Irihose Martin ikibazo mu ntara y’iburengerazuba.

Irihose Martin:nyuma yo kuzunguza akarere ka Rubavu noneho yashoye akarere ka Rutsiro mu manza.Guhabwa akazi mu nzira ngufi bitera kutagakora neza ngo utange umusaruro kuko rimwe na rimwe uta inshingano zo kubaha abayobozi baba bagukuriye.1

                    Ayinkamiye meya w' akarere ka Rutsiro nakomeze imihigo[photo internet]

Amakuru dukura mu nzego zizewe zikorera mu ntara y’iburengerazuba tuganira bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo,tuganira bagize bati:Itangwa ry’imyanya mu nzego z’ibanze iyo bitacunzwe neza biteza ikibazo. Urugero bampaye ni nko mu rwego rw’imwe mu myanya ikorerwa ikizamini. Abanyabubasha bakura umuntu mu karere yirukanywe bakamujyana mu kandi. Urugero:Irihose Martin wakoraga mu karere ka Rubavu akaza kuhava mu buryo butavuzweho rumwe kuko atagaragaje ubunyangamugayo.2                                                      Irihose martin yiyemeje kuzunguza uturere[photo internet]

Irihose Martin kubera inyungu zabamukoresheje mu karere ka Rubavu yirukanywe bamujyanye mu ntara y’iburasirazuba binaniranye ajya gushakirwa mu karere ka Rutsiro.Irihose Martin yaje kwirukanwa mu karere ka Rutsiro noneho agana za nzego zishinzwe umutekano ku ntara y’iburengerazuba ngo zarasuzumye zisanga adakwiye kuguma mu nzego z’ibanze nk’ushinzwe gutanga amasoko ya Leta ,dore ko nahandi yari yaragiye atahava neza.Undi batubwiye ni Iribagiza Odette nawe wakoraga mu mishanga yo gufasha ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida mu karere ka Ruhango nawe akaza kuhava nabi akajyanwa mu karere ka Rutsiro.Iribagiza Odette bivugwa ko ngo ashinzwe imali mu karere ka Rutsiro ariko amakosa ye no kugonganisha abakozi bikaba bimaze kurenga ibyo asabwa gukorera akarere. Abandi nabo bati:Nigute Irihose ashora akarere mu manza kandi ariwe wakoze amakosa. 3           Iribagiza Odette ikibazo mu karere ka Rutsiro[photo archieves]

Abo mu nzego z’umutekano badutangarije ko yitwaza ko ngo hari amanota atahawe kugirango akomeze abe umukozi ushinzwe amasoko mu karere.Irihose ashoye akarere mu manza ashaka ngo gusubizwa mu kazi. Iribagiza Odette we biravugwa ko bamwe mu bakozi badacana uwaka bikaba bisaba ko inzego zibishinzwe zakumira amazi atararenga inkombe. Ikindi kivugwa ni umuntu umwe ukora mu nzego zishinzwe umutekano ufite umugore wa Rwiyemezamirimo . Iyo yimwe isoko akoresha bamwe mubo yagiye asabira akazi bagatangira kunaniza ubuyobozi. Ibi byabaye Ngororero bivuye Rubavu none rero niba bigeze na Rutsiro batabare amazi atararenga inkombe.

Igitegerejwe na benshi ni ukumva urubanza Irihose Martin uko azaburana n’akarere ka Rutsiro. Bivugwako iyo utujuje inshingano usezererwa mu kazi. Aharero niho hasabwa gusesengura kugirango umutungo w’akarere utazahangirikira kubera Irihose nabamushora kurega.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *