Bugesera: Umukozi w’akarere yakoreye umuturage we iyicarubozo habura gikurikirana.

 

Bikunze kuvugwa ko iyo umuyobozi akoze icyaha cyo gohohotera umuturage amategeko atamureba irihumye ngo ni uko akuriye urwego runaka. Iyo bigaragaye ko yahohoteye uwo yakagombye kurengera hari ubwo amategeko amuhana mu buryo bwihariye bitewe n’uburemere bw’icyaha.

 Ubwo ikinyamakuru Ingenzinyayayo.com cyageraga mu karere ka Bugesera , umurenge wa Mareba, akagari ka Rango umudugudu wa Kagarama, twasanze ibyaho ari agatereranzamba  kuko umuturage yatwikiwe muruhame  bimuviramo ihungabana. Ubwo twageraga mu Mudugudu wa Kagarama; aho igikorwa cyo gutwika Jeanette Mukankusi ushinjwa ko aroga aho atuye, abatuye aho badutangarije ko uwo Jeanette Mukankusi yageretsweho kuroga umugore w’ukuriye umutekano mu mudugudu kandi ibibazo biri hagati yabo bishingiye kumakimbirane y’imiryango.ingenzi gutwika

Igikorwa cyabereye mu nama y’Umudugudu/

Bityo abaturage tutaribuvuge amazina yabo kubw’umutekano wabo, bakomeje batubwirako umukuru w’umudugudu ariwe Ntawuhiganayo Sylvane yafatanije n’umukozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere mu Kagari ka Rango Bwana Ishimwe Elizaphan bagatwikira muruhame uwo Jeanette Mukankusi bakoresheje icyuma gishyushye ,mu rwego rwo kugirango yemere ko aroga.gutwika

Nguyu Jeanette Mukankusi ari kurigatishwa icyuma gishyushye  Nyuma yo kukimutwikisha ku maguru ntiyemere ko aroga.

 

Mubwoba n’agahinda kavanze n’amarira uyu Jeanette Mukankusi uzwi ku izina rya Mama Fiona, yatwemereye kuganira atugezaho akato arimo na nyuma yo gutwikwa. Tumubajije niba hari uwo yaba yaregeye ngo amugezeho icyo kibazo, yadutangarije ko yagiye  kuri Police Station ya Ruhuha ntibagire icyo bamumarira.

Icyo  umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba avuga kuri iki kibazo?

Ku umurongo wa Telephone igendanwa, Bwana, Rwasa  Patric Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba yatangarije umunyamakuru wacu ukorera mu karere ka Bugesera ko ibyo byabaye koko kandi bikozwe na CEDO w’Akagari kuko mu gihe ikigikorwa kigayitse cyabaga nta Gitifu w’Umurenge wabaga mukazi ndetse na Akagari ka Rango nta Gitifu  kagiraga. Gitifu w’Umurenge yatubwiye ko uwo CEDO yifashishije umukonikoni mugutwika uyu muturage ngo akunde yemere ko aroga, gitifu w’Umurenge yakomeje atubwira ko ubu agiye gukurikirana iki kibazo agahumuriza umuturage ndetse kubijyanye no guhana abagize uruhare bose muri iyi yicarubozo bwaharirwa Police dore ko ngo ari nayo yari yabyinjiyemo na mbere.

Akarere  kuri  iki kibazo  gahagazehe?

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Priscille Uwiragiye, yadutangrije ko ibyo ntabyo yarazi bityo akavuga ko agiye kubyikurikiranira ndetse anongeraho ko nta muntu numwe wakwihanganirwa mu gihe agaragaweho n’ibikorwa nk’ibyo.

 Kubijyanye n’amarozi,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage yagize ati: “Ntamuntu numwe washinja amarozi kandi utayamufatanye”.

 

Nubwo ibi bikorwa bigayitse byakozwe nuyu muyobozi w’akagari ka Rango, abaturage bahamyako ari akagambane kabaye kugirango uyu muturage yirukanwe bityo umugabo we wambere abone uko atwara imitungo irimo n’abana babyaranye dore ko n’umukuru w’imyaka irindwi yamumutwaye.

Amakuru atugiraho ni uko mu cyumweru gishize abantu bataramenyekana bamusahuye ibikoresho byo murugo nyuma agasanga byajugunywe mu murima w’umuturanyi. Twahawe amakuru ko atigeze ataka ko yibwe kugeza ubwo umuturanyi abonye amafoto n’ibyangombwa nk’irangamuntu ye nibindi aho byajugunywe. Tumubajije impamvu adakoma iyo hari ikibazo agize avugako ntawe yatakira kuko abari kujya bamurengera aribo nyirabayazana ndetse no gusubira kuri Police  ntabikozwa, nkuko Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba yabitanzemo inama mukiganiro twagiranye kuri uyu wa 24/06/2017. Ngayo nguko uko umuntu wabuze kirengera yitwara mu gihe adakurikiranywe  hakiri kare.

Gasana Prosper

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *