Rwamagana: REG yongereye umuriro ikoresheje ingufu zikomoka ku izuba yaguze nabikorera.

U Rwanda, mu mwaka wa 2014  kuva mu kwezi kwa Gashyantare kujyeza Nyakanga huzuye uruganda rw’ abigenga rutanga amashanyarazi aturuka ku zuba rukaba rwubatse mu karere ka Rwamgana , umurenge wa Rubona.pic desk

uruganda rutanga amashanyarazi aturuka ku zuba rwubatse mu murenge wa Rubona[photo internet]

Mu Karere ka Rwamagana, isosiyete yo mu Buholandi, Scatec(Scandinavia advanced technology) Solar n’iyo mu Noverge, Gigawatt Global Coöperatief, nizo zubatse uru ruganda kurubu rutanga amashanyarizi angana na 8.5 MW rukaba rwaruzuye rutwaye akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari y’ amerika angana na miliyari 16 z’ amafaranga y’u Rwanda.

Uru ruganda rwubatse mu mudugudu w’Agahozo Shalom, kurubu ruri gukora akazi rwubakiwe, ruzakomeza gurisha izo ngufu kuri Leta mu gihe cy’imyaka 25.pick desk to

Aha abakozi barimo bozaho umukungu[photo ingenzi]

Haruna ndayisenga umukozi umwe mubahagarariye abandi muri uru ruganda, avuga ko uru ruganda rwamugiriye akamaro kanini cyane haba kubijyanye n’ubumenye ndetse n’ubushobozi aho yemeza ko kubera amahugurwa agenda abona ndetse nabagenzi be iyo uruganda rwagize ikibazo 90 % gicyemurwa n’ abanyarwanda  kibaka ari ikintu cyo kwishimirwa, kuko u Rwanda rugenda rwunguka inararibonye kubijyendanye n’ibikoresho bitanga ingufu zituruka ku zuba.

Mukiganiro n’itangazamakuru abaturage batandukanye bo mu murenge wa Rubona bemeza ko uru ruganda rwagize akamaro gakomeye cyane kuko ngo mbere yuko rwubakwa ikibazo cy’ umuriro cyari ingume waburaga kenshi naho ubu byaracyemutse, kuko niyo ugiye ntabwo utinda kugaruka, gusa hari n’ abandi bagaragaje ibibazo aho bavuga ko batishyuwe ingurane z’ imitungo yabo ahanyujijwe amapoto avana umuriro kuri runo ruganda akawujyana kuri REG umujyi wa rwamagana.mbonyumuvunyi_rajab              Mbonyumuvunyi meya wa akarere ka Rwamagana[photo internet]

Mu kiganiro n’ itangazamakuri Meya w’ akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu avuga ko iki bakizi ndetse banaganiriye n’urwego rushinje kwishyura muri REG, akomeza avuga ko n’urwego rw’ umuvunyi rwagihagurukiye kuburyo ntagihindutse umwaka utaba abaturage baba bahawe ingurane z’ ibyabo byangijwe.

Uru ruganda rwubatse i Rubona rutanga amashanyarizi ajyanua mu mu Murenge wa Munyiginya ndetse n’igice kimwe cya Gishari.

 

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *