Akarere ka Burera batesha agaciro umwalimu

Ubumenyi burambye buva kwa mwalimu. Umwalimu mu karere ka Burera aracundwa ayikoba ntahabwa agaciro. Meya w’akarere ka Burera yirengagiza ko aho yicaye yahahawe n’umwalimu.Groupe scolaire Butete iherereye mu kagali ka Kabyiniro,umurenge Cyanika ,akarere ka Burera iravugwamo ikandamizwa rikaze cyane kuko bamwe mu barimu bize Kaminuza bagihembwa umushahara nk’uwuwize ayisumbuye. uwambaje

             Uwambajemariya Mayor w' akarere ka Burera[photo archieves]

Ubwo twageraga kuri icyo kigo cy’amashuri ya Butete bamwe mu balimu badutangarije ko ako gahimano gashobora kugira ingaruka  kandi zitari nziza ku ireme ry’uburezi.Ay’amakuru azunguruka mu nsengero ,mu mamodoka atwara abagenzi,mu masoko n’ahandi hatandukanye hose hahurira abantu bagirana isano nabo balimu bigisha kuri Groupe scolaire Butete.Iki kibazo rero kivugwa muri iki kigo cy’amashuri   cya Butete kivugwamo abalimu bakandamijwe bimwe umushahara wabize Kaminuza bakagumishwa kuya bize ayisumbuye ni aba bakurikira:Sibomana Japhet,Twizeyimana Evarste,Hakizimana Anaclet,Twagiramaliya Fortunee,Julienne.Aba balimu bose ngo bize uburezi muri Kaminuza ya Leta KIE i Remera.Amakuru dukura ahizewe ngo abalimu bize Kaminuza mu ishami ry’uburezi bahembwa asaga 110000 frw naho abigisha amashuri abanza bagahembwa 41000 frw byumvikane ko mu gihe ahandi mu gihugu mwalimu ahabwa agaciro mu karere ka Burera ho baramuhonyora bakamwima umushara yemerewe kugirango arambirwe agende babone uko bamusimbuza.Andi makuru twahawe ni uko abo balimu bose bamaze imyaka itatu mu kazi,none ubuyobozi bw’akarere bukaba bwarababwiye ngo bazakore ikizamini,kandi bivugwako ikizamini gikorwa n’uwinjira mu kazi.

Andi makuru yaje guhabwa abo balimu atanzwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera ni ayuko nta budget gafite yo kubahembera  umushahara nkuwabize Kaminuza.Aha rero bikaba biteye agahinda kumva umuntu umaze imyaka itatu bashaka kumusubiza mu ipiganwa,ariko abo balimu nta n’ubwo batinya kujya muruhando rwo gupiganwa kuko bafite uburambe ,gusa ni uko binyuranije n’itrgeko.Aba balimu ngo bari barandikiye nyobozi y’akarere ka Burera ikiyoborwa na Sembagare  bagenera kopi uwari Guverineri w’intara y’amajyaruguru kandi ngo icyo gihe Uwambajemaliya Frorence yari visi meya ushinzwe imibereho myiza ari nawe wari ufite uburezi mu nshingano .

Buri mwaka bandikira nyobozi y’akarere ka Burera iyobowe na meya Uwambajemaliya Frorence ariko nta gisubizo bahabwa.Aba bariumu bakeneye kurenganurwa bakavanwa mu rwego rwa A2 bakazamurwa murwego rwabo rwa A1 bakareka kwitwa abalimu bo mu manegeka y’umushahara.Ikindi twahaweho amakuru ni uko kugirango uhabwe akazi ugomba gutanga  40000 frw ukayaha ushinzwe uburezi mu karere.Ibi rero nibidakurikiranirwa hafi bishobora kuzana ikibazo kirekire  kuko mwalimu azaba atibona mu kazi kuko azaba ahembwa intica ntikize itagendanye  n’urwego rw’amashuri ye yize.  Twagerageje gushaka uko meya w’akarere ka Burera yaduha amakuru kuri iki kibazo cyaba balimu yanga kugira icyo abitangazaho  akavuga ko nta budget babateguriye.Abatabara nimutabare abalimu bo ku kigo cy’amashuri ya Butete mu karere ka Burera kuko bamerewe nabi.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *