KAYONZA: Agakiriro katumye urubyiruko rukora imyuga itandatukanye rugira icyizere cyo gutera imbere

Urubyiruko rwibumbiye hamwe rugakorera mu gakiriro ka Mburabuturo gaherereye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, ruravuga ko kwishyira hamwe byatumye rwiteza imbere mubikorwa bitandukanye, rukiga imyuga mishya kuri ubu rukaba rufite intumbero yo kwiteza imbere.IMG_0065

Agakiriro ka Mburabuturo akarere ka Kayonza umurenge wa Mukarenge[photo ingenzi]

Mu gakiriro ka Mburabuturo hakorera abantu barenga 50 biganjemo urubyiruko. Bakora ububaji, gusudira ibyuma, kudoda inkweto no gukora ibindi bitandukanye. 
 

Abenshi bakorera muri aka gakiriro bemeza ko kwiga imyuga byorohereza umuntu kugira ubumenyi ngiro buhagije, bigatuma kandi yanabasha kwihangira umurimo umufasha kwiteza imbere.

Amakuru dukesha akarere ka Kayonza yemeza ko muri aka karere ubu hagaragara urubyiruko ruri kwitabira kwihugura mu myuga itandukanye.

Siborurema Emmanuel ukorera mu gakiriro ka Mburabuturo avuga ko kuva batangira kuhakorera babanje kugira ikibazo kibakomereye kubera kwimurwa bavanua mumujyi mbese kugira icyo bakuramo byabanje kuba ingorahabazi, gusa nyuma baje kubona umusaruro kuburyo babasha gucyemura ibibazo by’ibanze bahura nabyo ndetse bakanizigamira.

Aka gakiriro harimo ikigo cy’amashuri cya VTC(Vocation Training Center) kigisha ibijyendanye n’ubumenyi ngiro, ibi n’umwihariko waka kagakiriro aho urubyiruko rugizwe n’ abakobwa ndetse n’ abahungu bitabira amasomo atangirwa aha,  kandi rwemeza ko kuba bahurira hano bakiga bibarinda byinshi harimo ubuzererezi ndetse no kwishora mungeso mbi. Benshi mubanyeshuri bigira aho bavuga ko urwego bariho rushimije kuko babasha kwidodera ibintu bitandukanye harimo no gukora inkweto , gusudira ndetse nibindi, bavuga kandi ko ubumenyi bavana aho butuma biteza imbere ku rwego rushimishije bakabera igihugu umusaruro aho kukibera umuzigo.

Gusa berekana ko hakiri imbogamizi zo kubura amafaranga yishuri usanga kuyabona bitoroshye kubera ikibazo cy’ amikiro ndetse n’ikibazo cy’ amazi kikunze kugaragara muri aka gakiriro kuko bakoresha iy’imvura mugihe gusa, maze igihe cy’ impeshyi bikaba bigora cyane.IMG_0075Urubyiruko rwiga muri VTC ya Mburabuturo ruzi kwikorera inkweto[photo ingenzi]

Mukiganiro n’itangazamakuru Jean Damascent Harerimana umuyobozi wa karere wungirije ushinjwe imibereho  myiza yabaturage mu karere Kayonza avuga ko bafite ijyenamigambi ryo gukurikirana ibibazo byabo banyeshuri hakarebwa uburyo bafashwa, ikindi  avuga ko amafaranga atangwa atari ay’ishuri kuko VTC zitishyura, ahubwo ari ayo gufasha abarimu batanga ubumenyi ngiro muri ayo mashuri.

Ati”kubera aka gakiriro byatumye haboneka ba rwiyemeza mirimo kuko hari benshi baza kwiga imyuga, bikazafasha kwiteza imbere no guteza imbere Akarere ndetse n’Igihgu muri rusange.”

IMG_0335Harerimana Damascent umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kayonza [photo ingenzi]

Izina agakiriro ryaje risimbura agakinjiro ryari risanzwe rimenyerewe mu Rwanda. Muri gahunda ya guverinoma buri karere gasabwa kugira aha hantu urubyiruko ruhurira maze rukabyaza umusaruro ubumenyi ngiro ruba rwahawe.

NSABIMANA Francois.

Email: ingenzinewspaper@yahoo.fr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *