Ishyaka PSD riravugwamo igitugu cya Ngabitsinze Jc

Ntakwigira inshuti ya politiki kuko bidahoraho?ntakwigira umwanzi wa politiki kuko bidahoraho?ishyaka PSD mu gicu cya politiki kiyibuditseho kuko ntawuzi igihe kizatamuruka. Uko bucya bukira birarushaho kubudika. Uyu mugati wa politiki wa nkome yombi nshimwe ukomeje kuvuza ubuhuha muri politiki nyarwanda. Politiki ishonga nk’isabune iyo mudashyize hamwe ,naho iyo mushyize hamwe ikura nk’inyana iba mu ruhongore. PSD yaravuzwe ihabwa igihembo none iratega zivamo. Izize iki?ababizi muzatubwire.amafoto abiri

            Uhereye ibumoso Ndayishimiye na Biruta Perezida wa PSD[photo archieves]

Abarwanashyaka b’ikubitiro bakomeje kwibaza aho ishyaka ryabo PSD riva naho rijya. Abatanga ubuhamya bahera ku gitugu cyashyizwe kuri Ndayishimiye Eric akabuzwa kwiyamamariza umwanya w’ubudepite. Amakuru ava ndani imbere muri PSD  arashimangirako  Ngabitsize JC amaze kuvugwaho ibikorwa bigayitse  nko kudaha umwanya buri murwanashyaka umwanya ngo atange ibitekerezo.Ikindi kigitera ikibazo nikiri hagati ya Ngabitsinze nabavugwa ko ari abashinze ishyaka PSD bakaba nta mwanya bagihabwa mu bitekerezo nk’uko mbere babihabwaga.downloadNgabitsinze Jean Chrysostome PSD[photo archieve]

Uwitwa Eric Ndayishimiye ajya kwirukanwa mu ishyaka PSD byavuzweko bivuye ku gitugu cya Ngabitsinze. Ubu biravugwako Ngabitsize kuva avuye I Burayi yabanje kuba muri FPR nyuma akaza gusubira muri PSD nk’ishyaka yabayemo rigishingwa ,dore ko ngo abarishinze benshi bari abiwabo za Gikongoro nka ;Nzamurambaho Frederic udasize Ntakirutinka Charles udasize na muramuwe Murekezi Anastse hakiyongeraho Makuba.Ubu rero harimo ikibazo cyo mu myanya izahabwa abayoboke ba PSD ukurikije uko bagenda bigizwayo ,abandi batoneshwa.Amatora yo mu badepite ngo ashobora kuzaba ishiraniro kuko buri wese akeneye umugati wa politiki usize  icyubahiro. Ikindi kivugwa ni uburyo nabahagarariye u Rwanda muri EALA bitavuzweho rumwe.Abandi twaganiriye bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko na Kabahizi iyamburwa rye ry’ubudepite ryatunguranye kandi mu ishyaka ntibashatse ko ikibazo cyavugwaho. Andi makuru twakuye ku nshuti za hafi za Ngabitsinze babana mu ishyaka PSD  zadutangarije ko ariwe wahimbiye ibyaha Depte Kabahizi kugirango aveho mu gihe mu ishywa we Ndayishimiye akomeje kuzunguza ubuyobozi bwabo .baruwa     

Biravugwa ko ngo harimwo bamwe mu barwanashyaka ba PSD batazongera gutanga umusanzu niba bidahindutse. Niba rero Ngabitsinze ashyirwa mu majwi kuki batamusimbuza undi  ,bityo ishyaka rigasagamba. Mu minsi yashize Ndayishimiye yandikiye ibaruwa umuyobozi wa PSD ariko ntagisubizo cyatanzwe. Abasesengura bagakora iperereza mu ishyaka PSD barasanga hakwiyemo impinduka zihuta.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *