Itangazamakuru mu nzira ifunganye

Inzira rukumbi irazwi nutayizi kwaba kwirengagiza kuko ntiyakwigiza nkana kuko buracya akayigana.Itangazamakuru mu myaka 23 rihagaze gute mu Rwanda?itangazamakuru rirazunga muzunga rikabura  iyo riva niyo rijya.Uwazagira ikimenyetso yazanyomoza najye nkerekana ingero zanjye. Radio Rwanda imwe rukumbi yariho none yagize abaje kwitwa abakeba ariko baragenda biguru ntege n’ijwi ntirirangurura kubera mpemuke ndamuke.frash-pic-49

      Barore azitirwa n' abanyabubasha[photo arichieves]

Amatereviziyo nayo yarasakaye ariko gusakariza rubanda rwiyo Mageragere byabaye inzitizi ,none se natavugira uwa Mageragere aho azagere Kaduha yiyo hafi y’ishyamba rya Nyungwe? yewe na Bungwe ntazagerayo.? Senateri Tito Rutaremara ati: Itangazamakuru ntiwariha amafaranga ngo uzarikire,ntiwariha uburenganzira busesuye ngo uzarikire.e2e9d6bd5172a508fc2f712b973f3200     Ntwari nathan yirukanywe muri MHC[photo arichieves]

Senateri Tito ati: Itangazamakuru rigomba kwishakira igisubizo  kuko umunyepolitiki nariha ifaranga azarikoresha uko yifuza.Itangazamakuru ryashyizwe mu nzira ifunganye bikozwe n’abanyamakuru ubwabo kuko bahakishwaga bagenzi babo bakoze inkuru. Ikiriho kiravugwa ,icyabaye kiravugwa kikagarukwaho kugirango cyo kuzongera.Charles Kabonero (credit - Phil Carpenter)(2)-thumb-400x273-1181charles kabonero ikinyamakuru umuseso[photo archieves] 

Umugabo witwa Willy Rukundo wazambije ikigo cya Leta cyitwaga ORINFOR niwe wabanje kubangamira  itangazamakuru. Umunsi abanyamakuru bava kwibuka no kunamira inzirakarengane ku rwibutso rwa Gisozi  bakajya kwiyakira kwa Rasta nibwo yafashe ijambo yibasira ikinyamakuru Umuco na nyiracyo Bizumuremyi Boneventure kugeza naho yamushinje ibyabaye nibitarabeye icyo gihe hari imbaga y’abanyamakuru bamwe barabyamaganye,ariko zimwe mu nkomamashyi zirashyuha karahava. Imana yaciye akanzu Bizumuremyi arahungaIkinyamakuru Umuco kirazima.Inkubiri mu itangazamakuru yarakomeje Willy Rukundo yibasira ikinyamakuru Umuseso avuga ko ari umwanda nabagisoma ari umwanda. Ikinyamakuru Umuvugizi cyaje guhura n’ibibazo nacyo nyiracyo aratemagurwa n’umwanditsi mukuru arasirwa imbere yiwe atashye. bizimuremyi                          Bizumuremyi Bonavanture ikinyamakuru umuco[photo internet]

Ikinamakuru Umusingi nyiracyo ntawe utazi uko yibasiwe na Gen Rutatina kuge  za abuzwa gufotora mu cyahoze ari Eto Muhima akizwa n’amaguru. Ikinyamakuru Ingenzi nyiracyo yarafashwe arafungwa ngo yari mu nzira izasaba ruswa. Ikinyamakuru Umusingi uwagisigaranye nawe yaje gufungwa. Ikinyamakuru Rwanda Focas nyiracyo arafunzwe kandi yajyaga avuga ko abanyamakauru bakize ko we ntakibazo agira.Umunyamakuru Maman Eminante afunzwe afungishijwe na Tom Rwagasana wo muri ADEPR none nawe amusanzemo. ADEPR yareze ko ikinyamakuru Ingenzi cyayisebeje none yarafunzwe kandi ibyanditswe nibyo yarezwe. jean-bosco-gasasira         Gasasira Bosco ikinyamakuru umuvugizi[photo internet]

RGB iratanga inkunga  nibyiza,ariko se iyo nkunga iraziba icyuho cyangwa irongera ibibazo?amafaranga miliyoni imwe ntaho ikora ibibazo by’igitangazamakuru gusa nayo niyo gushimirwa. Abanyamakuru rero ubwabo hagati muribo bararebana ay’ingwe,bamwe barashaka gutoneshwa bigira iz’urugamba. Abavuga ko batabaga mu bwatsi bwa Habyarimana bose buje ikimwaro kuko batatabariye itabaro ryo kubohoza igihugu nibo bashaka ubutoni . Ababaye mu bwatsi bwa Habyarimana nabo barabicikiriza ngo bagorore imbavu yenda bakurweho icyasha cya Gitera cyangwa Mugenzi. Ibi byose bihura nabyabindi byo gukoma amashyi wicaye muri salon ya naka kuko acyambaye Generale kandi niyigira mu cyizabukuru azaguhamagara wange kumwitaba kuko uzavuga ko ntacyo akimaze.willy-rukundo-ushinzwe-kubakisha-uyu-mudugudu-avuga-ko-abagore-bakoze-akazi-gakomeye-ngo-inyubako-zihuteWilly Rukundo umwe mubazambije itangazamakuru[photo archieves]  

Ubu bigragarira buri wese ko itangazamakuru ry’u Rwanda riri mu nzira ifunganye ibitangazamakuru byandika byarazimye.Imiryango irengera itangazamakuru nayo ntibaho byose bigaterwa n’amashyaka atabaho hamwe na sosiyete sivili yaburiwe irengero. Ikinyamakuru kivuga satanu sacyenda ukakibura. Imbuga nazo ziriho yego ariko ntabwo wakumva umunyamakuru avuga ko yageze ku nyungu zi nizi.Itangazamakuru aho kuba umusemburo w’mbarutso y’ubukire ririshyira mu nzira ifunganye kubera guhakishwa begenzi babo. Rutareka Alexis akiri muri ORINFOR ntiyakorekaga none yarazimye.gatsimbaziGatsimbazi Nelson ikinyamakuru umusingi[photo archieves] 

Tom Ndahiro ashaka gusesengura inkuru mu buryo bwo kujijisha abanyarwanda.Ubu hari umunyamakuru umwe wiriranwa amagambo atyaye ashyashyariza bagenzi be ko badakunda igihugu kandi igihe nikigera azabazwa za baliyeri zo muri Rugenge cyangwa naho hose mu mujyi wa Kigali.Niba hari icyakorwa ngo itangazamakuru rive mu nzira ifunganye cyakorwa.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *