarije ko we ubwe ntabwoba bwabo afite kuko bashatse no kumufungisha birabananira. Yahise akupa ikiganiro. Nabwo n’igitangaza kuko ubundi yajyaga atangaza ko afite abamukorwera naho abandi bamuvuga nabi. Ngibyo ibyo muri ferwafa.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *