Kugorora inkuru : kubahiriza amahame y’umwuga w’itangazamakuru
Nshingiye ku nkuru yatangajwe mu kinyamakuru ingenzinyayo.com ku wa 12/07/2017 ifite umutwe ugira uti <<IRIHOSE Martin ikibazo mu Ntara y’Iburengerazuba;
Nshingiye ku Itegeko No 04/2013 ryo kuwa 04/2013 ryerekeye kubona amakuru cyane cyane mu ngingo ya ryo ya 12 aho iteganya ko Bisabwe na nyir’ubwite cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko, urwego rwa Leta cyangwa urw’abikorera, rukoresheje amikoro yarwo rukosora amakuru amwerekeye ayo ari yo yose rufite mu gihe arimo amakosa, atuzuye cyangwa adakwiriye.
Mbandikiye mbasaba ko mwakosora amakuru mwanyanditseho kuko atari yo na buhoro kubera ko ntigeze na rimwe nkora mu Karere ka Ruhango. Ndi umukozi w’Akarere ka Rutsiro guhera ku wa 04 Ugushyingo 2009 kugeza ubu. Ikindi ni uko amakuru mwamvuzeho cyane kuko nkora akazi kanjye neza mu bwuzuzanye n’abakozi bagenzi banjye. Mboneyeho kubasaba guhwitura abakozi banyu bakaba abanyamwuga bakajya batangaza inkuru batohoje neza kandi bakirinda gusebanya kuko nta musanzu wúbaka igihugu baba barigutanga.
Mugire amahoro.
IRIBAGIZA Odette
Umukozi w’Akarere ka Rutsiro