Rwamagana: Mu murenge wa Karenge urutoki rumwijiriza agera ku bihumbi 500 buri kwezi.

Uwo ni Mutibagirana  Evariste, umuhinzi w’urutoki utuye mu mudugudu wa feri  w’Akagali ka Nyabubare, Umurenge wa Karenge, mu Karere ka Rwamagana, aho afite hegitari 3 z’insina zera ibitoki biribwa n’iz’iby’imineke.pic.dec

Mutibagirana mu kiganiro n'itangazamakuru[photo ingenzi]

 

Uyu muhinzi avuga ko muri rusange abasha kwinjiza amafaranga ibihumbi 500 mu kwezi, akayakoresha mu gutunga urugo, guhemba abakozi bita kuri urwo rutoki ndetse akanazigama.

Avuga ko yatangiye gukora uyu mwuga w’ ubuhinzi guhera 1996 biturutse kumubare wa bana 9 yari yabyaye akabona kubatunga bizamugora bityo afata icyemezo cyo gukora ubu buhinzi , Muri 2004 mw’imurika gurisha ryabereye ku murindi  nibwo yamenyekanye cyane kubera igitoki gipima ibiro 70 kg ndetse n’ igiti cy’ umwambati gipima ibiro 40 yari yazanye muri iryo murika, avuga ko perezida wa repubulika Paul kagame yamuhaye inka, ibicuba ndetse n’ imashini yo guhera ubwatsi bwiyo nka  kubera ibikobwa by’ indashyikirwa yari yagezeho mubuhinzi.

 

Akomeza avuga ko ubuhinzi bwe bumaze gutera imbere kuburyo ari kweza igitoki cy’ibiro bigera 200 kg ndetse nigiti cy’ umwambati kigeza kubiro 160 kg.

Kurubu Mutibagrina ubuhinzi bw’ urutoki abukorera kuri  hegitari zigera kuri 3 aho ahingamo ubwoko bubiri bw’ insina , iziribwa ndetse nizivamo imineke.

Mu kiganiro n’ itangazamakuri mutibagirana avuga ko ubuhinzi bw’ urutoki bukozwe neza bugira umuntu umukire kandi agera no kubindi byinshi, abajijwe kubijyanye n’ ibanga akoresha ngo abashe kugira umusaruro mwiza yasubije ko ntarindi banga ritari kwita ku nsina  ze akazitera zitandukanye ku buryo hagati y’insina nindi hajyamo metero 5 ibi bituma insina yisanzura maze ikabasha kwana igitoki kinini.

Mutibagirana avuga kandi ko ubumenyi yagezeho yifuza ko bwagirira benshi akamaro. Agira ati “Mpora mbwira abantu ko umuntu wese uzashaka gutera urutoki, yaba uwa hano ntuye, yaba uwo hirya, abyifuza, nabemereye rwose ko nzigomwa akaza nkamwerekera kandi nta kiguzi musabye”

Abandi bahinzi bamwigiraho ki? 

Mutibagirana avuga ko yakanguriye abahinzi benshi mu murenge wa Karenge guhinga urutoki aranabibigisha kandi aracyabikomeje.

Bamwe muri bo ngo babaye abahinzi b’urutoki babikora nk’umwuga, abandi nabo ngo nibwo bagitangira ubu buhinzi. 

Agira nama ki abashaka guhinga urutoki?

Mutibagirana avuga ko icy’ingenzi abashaka guhinga urutoki basabwa ari ugushoramo imbaraga zose ndetse n’amafaranga, kandi bakabikora batiganda.

Asobanura ko mbere yo gutera insina umuhinzi agomba gutegura neza umurima, ni ukuvuga kurima no gutabira, kuwumena akageza hasi, kandi akamaramo ibyatsi bibi. Ngo akurikizaho gusanza neza, gucukura ibyobo bifite ubujyakuzimu bwa sentimetero 60 n’umuzenguruko wa sentimetero 80, gushyiramo ifumbire iboze neza, no gutera.

Uyu muhinzi w’inararibonye mu guhinga urutoki avuga kandi ko gusanza umurima no gukoresha ifumbire iboze ari ibintu by’ingenzi mu buhinzi bw’urutoki. Ngo ifumbire iboze ituma insina zikura vuba, bityo umusaruro ukaboneka vuba.  

Havugimana Emmanuel gitifu w’ umurenge wa karenge Intego ngo niyo  gukomeza gushishikariza abahinzi b’urutoki kuruvugurura, ku buryo insina  zo mu bwoko butanga umusaruro muke, n’izitagitanga umusaruro zasimburwa. 

 

Nsabimana francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *