Umutoza Mbarushimana Abdou kwerekeza mu ikipe ya Sunrise fc

Igura n’igurisha ku bakinnyi n’abatoza birashyushye. Kwirukanwa ku bakinnyi n’abatoza biravuza ubuhuha.Umutoza Kassa asimbujwe Mbarushimana mu ikipe ya Sunrise.1349473113Abdul-Mbarushimana

                                   Mbarushimana gusimbura Kassa muri Sunrise[photo archieves]

Umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru warasojwe none abatoza n’abakinnyi batangiye gushakisha amakipe.Ikipe ya Sunrise yatangiye gushaka umutoza Mbarushimana Abdou utoza ikipe ya As Muhanga.Amakuru yizewe ava mu ikipe ya Sunrise imbere mu bayobozi b’inkoramutima arahamyako bashaka ko umwaka utaha wa shampiyona baba bari kumwe n’umutoza Mbarushimana Abdou.Nk’uko twakomeje tubitangarizwa ngo bari bazanye umutoza Kassa Mbungo Andre baziko azabafasha kuva mu murongo mubi bariho,ahubwo yabashyize mubi kurenza uwo yabasanzeho.kassa                     Umutoza Kassa gusubira ku ntebe y' ubushomeri[photo archieves]

Urugero baduhaye ni nko mu gikombe  cy’Amahoro aho yatsinzwe ibitego byinshi n’ikipe ya APR FC.Ikindi banenze umutoza Kassa ni uko ntacyintu yahinduye mu mikinire yo kuzamura ubumenyi bwa buri mukinnyi.Ubuyobozi bwa Sunrise bwo bukaba busanga butakomezanya n’umutoza udatanga umusaruro. Amakuru akomeza gushakisha umutoza Mbarushimana anashingirako  yanyuze mu makipe atandukanye kandi ikindi yagerageje kugenda yitwaramo neza. Ubuyobozi bwa Sunrise bukaba bushaka gukinisha abanyarwanda kandi badahenze,bityo bagaca akajagari ko kuzana abanyamahanga.Ikindi ngo umutoza Kassa asabaga ikipe a Sunrise kugura abakinnyi b’ababanyamahanga.sunrise fc                          Ikipe ya Sunrise igiye gutozwa na Mbarushimana Abdul umwaka utaha[photo archieves]

Ubuyobozi bwa Sunrise bwo bugasanga bugomba kugendera kuri gahunda y’abenegihugu. Iyi gahunda nikomeza bakaza kumvikana ibiganiro bikagenda neza bashyiraho umukono mu minsi mike.Ubu rero biravugwako umutoza Kassa yifuje ko ikipe ya Sunrise yamwongerera amasezerano bakaza kumwangira. Ubu rero ngo ibyo biganiro hagati y’ikipe ya Sunrise n’umutoza Mbarushimana byaba bigeze aho hasigaye kumvikana uko azajya ahembwa. Guhinduranya amakipe birasanzwe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *